Uruhare rw'Abongereza mu kwica Lumumba rwagiye hanze
Lord Lea umugore wo munzu y’aba ‘Lords’ y’Ubwongereza mu ibaruwa yandikiye London Review of Books, yavuze ko mbere y’uko Daphne Park wakoraga muri MI6 yitaba Imana mu 2010 yari yamuhishuriye ko ariwe wateguye iyicwa rya Patrice Lumumba mu 1961 intwari ya Congo na Africa muri rusange.
Mme Daphne Park yasize abwiye Lord Lea ko ubwo yari muri MI6, urwego rw’iperereza rw’Ubwongereza, ariwe wateguye ibyo kwica Patrice Emery Lumumba.
Mme Park mu kiganiro yagiranye na Lea ntabwo yigeze ashaka kuvuga niba yari yahawe uruhusa na MI6 rwo kwica. Ariko ko mu gukusanya amakuru kuri Lumumba MI6 yari imufiteho umugambi nubwo ngo atakwemeza ko ariyo yamwishe mu buryo butaziguye.
Daphne Park yari intumwa y’ibanga ya MI6 muri Congo muri icyo gihe. Yahageze mbere gato y’uko Congo ivana ubwigenge ku Ububiligi mu 1960
Icyo gihe nibwo Patrice Lumumba yahise atorerwa kuba Ministre w’Intebe, nyuma y’ibyumweru 12 gusa habayeho imyivumbagatanyo y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu ntara iyakungahayeho cyane ya Katanga, maze ababiligi baba aribo bagaruka, bohereza abasirikare kurwanya imyivumbagatanyo.
Lumumba ntiyacecetse kuko yavuze ko atumva impamvu ababiligi bajya gukemura ikibazo cya Congo kandi ari igihugu kigenga icyo gihe.
Abonye byanze, Lumumba yavuganye n’abo muri Leta z’unze ubumwe z’Abasoviyeti ngo zifashe Leta ye. Ibi byateye kwikanga London na Washington batinyaga ko abarusiya nibinjira muri Congo bo nta cyo bazongera kuhabona.
Perezida Eisenhower wa Amerika yateranyije inama y’umutekano mu mpeshyi ya 1960 ari kumwe n’abayayobozi ba CIA, muri iyi nama Eisenhower ngo yakoresheje ijambo ‘Eliminate’ avuga ku byakorerwa Lumumba.
CIA yagiye mu kwica Lumumba n’imigambi irimo kumurasa hakoreshejwe ba mudahusha (snipers) cyangwa kumuroga ngo aveho. Ariko ntibahise babigeraho kuko umukozi wa CIA muri Congo Larry Devlin icyo gihe, yababwiye ko ibyo bapanga bitakoroha mu buryo babitekerezaga, kandi nubwo byakorwa ababikoze bamenyekana.
Kwica Lumumba, abongereza nabo ngo bariho babipanga, uwitwa Howard Smith wo muri Leta y’abongereza ariko ukorera muri Africa icyo gihe (yaje kuyobora MI6) nawe yari afite uwo mugambi. MI6 na CIA baje guhuza no kunoza umugambi ko Lumumba yakwicwa mu nzira za politiki aho kuba izo guhotora.
Anthony Eden wari Ministre w’Intebe mu bwongereza, yari yaratangaje ko ashaka ko Gamal Abdel Nasser wo mu Misiri agomba gupfa kubera ko atumva kimwe n’abongereza ibya Canal ya Suez, ndetse MI6 ifite amabwiriza yo kuzica Idi Amin Dada wa Uganda kuko nawe ngo bamubwiraga igikorwa nawe akavuga ikinyuranyije nabo.
Lumumba we baje kumwica mu kwezi kwa mbere kwa 1961.
Abanyamerika n’abongereza bishe Lumumba?!
Igisubizo ni YEGO, ariko atari akaboko kabo kabikoze. Baramufatishije bamuha agatsiko k’abigaragambyaga b’i Katanga, bari bazi neza ko nta kindi bari bumukorere.
Ababiligi bo, bameze nk’abashutswe kuko bari kumwe neza neza n’abishe Lumumba, cyane cyane ko byari bimaze kumenyakana ko Leta y’ababiligi imwanga urunuka kurusha abongereza n’abanyamerika banogeje umugambi bicecekeye.
Ibi byatangajwe na Daphne Park abwira Lea, yamwemereye ko batishe Lumumba mu buryo butaziguye, ariko we ubwe (Daphne) ari mu bateguye uko gahunda yo kumwica yagenda.
Urupfu rwa Patrice Emery Lumumba, wifuzaga ko ibibazo bya Congo n’ibya Africa bikemurwa naba nyirabyo, ntirwari gushoboka iyo CIA, MI6 n’abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye batabitegura nkuko Daphne yabitangarije Lea.
Mu 2002 Leta ya Washington iciye muri CIA ndetse na guverinoma y’Ababiligi basabye imbabazi ku ruhare rwabo mu rupfu rwa Patrice Lumumba, ubu nibwo bimenyekanye ko n’Abongereza, biciye muri MI6, nabo bagize uruhare mu kwicwa intwari itararipfanaga Lumumba.
Lumumba yishwe nabi atwitswe i Katanga, urupfu rwe rwari ruhagarikiwe na Captain Julien Gat w’Umubiligi, ari nawe wagennye aho bamutsinda. Yapfuye afite imyaka 35 asize abana batanu; François, Patrice Lumumba, Jr., Julienne, Roland na Guy-Patrice wiyamamarije kuyobora Congo mu 2005 agatsindwa.
AFRICA siyo nibo
Amakimbirane avugwa muri Africa menshi abanyafrica ubwabo nibo bayacagaguraniramo, gusa menshi muri ayo makimbirane ngo ntaba akomoka ku banyafrica ahubwo ku bihugu bikomeye bibona Africa nk’umugati wo kugabana nkuko byagiye bitangazwa n’inzobere muri Politiki.
Mu 1885 ibyo bihugu byaricaye biragabana, buri kimwe aho kizajya gisarura nta kubyigana n’ikindi. Nyuma y’ubwigenge bw’ibihugu byinshi bya Africa ndetse byose, ntibyari bicyoroshye gusahura Africa nta bwumvikane noneho bubayeho.
Abayobozi bagiyeho icyo gihe, bafashijwe n’ibyo bihugu bikomeye gukomeza kugira icyo babona muri Africa yirabura ariko y’ubutaka butindikiye umutungo utabarika. Umuyobozi wanze imikoranire bugacya bavuga ngo ibunaka habaye “Coup d’etat”.
Ibi ndetse biherutse kujya hanze kuri uyu wa mbere Mata 2013 ubwo Francois Bozize wayoboraga Centre Afrique yabwiye BBC akari i Murori ku ihirikwa rye n’umutwe wa Séléka.
Yavuze ko Leta ye n’umushoramari ukomeye w’umunyamerika bari baherutse gukizwa n’urukiko mpuzamahanga rw’ubucuruzi ku bijyanye no gucukura Petrole y’icyo gihugu, ko bari bamutsinze kuko hari ibyo atari yubahirije mu masezerano. Ndetse gucukura iyo Petrole Leta ye yamaze kubyegurira Abashinwa.
Ibibazo bya Congo kuva nyuma ya Lumumba, abasesengura ibintu bavuga ko Mobutu atarambye kuko yari mwiza kurusha abandi ahubwo yarambye ku bw’ubucuti bukomeye n’imiryango y’abayoboye Amerika by’umwihariko umuryango waba Bush, n’ibindi bikomerezwa byikoreragamo mu butunzi karemano bwa Congo Kinshasa.
Ibihugu bya Africa byinshi amakimbirane abivugwamo ahenshi ngo ntaterwa n’uko biba bivugwa mu bitangazamakuru, ahubwo intandaro yabyo akenshi ngo ni ukutumvikana n’ibihugu bihangange ku buryo byabona ku kiri munda y’ubutaka bwa Africa.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ooohhh mon pauvre Afrique!!! Nimureke duhumuke, nabo erega bivamo ariko tukanga tugakomeza tugasinzira! bakaduteranya tukamarana bagasahura!
Mana tabara Africa
Noneho impamvu abazungu birirwa badutera hejuru nuko ntacyo twigirira munsi y’ubutaka!
Aba Bongereza ba M16 na CIA ninabo bakoze cg bakoresheje abandi mu rupfu rwa Habyarimana na Ntaryamira. Naho ibihugu nk’ububirigi n’ubufaransa baitagira intelligence zishoboye ntibazi nuko byagenze! Ariko byose bazabibazwa igihe kigeze!!
Erega iyi si ibamo ibibi byinshi, ngiyo genocide y’abatutsi, ngubwo ubwicanyi bw’abahutu, abakongomani i Congo, coup d’Etats zimwe zishyigikiwe n’izindi zirwanywa, abanyarwanda natwe tukigira bahatari ngo tuzi kurwana kandi twicana, ngo turatera imbere ari amafaranga y’aba bazungu, ariko dukwiye guhumuka tutirata cg no tubeshyane, ahubwo tugomba gushaka ubwiyunge n’abanyarwanda bose. bitaba ibyo bamwe bazajya basimbura abandi kandi abazungu bazabidukorera!
Birababaje gusa kubona muri Africa abayobozi bakomeza gupfa nk’ibimonyo!!
Africa ifte virus mbi cyane yo kugira bamwe mubayobozi bikunda kurenza urugero, aho bamwe batanatinya gushoza imvururu zidafite impamvu ahubwo bagamije kugira imbaraga no kuramba k’ubuyobozi.
Reba umuntu nka Lumumba wabaye Prime minister aho afatwa nk’umujura wibye ibijumba cg inkoko!!!!??? kandi hari ingirwa bayobozi bagenzibe bari inyuma yuyu mugambi, baca umugani ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Africa dukwiye kumenya ko igihe kigeze ngo dusenyere umugozi umwe kandi duharanire inyungu z’ibihugu byacu. kuko inyungu rusange ntawe zitageraho ariko iyo wikubiye ubura byose.
Ntitukitwaze abazungu (MI6 na CIA)kuko nitwe tubacirira tukabazana, ntibashobora kwizana tutabatumyeho. ushaka kuyobora wese muri Africa ajya iyo za Europe na USA gucurikiranya amagambo kugirango bamuhe ubufasha nawe akazabitura kuba igikoresho cyabo, ariko ibyo ntibiramba. François Bozize yarirase ahirika Leta ashyigikiwe nabo ba rutuku none yananiwe kubahiriza ibyo yemeye baramwirengeje. Michel Djotodia nawe niyiha kutubahiriza gahunda nawe nuko…… Africa ninde waturoze kweli.
Intwali za Africa zagiye zicwa impfu ziteye agahinda kubera abanyendanini.
Gusa birakwiye guhindura ingendo. otherwise mureke dukomeze kubyina muzunga mpaka isi irangiye
Ujye wicecekera….ni ko isi iteye wangu. Lucky Dube yaravuze “…if you stand for the truth, you always stay alone”
Kaguta ! you just took the words out of my mouth… abazungu nabantu bagateranya kandi ibyo bakora byose baba bafite icyobabikorera ( inyungu ”money” ) kwicana rero kwaba nya frica ntacyo bibabwiye ..uko twicana niko bunguka
mubona baza muri africa babasekera mukagira ni mpuhwe nyishyi baba badufiteye
twe abanya frica turi injiji zo kubabarirwa .. na yobozi ba a africa ni ibicucu.. icyo bazi ni uguhakwa gusa
Yewe,burya n’bindi byose impamvu ni iyo.Si njye wahera.
ubundise hari ikiba muri afrika batakigizemo uruhare? gusa nuko batwoshya tukamarana bigaramiye,intwaro zabo zikabona isoko,erega n’ubndi ubuhake ntibuzavaho.
UWICISHIJE INKOTA NA WE AZICISHWA INDI. RIP PATRICE…URI INTWALI.
Birababaje! ariko bariya bamwishe nabo bazapfa nta kabuza, Lumumba igendere tuzahora tukwibuka.
niyo mpamvu amatiku ya congo atazashira kubona patrick Lumumba intwari ya africa yarishwe iyo atazakwicwa ariya matiku ya congo ntabwo aba agihari yari kubagirinama.
ni abagome baragatsindwe ariko nizera ko atari uku bizahora kuko buhorobuhoro bizaza, mbyemezwa n’uko ubu umuzungu atagikanganye nka mbere, gusa abayobozi binda nini bemera gusuzugurwa kwa africa baragashira! si uyu mwaka si vuba aha ariko africa iza zanzamuka tu ntagahora gahanze kandi ntacyo bifitiye mu bukungu.
mu RWANDA abantu nkabo badasobanutse ntitubakeneye
Haba hari urwicyekwe se ko abo bazungu benda kongera gukora muy nganzo yabo bakadutwara izindi ntwari zacu? Mubirebere hafi.
Ariko burya iyo bakuvuze kabiri gatatu utisubiraho kandi utabarusha ingufu, baragusibanganya da!
dore ikizamara abanyafrika iyo umuntu atanzi ibitekerozo bitasingiza umurongo ufana ntigitambuka byumvikanako mugifite urugendo
Abirabura nitwe tuzabarangiza izo mbwa
Yee ngo utazi umwanzi yizera
Umuzungu,babanza kubeshya
Baguha za awards nyuma bakakwirenza most africa
Leaders working underCIA
ariko nge mbona aba bazungu baba bashaka ko duhora mubibazo noanse ko yabimenye kera kuki atabivuze akaba abigaruye nukugirango badushyushye mumitwe batwibagize ibyo twarebaga byiterambere ahubwo turangarire iby’intwari ya Africa yapfuye kandi tutenda kuzura.
Bakundwa banyafrika dukomeje gutotezwa nabakazungu batwicira abayobozi igihekizagera natwe IMANA idufashe
Comments are closed.