Nyuma y’imirwano ikarishye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahitwa Kibati, mu majyaruguru y’umujyi wa Goma aho umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC bongeye gukozanyaho, ku mugoroba w’ejo agahenge kagarutse ahaberaga imirwano. Ku ruhande rwa Leta ya Congo Umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’amajyaruguru, Col. Olivier Hamuli yemeje imirwano ariko ntiyatangaza abahaguye nk’uko […]Irambuye
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika Papa Francisco mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Brezile agiye kumaramo icyumweru ari na rwo rugendo rwe rwa mbere kuva yasimbura Papa Benedigito wa XV, yavuze ku kibazo kimaze igihe kirekire cyo kuba urubyiruko rwinshi rutagira akazi. Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru mbere yo gutangira urugendo yerekeza mu Mujyi wa Rio de Janeiro, Papa […]Irambuye
Bujumbura – Kuri uyu wa 22 nyakanga byatangajwe ko icyorezo cya chorela kitaherukaga mu Burundi cyagarukanye ingufu gihitana abantu 17 mu mezi arindwi gusa nk’uko agashami gashinzwe ubuzima kabitangarije ibiro ntaramakuru AFP. Iki cyorezo cyabanje kwibasira uduce duherereye mu majyaruguru ya Bujumbura, nticyahagarariye aho cyakomeje kugeza aho gikwirakwije abatuye intara y’uburengerazuba bw’amajyaruguru. Umuyobozi mukuru w’ikigo […]Irambuye
Kuva ejo ku cyumweru igihugu cy’Ububiligi gifite umwami mushya, ikigomangoma Philippe waraye urahiriye urahiriye kuzubaha itegeko nshinga no guharanira ubumwe bw’Ababiligi; umuhango wabereye imbere y’Ambasaderi w’u Rwanda Robert Masozera mu ngoro y’inteko nshingamategeko y’u Bubiligi. Umwami Filipo afite imyaka 53 y’amavuko, akaba yarize muri za Kaminiza zo mu Bwongereza Oxford na Stanford. Yaraye arahiriye kuzubaha […]Irambuye
Nairobi – Kenya kuri uyu wa 17 Nyakanga, guverinoma yabaye ihagaritse amashuri yose abanza ya leta nyuma y’imyigaragambyo y’abarimu ubu imaze ibyumweru bine nkuko inkuru dukesha capitalfm ibitangaza. Umunyamabanga w’uburezi muri iki gihugu bwana Jacob Kaimenyi yatangaje ko amashuri abanza yose ategetswe kuba ahagaritse imirimo yayo kugeza ubwo ikibazo kiri hagati y’ubuyobozi n’abarimu kizakemukira. Kaimenyi […]Irambuye
Amakuru yatangajwe n’ umuyobozi muri leta ya Bihar, aravuga ko nyuma y’urupfu rw’abana bigaga mu ishuri ribanza 20 bafite y’imyaka hagati ya 8-11 abandi 27 n’umukozi watekeraga ishuri barwariye bikomeye kwa muganga, mu bitaro biri Patna ku murwa mukuru. Abana batangiye kumererwa nabi nyuma yo kurya ibiryo byatekewe ku ishuri ejo kuwa kabiri mu gace […]Irambuye
Uwigeze kuyobora igihugu cya Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki yavuze ko yizeye cyane ko umukambwe Nelson Mandela umaze ibyumweru hafi bitandatu mu bitaro byo mu mujyi wa Pretoria agiye gutaha vuba agasubira mu rugo iwe. Umukambwe Mandela amaze iminsi arembeye mu bitaro byo ku murwa mukuru w’igihugu cye, aho akomeje kuvurwa indwara yafashe ibihaha bye. Ibi bisa n’igitangaza […]Irambuye
Abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ntabwo bwumvise ubusabe bwaVice Perezida wa Kenya William Ruto na Joshua Sangin basabaga kuziregurira muri Kenya cyangwa muri Tanzania ku byaha baregwa. SS2eastafrica ivuga ko abacamanza b’uru rukiko barafashe icyemezo cy’uko William Samoei Ruto ndetse na Joshua Arap Sang wari umunyamakuru bazaburanira ku cyicaro gikuru cy’uru rukiko i […]Irambuye
Ibihugu by’ Uburusiya n’Ubushinwa bimwe muri bitanu (5) by’ibihangange bifite icyicaro gihoraho mu Kanama ka ONU gashinzwe umutekano ntibyumva kimwe ibintu n’ibihugu by’ibinyembaraga bigenzi byabyo mu kuba igihugu cya Iran cyafatirwa ibihano bishya ku mugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi, abavukanyi bacu bita ruhonyanganda. Abagize akanama ka UN gashinzwe umutekano (UN Security Council committee) ntibumvikana […]Irambuye
Umusenateri wo mu Ubutariyani mu ishyaka rirwanya cyane abimukira yagereranyije Ministre Cecile Kyenge n’inguge yo mu bwoko bwa orang-outan. Amagambo Ministre w’intebe Enrico Letta yavuze ko adakwiye kwihanganirwa. Mu ijoro ryo kuwa gatandatu ubwo ishyaka rye ryari mu nama, Senateri Roberto Calderoli yavuze kuri uyu mu ministre ati “ Ni byiza kuba ari ministre ariko […]Irambuye