Digiqole ad

Umwami mushya w’Ababiligi agiye guhangana n'amoko yabaye akarande

Kuva ejo ku cyumweru igihugu cy’Ububiligi gifite umwami mushya, ikigomangoma Philippe waraye urahiriye urahiriye kuzubaha itegeko nshinga no guharanira ubumwe bw’Ababiligi; umuhango wabereye imbere y’Ambasaderi w’u Rwanda Robert Masozera mu ngoro y’inteko nshingamategeko y’u Bubiligi.

Umwami mushya w'Ububiligi
Umwami mushya w’Ububiligi

Umwami Filipo afite imyaka 53 y’amavuko, akaba yarize muri za Kaminiza zo mu Bwongereza Oxford na Stanford.

Yaraye arahiriye kuzubaha itegeko nshinga no kunga ubumwe bw’abatuye igihugu cye.

Mu ndahiro ye ati “Ndahiriye kubaha itegeko nshinga n’andi mategeko y’abaturage b’Ububiligi, no gukomeza ubwigenge bw’igihugu n’ubusugire bwacyo.”

Umwami Philippe yongeraho ati “Ntangiye igihe cyange cyo kuyobora, mfite ubushake bwo gukorera Ababiligi bose.”

Uyu mwami mushya w’Ububiligi asimbuye se Albert II w’imyaka 79 wari ku ngoma kuva mu 1993 ubwo yasimburaga umwami Baudouin.

Muguha inkoni y’ubutware ku mu hungu we, Albert II yasabye abatuye Ububiligi gukora batikoresheje bakubaka ubumwe bw’igihugu cyabo.

Mu busanzwe igikomangoma Philippe nta kintu kidasanzwe yari azwiho, kuburyo byamugira umuntu udasanzwe mu Bubiligi. Mu gutegeka kwe azafashwa cyane n’umugorewe, umugabe kazi mushya Mathilde wa mbere mu mateka uvuka mu Bubiligi.

Hari bamwe mu batuye Ububiligi bifuzaga ko umwami Albert aguma ku butegetsi n’ubwo ubuzima bwe butifashe neza.

Imwe mu mbogamizi umwami mushya agomba guhura nazo harimo iyo guhangana n’abatuye amajyaruguru y’Ububiligi bavuga Igihoholandi, bakaba bifuza impinduka n’ubwo mu majyepho abavuga Igifaransa bo bashyigikiye ubwami.

Amacakubiri mu gihugu cy’Ububiligi yanditse izina rikomeye ku buryo iki gihugu cyaciye agahigo ko kumara igihe kinini iminsi 541 kitagira Guverinoma kubera kutumvikana.

Ububiligi ni igihugu kiyoborwa n’ingoma ya cyami ariko umwami akaba ari uw’icyubahiro gusa muri politiki.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • niyo mpamvu ababirigi bazanye amacakubiri yivangura moko mu Rwanda,kugirango babone ingaruka yayo tubabere igitambo.icyakora icyo ubibye nicyo usarura nabo ibyo bakoze mu Rwanda Amarira yabanyarwanda azabagaruka mugihugu cyabo Imana irebera abanyarwanda ntihumbya,bagomba kubisarura.

    • Ababirigi batunzwe na Congo uzakore iperereza .

  • Hari Umubiligi twakoranye akajya atubwira ko muri colonies zose Congo yari ifite iyagize akamaro batazibagirwa ni Congo kubera sous sol yayo ariyo yubatse imihanda yose mu Bubiligi.

  • None se wigeze wumva bicana nka banyarwanda iwabo?? ko twebwe twabaye ibikoko twiyambura ubu muntu nturenga kuri kirazira ya banyarwanda reka sha bazungu sa bantu ariko natwe uruhare ru nini nurwacu nibo batubwiye ngo twice abagore bacu kuko ari abatutsikazi cg se twice abana bacu kuko basa ba batutsi kandi ari abahutu?? Abanyarwanda turi ibikoko Genda Rwanda warakubititse ntaco nakongera ariko icyizera kirahari ntibizongera tuzasigire abana bacu umurage mwiza bazabeho mu mahoro asesuye batikanga batishinya Ame

Comments are closed.

en_USEnglish