Digiqole ad

Kutumvikana kwa ONU, intsinzi kuri Irani mu gukora intwaro kirimbuzi

Ibihugu by’ Uburusiya n’Ubushinwa bimwe muri bitanu (5) by’ibihangange bifite icyicaro gihoraho mu Kanama ka ONU gashinzwe umutekano ntibyumva kimwe ibintu n’ibihugu by’ibinyembaraga bigenzi byabyo mu kuba igihugu cya Iran cyafatirwa ibihano bishya ku mugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi, abavukanyi bacu bita ruhonyanganda.

Ntabwo bari kumvikana ku kibazo cya Iran
Ntabwo bari kumvikana ku kibazo cya Iran

Abagize akanama ka UN gashinzwe umutekano (UN Security Council committee) ntibumvikana ku kuba Iran yafatirwa ibihano bitewe n’uko yagerageje intwaro za kirimbuzi no kuba ikomeje kuzikora, ibi biravugwa y’igihugu cya Ausitaraliya muri UN.

Undi mu badipolomati bari mu Kanama gashinzwe umutekano ati “Ubwumvikane bucye bwatumye hatabaho kongera ibihano cyangwa gushyiraho ibihano bishya kuri Iran.”

Abadipolomati barashinja igihugu cy’Uburusiya ko gifatanyije n’Ubushinwa batemera ko kuba Iran yaragerageje intwaro kirimbuzi bitanyuranyije n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibi bihugu bigashinjwa kuburizamo ibihano bishya kuri Iran mu gihe impuguke za ONU zo zagaragaje ko ibyo Iran yakoze ari ukwica amahame y’Umuryango mpuzamahanga.

Igihugu cya Irani gishinja Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’i Burayi biyishyigikiye kuyirega ibinyoma ko ishaka gukora intaro kirimbuzi.

Iki gihugu giherutse kubona umuyobozi mushya Hasan Rowhani wasimbuye Mahmoud Ahmadinejad kivuga ko ko ibihano byayifatiwe binyuranyije n’amategeko ndetse yanze gukorana na UN.

Ubu bwumvikane buke mu bagize Akanama ka UN gashinzwe umutekano, ni intsinzi ikomeye kuri Iran kuko bigoye gufata ibihano kuri yo cyangwa ku bantu ku giti cyabo muri guverinoma ya Iran bashyigikiye icurwa ry’intwaro kirimbuzi.

Ambasaderi muri ONU w’igihugu cya Asitaraliya, Gary Quinlan akaba akuriye akana gashinzwe gufatira ibihano Iran asaba ibihugu kongera ubushake bwobyo mu kwemera ko Iran yafatirwa ibihano bikarishye.

Mu myitozo ya gisirikari yiswe “Great Prophet 7” muri Nyakanga 2012, Iran yagerageje intwaro zo mu bwoko bwa Shahab 1 na Shahab 3, Zelzal, Fateh-110 na misile zitwa Tondar n’indi zo misile zo kurasa amato (anti-ship ballistic missile Khalij Fars) nk’uko byemejwe n’impuguke.

Ibi bikorwa byakozwe n’ingabo zirwanira mu kirere muri Iran (Aerospace Force of the Islamic Revolutionary Guard Corps).

Uhagarariye Uburusiya muri ONU atera utwatsi ibyo gufatira igihugu cya Irani ibihano, avuga ko raporo ya ONU nta gihamya ifite.

Ubushinwa bwo buti “Ntabwo dushyigikiye igitutu gishyirwa kuri Iran cyangwa ibihano bishya byayifatirwa.”

Uhagarariye igihugu cy’Amerika muri ONU, Rosemary Di Carlo avuga ko igihugu cye kibabajwe n’uko akanama gashinzwe gufatira ibihano Iran kabasha kwerekana gihamya.

Nyamara ibihugu byinshi biri mu kanama ka UN gashinzwe umutekano, bisanga gihamya ziri muri raporo yiswe Quinlan zihagije ngo Irani ifatirwe ibihano.

Raporo ishinja kandi Irani kurenga ku bihano byo kugurisha intwaro, aho ngo yahaye umutwe wa Hezbollah intwaro ukajya gushyigikira Perezida wa Bashar al-Assad.

Si ubwambere muri ONU havugwa ubwumvikane buke ku myanzuro kuko no mu gutera Sadam Hussein wa Irak ndetse na Muammar Gaddafi ibihugu by’ibihanganjye ntabwo byabivugagaho rumwe.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • komera iran we tera imbere.
    hanyuma wereke abatuye isi ko iru gihugu cya amahoro gikunda iterambere cyanga amafuti.tukuri inyuma twese

  • Nyonyonyo twese tukuri inyuma? barakubeshye sha uri mumitima yatwese kuburyo watuvugiko tuyishyigikiye? wapi =nishimiye ko ibihugu bimwe bitihutira gufata imyanzuro ntagihamye

  • Uburusiya,ubushinwa,n’Africa nabo bakwiriye guhabwa agaciro nkak’Uburayi Na America kuko natwe turi abantu nkabandi.

  • ariko rero sinshyigikiye Iran kuko ifano imitwe yiterebwoba.

  • turambiwe agahato ka Monusco,Ibihugu by’ubuRAYI.

Comments are closed.

en_USEnglish