South Africa: Mandela vuba aha arava mu bitaro asubire mu rugo
Uwigeze kuyobora igihugu cya Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki yavuze ko yizeye cyane ko umukambwe Nelson Mandela umaze ibyumweru hafi bitandatu mu bitaro byo mu mujyi wa Pretoria agiye gutaha vuba agasubira mu rugo iwe.
Umukambwe Mandela amaze iminsi arembeye mu bitaro byo ku murwa mukuru w’igihugu cye, aho akomeje kuvurwa indwara yafashe ibihaha bye.
Ibi bisa n’igitangaza kuko mu minsi mike ishize benshi mu muryango wa Mandela ndetse n’Isi muri rusange, bari bafite ubwoba ko uyu musaza w’imyaka 94 yaba ari hafi kwitaba Imana.
Ejo kuwa mbere, umwuzukuru we Ndaba Mandela yatangarije abanyamakuru ko sekuru ameze neza usibye ko agifashwa guhumeka n’imashini zabugenewe.
Perezida Mbeki we avuga ko Mandela ari umuntu w’intwari kandi ko ameze neza. Yagize ati “Ameze neza nk’umuntu muto cyane.”
Thabo Mbeki yongeraho ko azi neza abaganga ba Mandela ndetse ngo yizeye ko bazamureka akajya iwe kureba ko yakira neza.
Amakuru avuga ku buzima bwa Mandela yaherukaga mu cyumweru gishize aho byavugwaga ko umusaza Mandela arimo atora mitende.
Mandela ufatwa nk’intwari mu gihugu cye no ku isi azuzuza imyaka 95 kuwa wa kane w’iki cyumweru, umunsi wamaze guhabwa izina rya “Mandela Day” ukazaba ari ibirori bikomeye muri Africa y’Epfo.
TheSun
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
nukuri nanje ndipfurije amahoro uwo mukambwe ko imana yo zomwagira igihe cyose azotabaruka kuko ni ntwari iko meye habonetse abandi bameze nkawe isi yo gira amahoro
Imana niyo ifite ubuzima bwose mu biganza byayo. Ishimwe kuba imwongereye igihe cyo kuba ku isi. Kandi naho yatabaruka ntacyo,yanditse amateka kuri iyi si. Abamuri hafi bite ku bugingo bwe
Sha imigisha ya mandera izangereho nubutwari bwe pee nurukundo Rwe
Imana ishimwe ku bwa Mandela, iyi nkuru iteye ibinezaneza byinshi.
nubwo ntawutazapfa , ariko uyu musaza w’intwari yarakwiye gukira agataha mu rugo iwe, hagati aho abanyamakuru bari bamaze iminsi barindiriye urupfu rwe nabo bagataha, hanyuma yigihe runaka ntazi, akazaruhuka mu buryo butunguranye atabanje gusubizwa mu byuma….ibyo nibyo gupfa gipfura, hagati aho nababazaga , umugabo witwa ariel sharon aracyabaho cyangwa?
imana ishimwe cyane kuko ibitekerezo bye byo kuzamura afrca biracyakenewe
mbega byiza, uyu musaza Imana ikomeze kumufasha. Ariko ikimbabaza ni uko nya muyobozi n’ umwe muri Afrika nibura ugerageza kumwigana ngo atere ikirege muke. nizera ko nimba umuyobozi njye nzamugenderaho. oyeeeeee Mandela
iyi nkuru iranshimishije rwose ushimwe mana kuko werekenye gukomera kwawe.aho benshi aho kumusengera bari bateye amahema barindiriye ko ashiramo umwuka ngo aribo babitangaza bwa mbere.urakoze mana
Ubwokandi abandi ntibaba bareba uko isi yose isengera umuntu wayoboye akabihara!!!!
happy birthday to mandela on his day.
shimwa mana kuba agihumeka,
imana imwongere indi myaka akomeze abeho. ese iyi foto yafashwe ari koroherwa cyangwa ni iya kera? iramutse ari iya vuba twashimira UHORAHO.
Ndasaba imana ngo n’umubyeyi wanjye azageze ku myaka 95 nk’iya Madiba. Imana isingizwe yo yashatse ko yoroherwa.Ifashe n’abandi barwayi bari mu zabukuru koroherwa.
Comments are closed.