Digiqole ad

Kenya: Ibisasu bibiri byahitanye abantu 10 mu isoko i Nairobi

Ibisasu bibiri byahitanye nibura abantu 10 mu isoko rya Gikomba mu mujyi wa Nairobi kuri uyu wa gatanu, abandi 70 bakomeretse kuko bitangazwa na the nation muri Kenya.

Iturika rya mbere ryabereye hanze mu isoko rya caguwa ahaba huzuye abantu
Iturika rya mbere ryabereye hanze mu isoko rya caguwa ahaba huzuye abantu

Ntabwo biramenyekana abaturikije cyangwa abateze ibi bisasu mu isoko. Gusa umutwe wa Al-Shabab  wo muri Somalia niwo wakunze kuvuwaho no kwigamba ibikorwa nk’ibi mu gihe gishize.

Urwego rw’ibiza muri Kenya rwatangaje ko guturika kwa mbere muri iri soko kwabereye muri modoka ya Minibus mu isoko rya Gikomba.

Nta mezi abiri arashira ibisasu biturikiye i Mombasa mu mujyi wa kabiri muri Kenya bigahitana abantu bagera kuri barindwi.

Umuvugizi w’ibitaro bya Kenyatta muri Nairobi yavuze ko inkomere 70 bakiriye zaviriranye cyane ibitaro bikeneye amaraso yo kubaha.

Perezida Uhuru Kenyatta kuri ibi bitero yahise agira ati “ Abantu bose turi ku Isi tugomba gufatanya kugirango tubashe kurwanya by’umwihariko iri terabwoba.”

Ibi bitero bibaye mu gihe gito Kenya ikajije umutekano ahateranira abantu benshi nk’ahahagarara amamodoka ndetse abagenzi babanzaga gusakwa mbere yo kwinjira mu modoka. Imodoka zifite ibirahure byijimye muri Kenya nazo zari zaraciwe.

Ibitero byo kuri uyu wa gatanu bibaye nyuma y’iminsi ibiri Ubwongereza, Ubufaransa na Amerika biburiye abanyakenya n’abo mu bihugu byabo bahaba ko hashobora kuba ibitero.

Ibitero nk’ibi bibangamira cyane urwego rw’ubukerarugendo Kenya yinjirizamo amadevize menshi.

Inkomere zaviriranaga cyane, ibitaro bya Kenyatta Hospital bikeneye amaraso menshi
Inkomere zaviriranaga cyane, ibitaro bya Kenyatta Hospital bikeneye amaraso menshi

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Rwose ubuzima bw’umuntu ntibwakagombye guhungabanywa ntampamvu. Ariko nanone iyo wica abandi nawe uba ugomba kwirengera ingaruka. Kenya yabanaga neza n’abasomali kugeza igihe ishukiwe na Great Satan kujya kwica abaswahili ba Somaliya. None ndebera ibiyibayeho. Action—>Reaction. Wenda za ntagondwa zigiye kunyiha ngo nshyigikira ibyihebe cg se ngo Kenya yari yagiye gushaka umutekano cg se ngo abapfuye ni aba civil bazira ubusa. Icyo navuga ni kimwe. Niba ushaka amahoro yahe abandi.Abasomali bicwa na Kenya nabo ni abantu. Kenya iyo iza kuba ishakira amahoro Somaliya, yari kuba umuhuza hagati y’abarwana nkuko bigenda kuzindi nyeshyamba nka M23…

    • reka nkubwize ukuri ntacyo uvuze rwose Imana ikubabarire!!sinajyaga ntekereza ko no mu Rda dufite abagitekereza nkawe cyakora igitekerezo nkikingiki ujye ucyigumanira!!!

Comments are closed.

en_USEnglish