USA irohereza indege zo gushakisha abakobwa Boko Haram yashimuse
Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye guhagurutsa indege zijya gushakisha hejuru y’ikirere cya Nigeria ibirari by’aho Boko Haram yaba ihishe abakobwa basaga 200 b’abangavu yashimuse.
Amerika yemeje ibi nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’abakobwa 130 Boko Haram isaba ko aba bakobwa baguranwa abarwanyi ba Boko Haram bafunze.
Aba bana b’abangavu Boko Haram yabashimuse tariki 14 Mata ibavanye mu ishuri.
Ikipe y’inzobere 30 z’abanyamerika bo muri FBI, mu ngabo no mu bubanyi n’amahanga bwa Amerika bari muri Nigeria magingo aya gufasha mu by’ibanze mu gushakisha aho aba bakobwa bari.
Amoko y’indege ziri buhaguruke muri Amerika ziza gushakisha abo bakobwa ntaratangazwa, gusa bizwi neza ko Amerika ifite indege kabuhariwe mu kureba neza hasi kandi ziri kure ndetse no kumva ibiganiro bikorerwa kuri telephone ngendanwa ku buso bunini.
Amakuru ya Reuters yo yemeza ko Amerika yaba yiteguye kandi kohereza indege zo mu bwoko bwa “Drone” gufasha gushakisha.
Inzego z’ubutasi za Amerika ngo zahise zitangira kwiga byimbitse ku mashusho yasohowe na Boko Haram bareba niba hari icyabagaragariza aho yafatiwe.
Igikorwa cyakozwe na Boko Haram, yiyitirira idini ya Islam, cyanenzwe n’abantu benshi ku isi ko niba barwanira icyiza badakwiye gushimuta abana, nubwo hari bamwe bagaragaje ko Boko Haram ifite impamvu zituma ikora biriya.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
military is becoming police, how one can dare publish the military plan and equipment to the enemy or is it because they are African??Do they not know that BOKOHARAH can harm them or hide them in caves or wholes because of that information!
Comments are closed.