Digiqole ad

Nijeriya: Boko Haram yemeye kurekura abakobwa ari uko Abisilamu barekuwe

Muri Videwo yerekanywe kuri uyu wa Mbere, Taliki 12, Gicurasi, umuyobozi mukuru wa Boko Haram, Abubakar Shekau yemeje ko azarekura abakobwa umutwe ayoboye washimuse ari uko Abisilamu bafunzwe na Leta nabo bafunguwe.

Umuyobozi wa Boko Haram Aboubakar Shekau
Umuyobozi wa Boko Haram Abubakar Shekau

Muri iyo videwo imara iminota 17, Abubakar Shekau yerekanamo abakobwa barenga ijana bigaga mu mashuri yisumbuye bashimuswe na Boko Haram hagati mu Kwezi kwa Mata uyu mwaka.

Mu bakobwa 276 bari bashimuswe ku italiki ya 14 Mata mu gace kitwa Chibok, abarenga 40 bashoboye gucika ariko abandi basigaye ntawe uzi aho bari n’uko babayeho kuva kiriya gihe.

Gushimutwa kw’aba bakobwa kwateje intugunda ku isi yose ku buryo abantu bakomeye batanze ubuhamya bwamagana Boko Haram.

Muri bo harimo Michelle Obama, Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza David  Cameroun n’abandi barimo abahanzi bakomeye ku Isi.

Perezida Hollande w’u Bufaransa yatumije inama kuri uyu wa Gatandatu izahuza u Bufaransa n’ibihugu by’Afurika mu rwego rwo kwiga ku cyakorwa ngo Nijeriya itekane.

Source: Jeune Afrique

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish