15% bya FDLR bamaze gushyira intwaro hasi – Lambert Mende
Lambert Mdende Umuvugizi wa Leta ya Congo yatangarije ijwi rya Amerika ko abarwanyi ba FDLR bari gushyira intaro hasi, avuga ko bari kubikora gahoro hahoro ngo kuko hari abava kure baza n’amaguru aho bikorerwa. Yemeza kandi ko muri abo barwanyi harimo abakoze Jenoside koko ariko ko harimo n’abana benshi.
Hashize ibyumweru bibiri muri Congo hatangiye ibyo gushyira intwaro hasi ku mutwe wa FDLR, uruhande rw’u Rwanda ntabwo rushira amakenga iyi gahunda bitewe n’uburyo FDLR ibikoramo bivugwa ko ari ibya ‘nyirarureshwa’.
Lambert Mende avuga ko 15% by’aba barwanyi aribo ngo bamaze gushyira intwaro hasi, aho ku bufatanye na MONUSCO n’umuryango wa SADC mu kubatwara bagashyirwa hamwe, bakitabwaho, ndetse ngo bakaba bategura inama n’u Rwanda ku bizakurikira.
Ubu abarwanyi bamaze gushyira intwaro hasi Lambert Mende yemeje ko ari abarenga gato 200.
Ati “Ubu dutegereje abandi bari hagati ya 1 300 na 1 500, iyi ni yo mibare y’aba FDLR basigaye mu gihugu cyacu.” Avuga ko aba ngo bagenda baza buhoro buhoro kuko ngo bava mu bice bitandukanye kandi bya kure mu ntara za Kivu zombi.
Lambert Mende avuga ko ngo aba barwanyi bamwe muri bo bafite ba ‘fiancés’ n’abagore b’Abacongomanikazi.
Ati “Tugomba kwita kuri aba banyagihugu bacu. Tukareba niba bashaka kugumana n’abagabo babo bakajyana mu Rwanda nibasubirayo cyangwa bashaka kuguma muri Congo, tuzagendera ku bushake bwabo.”
Lambert Mende yatangaje ko we ubwe yigereye ku kigo cya Kanyabayonga aho bari guhurira bashyira intwaro hasi.
Ati “Njyewe ubwanjye narahigereye Kanyabayonga ni muri km 200 uvuye Goma, koko harimo ababa barakoze Jenoside, ariko abenshi muri bo ni abana bari mu myaka 20, kandi Jenoside imaze imyaka 20 ibaye, abo bana rero b’imyaka 16, 17 ntiwabita abajenosideri, yenda ababyeyi babo….”
Lambert Mende avuga ko hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu ngo umutwe wa FDLR wose uzaba wamaze gushyira intwaro hasi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Amaso ya Lambert Mende ararwaye akeneye umuganga,ko twese tubabona kuma photo umwana ubarimo n’uwuhe?ahumbwo njye nsanga ari ibigugu byaba genocidaire.buriya nawe arashaka kwiyongera kubavugizi ba FDLR.
Uwiyita Kabalisa ufite ikibazo gikomeye.Nonese muri FDLR ntabwo babyara?
@Ngenda, niyo babyaye babyara interahamwe, bakazirera mu ngengabitekerezo yabo y’itsemba. Parmehutu n’urwango rwayo rw’abatutsi se sibyo dukesha Hutu Power na jenoside? Cyera ababyeyi babanyarwanda bajyaga batubwira ngo nujya gushaka umugeni, ujye ubanza ubaze umwuga wi wabo. Burya ukureze niwe uguha imico; iyo uvukiye mubarozi, ukarererwa muli bo, nta kindi nawe ukura uli we.
Uribeshya sana niba ari uko utekereza. si itegeko ko umuntu afata kamere yababyeyi be. imico wenda yo. ariko niba warize wibuke ko imico yigwa. so ishobora guhindurwa bitewe nabo uri kumwe.
Teddy, umuntu arera uko yarezwe. Niba wararennywe itiku n’urwango nawe abo uzarera akenshi nawe nuko uzarera. Iyo warerewe ku nkoni n’umushiha, akenshi nawe abawe uzabareresha inkoni n’umushiha. Niba wararerezwe n’interahamwe zuzuye urwango rw’abatutsi, ndakurahiye nawe uzakura wumva ushaka kubalimbura. Ntimuzibeshye, uburere buruta amavuko kutugira abo tuba bo. Niyo mhamvu bavuga ngo ubamhaye bakili bato nzabagira uko mbashaka. Ariko kandi akenshi ukurera nuba yakubyaye.
Donc d’apres toi kuko u Rwanda rwagize amahirwe make yo kuba mumateka yinzangano amatiku n’intambara nibyo tugomba kuraga bazadukomokaho? njye numva uwagize amahirwe make yo kurererwa mu mwijima ariwe wagafashe iyambere mukurerera abe mu mucyo kuko aba azi ububi bwumwijima. Abo bana bakomotse kunterahamwe ntekereza bazi ububi bwurwango n’intambara kuko bakuriye mumashyamba kubera byo. nkuko natwe twabuze abacu abacu tugomba gufata iyambere mukwamagana amacakubiri n’urwango uko byaba bisa kose.
Uwo mbonye hafi na Mende yaba ari Mutsindashyaka?
hahahaha, uduterahamwe twarakuze ! none se harakurikira iki?
Ese aha Mende yashatse kwerekana iki avuga ko abenshi ari abana bafite imyaka 20? Ubwos bihuriye he no gushyira intwaro hasi? None imyaka waba ufite yose byakubuza gushuira intwaro hasi? Cyangwa ni cya gitekerezo cya Perezida Kikwete ashaka kuvanga no gushyira intwaro hasi, ariko guca kure ntivuga ko ibyo ushaka bitazamenuekana.Ka dutegereze bazabivuga bidatinze kandi ukuri ntigutsindwa
ubuse mende abona arusha nde ubwenge koko, gusa yavuga atavuga abanga u RWANDA sibo Mana yaruhanze
Rwose Congo turaturanye tugomba kubana nta mahitamo dufite. Ikibazo ni ukumenya ngo ibihumbi n’ibihumbi by’interahamwe na ex-FAR bagiyeyo baje kurigitira he ko Mende atubwira ko yashyize hamwe abana babo 200? Ko avuga ko bafite abagore b’abanyekongo se, umuntu w’imyaka 16 harya aba afite umugore n’abana? Uyu mugabo aranyica cyane!
Ese imibare y’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR kuki Lambert Mende ashaka ko tuyifata nk’uko we na Leta ya Congo akorera bayifata nk’aho hari uyobewe ubufatanye buri hagati yabo. Nibacyure abo bashoboye cyangwa se abo bashaka , naho ibibazo by’umutekano w’u Rwanda ntibabeshye ko bari kubishakira umuti. Bitubeshya bashaka kuturangaza.
Comments are closed.