Nigeria: Guta muri yombi abayoboke ba Islam biteye inkeke benshi
Mu gitondo cyo kuwa mbere igisirikare muri Nigeria cyataye muri yombi abayoboke b’Idini ya Islam 450 bari mu modoka ubwo batemeraga bava mu Majyaruguru berekeza mu Majyepfo y’icyo gihugu.
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria nk’uko byatangajwe na AFP, ngo abo bantu bose bakekwaho kugirana isano n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ugendera ku matwara akaze y’Idini ya Islam.
Umuvugizi w’igisirikare muri Nigeria yatangaje ko abantu bagera kuri 462 barimo abagore umunani bafatiwe mu Majyepfo y’igihugu mu gitondo cyo kuwa mbere bakaba bari baturutse mu Mjayruguru.
Inyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram zivuganye abantu batagira ingano kuva mu 2009 zatangira kurwana abenshi mu bo zica bakaba ari abasivile badafite intwaro.
Mu minsi ishize Abasilamu benshi ngo batawe muri yombi cyane mu Majyepfo ya Nigeria.
Umuryango w’Abasilamu muri Nigeria uhangayikishijwe cyane n’iryo tabwa muri yombi ukaba ufite impungenge ko ikibazo cyakomera ndetse hakabaho amakimbirane agiturutseho.
BBC Afrique
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nuko muri Centre Africa byatangiye aho Seleka yari igizwe n’abayoboke b’idini ya Islam bafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Francois Bozizé none umutwe wa Anti-Baraka nawo ngo ugizwe n’abiyise Abakiristo nyamara ari inkoramaraso nawo urashaka ubutegetsi. Ibi rero biri kubera muri Nigeria bisa neza neza n’ibyo muri RCA kandi ubyihishe inyuma nta wundi ni wa wundi wiyicariye mu cyari agatanga amabwiriza yo kumara abatutsi mu Rwanda muri Jenoside mu 1994. Ibi ariko binerekana ko Afurika iri inyuma muri Demokarasi niba igihugu gishobora gusenyuka biturutse ku moko,amadini,ururimi n’ibindi ntaho bitandukaniye n’abana bapfa agasimba kaba mu migezi mito kitwa “INYOGARUZI” ntikajya gafatika i.e ibyo Abanyafurika ntibifatika.
Nuko muri Centre Africa byatangiye aho Seleka yari igizwe n’abayoboke b’idini ya Islam bafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Francois Bozizé none umutwe wa Anti-Baraka nawo ngo ugizwe n’abiyise Abakiristo nyamara ari inkoramaraso nawo urashaka ubutegetsi. Ibi rero biri kubera muri Nigeria bisa neza neza n’ibyo muri RCA kandi ubyihishe inyuma nta wundi ni wa wundi wiyicariye mu cyari agatanga amabwiriza yo kumara abatutsi mu Rwanda muri Jenoside mu 1994. Ibi ariko binerekana ko Afurika iri inyuma muri Demokarasi niba igihugu gishobora gusenyuka biturutse ku moko,amadini,ururimi n’ibindi ntaho bitandukaniye n’abana bapfa agasimba kaba mu migezi mito kitwa “INYOGARUZI” ntikajya gafatika i.e ibyo Abanyafurika bapfa ntibifatika.
CLAVER uvuze ukuri, muriyiminsi hateye abantu biyitirira amadini
bagakora amahano nyamara ntanubwo baba barwanira inyungu zayo madini,
Ndi umuslam ariko sinemeranya na BOKO HARAM wowe se uti tugendera
kumahame yidini ya Islam, warangiza ugatera BOMB mwisoko ese abaslam bo
ntibarema isoko? uti ndi AL SHABAB warangiza ugatega bomb muri Bus
Nairobi nahandi, ese Abayslam ntidutega bus raaa, Ahubwo nge mbona
abazungu arinabo batanga izo ntwaro basanze igisigaye gukoreshwa ngo
abanyafrika tumarane ari Amadini, Ubu muri Nigeria uzumva ngo amajyepho
namajyaruguru basubiranyemo……..IMANA IKOMEZE ITURINDE ABANYARWANDA
ibyo twabonye birahagije…
Ahmed uvuze nawe rwose ukuri kuzuye,iyo Mana abo banyamadini birirwa bigisha abantu ni mana ki?Si ukurwanya amadini ariko rero dukwiye kumenya neza ko umuntu wese aho ava akagera ari nk’undi. Nta muntu wo gutemagurwa cyangwa kwicwa muri buriya buryo njewe uwo muntu simuzi. No mu Rwanda tugomba kuba maso kuko nyuma yaho ibyaruzi(ibisiga) byibera mu mashyamba ya AMERIKA n’ibihugu by’i Burayi bihikiye ubutegetsi bwa Abarabu kugeza none byazanye intwaro y’amadini. Ariya madini yo mu Rwanda avuga ngo ntiyakora umuganda cyangwa izindi gahunda za Leta nukuyahagurukira akajya ahagaragara sinon yaduteza the war.
Comments are closed.