Ibihano by’Uburusiya kuri USA n’inshuti yazo biteye ubwoba Uburayi
Kuri uyu wa kane ni bwo itegeko ryo gushyiraho ibihano ‘embargo’ rusange ku bicuruzwa biva hanze y’Uburusiya, cyane ibiribwa biva mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Isi, ryemejwe mu gihugu cy’Uburusiya bitewe n’ibihano Umuryanga w’Ubumwe bw’Uburayi na Amerika baherutse gufatira iki gihugu gishinjwa uruhare mu mvururu zavutse muri Ukrainien.
Minisitiri w’Intebe, Dmitri Medvedev yatangaje ko Uburusiya bugiye kubuza ibicuruzwa nk’imbuto, imboga, inyama, amafi, amata n’ibiyakomokaho bituruka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibiva mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, muri Ositaraliya, Canada na Norvège.
Ibi bihano bitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa kane, bigomba kumara umwaka, ibi bikaba biturutse ku itegeko ngenga ryasinywe ejo hashize tariki ya 6 Kanama n’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya, Vladimir Poutine yihorera ku bihano byo mu rwego rw’ubukungu aherutse gufatirwa.
Perezida w’Uburusiya yijejej abaturage ko ibihano byo kwihorera kuri Amerika n’inshuti zayo, bitazagira ingaruka ku baturage b’igihugu cye, avuga ko bazakoresha ibyo bari barahunitse ndetse ibyo ntibinyuranye n’ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe.
Dmitri Medvedev yatangaje ko indege z’amasosiyeti yo muri Ukraine zitazongera kwemererwa guhagarara ku butaka bw’Uburusiya.
Guverinoma mu gihugu cy’Uburusiya ikaba ikiri kwiga niba n’indege z’Abanyamerika n’izo mu bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi zerekeza muri Asiya na Pacifique, zafatirwa ibihano nk’ibyo, Uburusiya bukemera guhara za miliyoni z’Amadolari bwahabwaga kubera guhagarara ku butaka bwabwo.
Ibi bihano byatangajwe n’Uburusiya byateje izamuka ry’ibiciro ku musaruro w’iki gihugu ndetse bituma ku Isoko ry’imigabane ibintu birushaho kudogera.
Ingaruka za mbere ku Barusiya batunzwe no guhaha imbere mu gihugu
Minisitiri w’Ubuhinzi mu gihugu cy’Uburusiya, Nikolaï Fiodorov yatangaje ko ingamba zafashwe zizatuma haba gutakaza agaciro bikomeye ku ifaranga ry’icyo gihugu, icyo kibazo ngo kikaba gishobora kumara igihe gito cyangwa kirerkire.
Uburusiya ngo bushobora kwerekeza ku isoko ryo mu bihugu nka Brazil bugashakayo inyama, n’aho amata n’ibiyakomokaho bukayashakira muri Nouvelle Zelande nyuma yo gutera umugongo isoko rya USA n’inshuti zayo z’i Burayi.
Nyuma y’ibi bihano, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na wo ngo ufite uburenganzira bwo gufata ibindi bihano bikarishye ku Burusiya.
Kuzamuka kw’ibiciro
Abahinzi mu bihugu bikomeye by’i Burayi bashobora guhura n’ingaruka nyuma y’ibi bihano by’Uburusiya ariko cyane aba mbere bigiye gukoraho ni Abarusiya ubwabo.
Abaguzi bagomba kwitegura guhangana n’igabanuka ry’ibicuruzwa ku isoko cyangwa ibura ryabyo rya burundu, doreko mu bukungu byamaze kugaragara ko amafaranga ku isoko ry’imigabane yabaye make.
Impuguke mu by’ubukungu yo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imirire n’ubuhinzi (FAO), Abdolreza Abbassian ngo “Ibihombo bya mbere bizagaragara ku isoko ry’imbere mu gihugu. Gusa ariko ibyo bihano bizanagera ku bahinzi bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.”
Nyuma y’isenyuka rya Leta z’Abasoviyeti ‘URSS’, Uburusiya butumiza imboga n’inkoko (iwabo bazihimbye amatako ya Bush), Perezida wacyuye igihe muri Amerika.
Abantu bacirirtse mu gihugu cy’Uburusiya bagura ibikomoka ku mata biva mu gihugu cy’Ubutaliyani, kandi bagura inyama z’ibimasa ziva muri Amerika, bakarya ibirayi biva muri Pologne ndetse n’imboga za ‘concombres’ ziva mu gihugu cy’Ubugereki, ibi bihano bikaba bishobora kubagiraho ingaruka.
Mu myaka ya 2011, Uburusiya bwaguze 28% by’imbuto mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse bugura n’inkoko zingana na 8% by’izo Amerika yashoye hanze mu 2013.
Nyamara ariko, Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine yasinyanye amasezerano n’ibihugu bya Biélorussie na Kazakhstan, byose byari muri URSS ngo bikaba bishaka gukora akarere k’ubucuruzi gakomeye gashobora guhanga na Amerika, Ubumwe bw’Uburayi n’Ubushinwa.
Ibi byose bije nyuma y’aho igihugu cy’Uburusiya cyafatiwe ibihano bikomeye by’ubukungu bitewe n’intambara ibera mu gihugu cya Ukraine buregwa kugiramo uruhare n’ibihugu biri inyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ingaruka zatangiye kwikanga i Burayi cyane mu gihugu cy’Ububiligi
Kimwe mu bitangazamkuru byandikirwa mu gihugu cy’Ububiligi, cyatangaje ko ibihano by’uburusiya, ari ingumi ikomeye ‘un coup dur’ ku bihugu by’Uburayi.
Iki kinyamakuru cyanditse ko hari impungenge ko abantu 500 bacuruzaga ibijyanye n’inyama bashobora kuba bagiye gutakaza akazi, ibyo bikazagira ingaruka ku borozi bo muri icyo gihugu.
Reuters & 7sur7
UM– USEKE.RW
0 Comment
I LIKEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ntuzakinishe guterana amabuye utuye munzu y’ibirahure!!!! Ingaruka ziragera kubarebwa na kiriya kibazo (abafatira abandi ibihano n’ababifatirwa, ndetse n’abandi hirya no hino)
Dore inkuru ahubwo ikoranye ubuhanga .ureke za mbuga zindi zirirwa zandika ibitagira epfo na ruguru.bravo UM– USEKE.COM
Ibivugwa n’U Burusiya ni ukwihagararaho no kwanga kuva ku izima. Ababihomberamo ba mbere ni abaturage b’ u Burusiya. Putine yahisemo iriya nzira yo guhanagana aho kumva abamubuza guteza akaduruvayo muri kariya karere. Yavuze ko yateje intambara muri Ukraine kuko abanyaburayi bari bagiye kumutwara isoko. Obama yaramubwiye ati iba ikibazo ari isoko, reka wowe n’abanyabulayi mujye impaka kuri iryo soko turebe aho bibangamiye u Burusiya. Aranga aranangira. Putine yishyize u Burusiya mu kato. Icyabigaragaje ni ukuntu nubwo bufite umwanya uhoraho mu nama la LONI iharanira umutekano, buherutse guhamagaza inama yiga ku bibazo rusange biraba akarere k’ uburasirazuba bw’i Bulayi, noneho, akabura igihugu na kimwe kibushyigikira, iyo nama ntibe. Impinduka u Burusiya bwagezeho nyuma yo guhagarika ‘intambara y’ubutita (Cold war) byose yabikubye na zero. Nzabandora ni mwene Kanyarwanda.
Qui ne risque rien n’a rien!! Nonese Usa European countries bo ntangaruka bizabagiraho? Bose baraharanira inyungu zabo, gusa Russia yerekanye ko ari igihangange, ubu iyaba ari agahugu ka Africa kakoze biriya kaba OTAN iba yarakavanye kw’ikarita y’Isi kera.Eraga Putin si Khadafi, reba Ukraine, reba Syria ukuntu yagiye atambamira ibyemezo bya USA nabafaransa bashaka kurasa Syria uko byagenze, reka babanze bumveko na nyina wundi abyara umuhungu
Comments are closed.