EU: Ibihano by’Uburusiya byatangiye gucamo ibice Abanyaburayi
Ku mugabane w’Uburayi umwuka mubi ukomeje kuzamuka nyuma ya politiki yo yatumye haba intambara y’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union) n’igihugu cy’Uburusiya.
Kuri ubu ibihugu bitafatiwe ibihano biri kuyora akayabo, ibyo bikababaza ibindi bihugu byagizweho ingaruka n’ibihano.
Igihugu cy’Ubugereki nka kimwe mu bigize umuryango wa EU, abagize Inteko Nshingamategeko basabye Umuryango barimo gukuraho ibihano wafatiye igihugu cy’Uburusiya.
Abadepite, Kostantinos Papadakis na Sotiris Zarianopoulos bandikiye ibaruwa abayobozi bakuru ba EU bavuga ko ibihano bafatiye Uburusiya, bigatuma na bwo bwihimura byateye ingaruka zikomeye cyane ku buhinzi bwo mu gihugu cy’Ubugereki.
Muri iyo baruwa baragira bati “Ibihumbi n’ibihumbi by’abahinzi bato n’abaciriritse bahingaga imbuto n’imboga, bazigurishaga mbere na mbere mu gihugu cy’Uburusiya, ubu bamerewe nabi kuko umusaruro wabo urimo kuborera mu bubiko.”
Aba badepite bo mu ishyaka ryitwa ‘Communist Party of Greece’ baranenga abayobozi b’igihugu cyabo kuba baremeye gushyigikira ibyo bise “ibikorwa bya mpatse ibihugu byakozwe n’Amerika, Ubumwe bw’Uburayi n’umuryango wo gutabarana wa NATO” ku bwumvikane buke hagati ya Ukraine n’Uburusiya.
Igihugu cy’Ubugereki ni kimwe mu bigize EU cyakubiswe cyane n’ibihano by’Uburusiya ahanini vitewe n’ubukungu bwacyo n’ubundi bwari bukiyubaka nyuma y’igihe kinini bwarazahaye.
Abahinzi mu gihugu cy’Ubugereki bamaze guhomba akayabo ka miliyoni 200 z’ama Euro (abarirwa muri miliyari z’amafaranga y’u Rwanda) kandi izo ngaruka zishobora kwiyongera bitewe n’igihe ibihano bizamara kandi bishobora kongerwaho ibindi bikarishye.
Abashoraga ibintu ngo bashobora kuzagorwa cyane no kongera kubona isoko mu gihugu cy’Uburusiya kuko ibindi bihugu bitarebwa n’ibihano byo bizaba byaramaze kuryogarurira.
Uyu mwuka w’ubwoba kandi wagaragajwe ku cyumweru na Heinz-Christian Strache, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Ubwisanzure muri Autriche ‘Freedom Party of Austria’, ubu rifite imyanya ingana na % mu Nteko Nshingamategeko.
Stache yatangarije Ibirontaramakuru Austria Presse Agentur, ati “Mu gihe gito ibihano by’Uburusiya bimaze, byagize ingaruka zikomeye ku buhinzi. Umuryango w’Uburayi uragerageza kubyoroshya. Aho kugira ngo bagabanye ingufu z’Uburusiya, ahubwo barahombya abahinzi bacu bitewe na politiki y’ibihano itagize icyo ivuze.”
Uyu muyobozi yikomye imvugo ya Ukraine yo guhagarika inzira yacagamo gas igana mu bihugu by’Uburayi iva mu Burusiya. Iyi mvugo yayigereranyije “no kugaba igitero ku nshuti” n’ “Urubwa ku muryango w’Uburayi” uzakora ibishoboka byose ngo uvana Ukraine mu bihombo.
Yasabye leta y’igihugu cye cya Autriche kugaragaraza umurongo wa politiki cyafashe ku bijyanye n’intambara y’ibihano hagati ya USA, EU n’Uburusiya.
Gregor Gysi, wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta, ku cyumweru yanenze cyane Umuyobozi wa Guverinoma y’Ubudage, Chancellor Angela Merkel ku kuba yarashyigikiye politiki y’ibihano, we yise “Iy’abana.”
Ubwo uyu munyapolitiki yaganiraga na Televiziyo ARD yagize ati “Barack Obama avuga igihe cyo ibihano by’ubukungu, ariko nit we bigiraho ingaruka ntabwo ari Amerika.”
Yongeyeho ati “Igihe tuzaba twashyize Uburusiya mu kato, nta mbaraga tuzagira, tugomba kwiga uko twongera kuganira bushya.”
Ingaruka z’ibihano by’Uburusiya zirajyana no kurebana nabi hagati y’ibihugu byashyigikiye ibihano n’ibyahisemo kwinumira, ubu bikaba bitaragizweho ingaruka n’ibihano by’Uburusiya.
Aha niho Perezida wa Estonia, Toomas Hendrik Ilves yatunze agatoki igihugu cy’Ubusuwisi cyahizemo kutagira aho kibogamira none ubu amabanki n’abacuruzi bacyo bakaba aribo bari kuyora inyungu nyinshi ku isoko ry’Uburusiya.
Yagize ati “Ubusuwisi bugomba kubana n’ikimwaro, n’igihano igihugu ubwacyo kihaye, kigakubira inyungu mu mabanki yacyo.”
Ubusuwisi nk’igihugu kitari umunyamuryango wa EU, ntikirebwa n’ibihano Uburusiya bwashyizeho ku bicuruzwa biva muri USA n’inshuti zayo bijyanwa mu Burusiya. Iki gihugu mu cyumweru gishize cyashyizeho ingamba zagifasha kwerekana ko kitabangamiye ibihano by’Ubumwe by’Uburayi ariko cyo kirinda gushyiraho ibihano byacyo ku Burusiya.
Ubusuwisi bwatangaje ko bushaka kutagira aho bubogamira n’ubwo ubu hari ubufatanye mu by’umutekano bufitanye n’Umuryango w’Ubufatanye mu by’umutekano ku mugabane w’Uburayi, uru rwego rukaba arirwo rushakira umuti amakimbirane yavutse mu gihugu cya Ukraine.
Perezida wa Estonia, Toomas Hendrik yagize ati “Ibyo kutagira aho umuntu abogamira ntacyo bivuze kuri ubu nk’uko byari bimeze kera.”
Leta zunze ubumwe z’Amerika n’inshuti zayo mu bihugu bikomeye ku Isi byafatiye ibihano igihugu cy’Uburusiya bigishinja kugira uruhare mu mvururu zibera muri Ukraine.
Ku rundi ruhande Uburusiya na bweo bushinja ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kuba indyarya no kwiyemera, bukavuga ko ibyo bihugu byirengagiza ibyaha byose ingabo za Ukraine zikora ndetse bikaba byarakuyeho uwari umuyobozi bigashyiraho undi.
UM– USEKE.RW
0 Comment
nuko basha nimukomereze aho turebe umugabo n;imbwa
Comments are closed.