Guverinoma y’inzibacyuho ya Burkina Faso yategetse ko umubiri wa Kapiteni Thomas Sankara wishwe mu 1987 utabururwa hagamijwe kumenya neza niba ari amagufa ye nk’uko bitangazwa na AFP. Sankara yishwe muri ‘Coup d’etat’ bivugwa ko yateguwe n’inshuti ye magara Blaise Compaore uherutse guhirikwa ku butegetsi n’abaturage mu mpera z’umwaka ushize akajya mu buhungiro. Kapiteni Sankara afatwa […]Irambuye
Ambasaderi wa America (USA) muri Korea y’epfo, Mark Lippert, yakomerekejwe n’icyuma yatewe n’umuturage, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gusangira ifunguro n’abayobozi mu gitondo cy’ejo ku wa gatatu. Lippert, w’imyaka 42, yari mu nama yo gusangira ifunguro rya mugitondo n’abandi, akaba yakomerekejwe mu isura no ku kiganza cy’ibumoso. Yahise ajyanwa kwa muganga ariko ibikomere yatewe ngo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 04 Werurwe 2015 Idriss Déby Itno Perezida wa Tchad yatanze ubutumwa bukomeye ku bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, aho yavuze ko bagiye kuwutsinda ndetse umuyobozi wawo Abubakar Shekau ubu bazi aho yihishe natitanga bazamwica nka bagenzi be. Idriss Déby yagize ati “Abubakar Shekau afite inyungu zo kwitanga kuko […]Irambuye
Itangazo rya Perezidanse muri Tanzania, riravuga ko abantu 38 nibura bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi cyane yaraye iguye ivanzemo umuyaga mu Majyaruguru y’icyo gihugu, abandi bantu 82 bakomeretse. Imvura nyinshi cyane iherekejwe n’urubura n’umuyaga mwinshi, yaguye ku mugoroba wok u wa kabiri mu karere ka Kahama, mu bice bya Shinyanga, agace kiganjemo ubuhinzi mu majyepfo […]Irambuye
Uwari umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD- FDD, Hussein Radjabu, yaraye atorotse uburoko mu ijoro ryakeye, yari amazemo imyaka igera ku munani ku va mu 2007, akaba yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 13 ashinja guhungabanya umutekano w’igihugu. Liboire Bakundukize yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati “Radjabu yatorotse mu gicuku hagati ya 21h00 na 00h00, yajyanye n’abantu babiri.” […]Irambuye
Hifikepunye Pohamba yatsindiye iki gihembo kigenewe abayobozi ba Africa bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi. Iki gihembo kigenwa na Mohamed Ibrahim umuherwe w’icyamamare ukomoka muri Sudan, gifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari (ni ukuvuga miliyoni 3,2 mu mafaranga akoreshwa i Burayi). Pohamba yafatanyije n’abandi mu kuvana ku butegetsi ku ngufu […]Irambuye
Umugabo w’imyaka 32 muri Nigeria akurikiranyweho kwica se amuciye umutwe nyuma y’uko amubujije kujya mu mutwe w’iterabwoba ba Boko Haram. Police yo muri Leta ya Anambra yatangaje ko uwitwa Chinedu Emmanuel Nnalue yatawe muri yombi ashinjwa kwica se Nwafor Nnalue w’imyaka 59 amuciye umutwe. Iperereza rya Police ryanzuye ko uyu Chinedu yashyize igitutu kuri se […]Irambuye
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yashyize yemera bwa mbere ko hari amakosa yabaye mu kwambura abazungu ubutaka (ibikingi) mu mwaka wa 2000, icyo gihe abahinzi b’abazungu birukanywe shishitabona mu bikingi bahingagamo bakoresheje imashini, iryo tegeko ritavuzweho rumwe ryatumye ubukungu bwa Zimbabwe bugwa hasi. Mu kiganiro cyatambukijwe kuri Televiziyo y’igihugu, umukambwe Mugabe w’imyaka 91, yagize ati […]Irambuye
Uwiyise ‘Jihadi John’ mu mutwe wa Islamic State umaze iminsi agaragara mu mashusho aca abantu imitwe kuri uyu wa 26 Gashyantare byatangajwe ko yitwa Mohammed Emwazi w’imyaka 27 wo mu gace ka Queen’s Park mu burengerazuba bwa London, UK nk’uko bitangazwa na Reuters. Uyu musore ngo yize ibijyanye na Programming kuri za mudasobwa muri University […]Irambuye
Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za America cyashyizeho ugihagarariye mu gihugu cya Somalia, akaba ari Ambasaderi wa mbere w’iki gihugu nyuma y’imyaka 24 Somalia iri mu ntambara nk’uko byatangajwe n’urwego rw’ububanyi n’amahanga muri USA. Perezida wa America Barack Obama yashyizeho Katherine S. Dhanani nk’Ambasaderi wa USA kuva mu mwaka wa 1991. Iki gikorwa cyiswe icy’amateka […]Irambuye