Digiqole ad

S.Korea: Ambasaderi wa America yatewe icyuma

Ambasaderi wa America (USA) muri Korea y’epfo, Mark Lippert, yakomerekejwe n’icyuma yatewe n’umuturage, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gusangira ifunguro n’abayobozi mu gitondo cy’ejo ku wa gatatu.

Amb. Mark Lippert, yajyanywe kwa muganga avirirana amaraso
Amb. Mark Lippert, yajyanywe kwa muganga avirirana amaraso

Lippert, w’imyaka 42, yari mu nama yo gusangira ifunguro rya mugitondo n’abandi, akaba yakomerekejwe mu isura no ku kiganza cy’ibumoso. Yahise ajyanwa kwa muganga ariko ibikomere yatewe ngo nibiyoya ku buryo ntacyo byatwara ubuzima bwe.

Ababibonye bavuze ko yatewe icyuma n’umugabo w’imyaka 55 uzwiho kuba umuhezanguni mu guharanira ko Korea zombie zaba igihugu kimwe, akaba yasakuzaga avuga ngo Korea y’epfo n’iya ruguru zigomba kwiyunga.

Uyu mugabo yahise yiruka ariko azagutabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano.

Perezida wa Korea y’epfo, Park Guen-hye yise iki gitero ikigamije ‘guhungabanya ubumubano uri hagati ya Korea y’epfo na USA’. Ibiro bya USA byamaganye cyane icyo gitero.

Perezida Barack Obama, ubwe yahamagaye, Amb. Lippert amwifuriza ‘ibyiza no gukira vuba’ nk’uko byatangajwe na Bernadette Meehan umuvugizi wa kanama ka USA gashinzwe umutekano.

Uyu wakoze iki gikorwa cyo gutera icyuma, ngo ntashyigikiye imyitozo ya buri mwaka ihuza ingabo za USA na Korea, dore ko n’ubundi Korea ya ruguru ifata iyi myitozo nk’ubushotoranyi.

Nta makuru aremeza ko uwakoze icyo gikorwa ari intasi yoherejwe na Korea ya ruguru, gusa n’ubundi muri Korea y’epfo ngo hari abantu n’ubwo atari benshi babona ko imyitozo y’ingabo za USA n‘iza Korea y’epfo zibangamira kwiyunga kwa Korea zombie.

Amb. Lippert yabaye umunyamabanga wungirije ushinzwe umutekano muri America, nyuma aza kugirwa amabasaderi muri Korea y’epfo mu 2014.

Umugore we yabyaye umwana ageze muri Korea, ndetse ngo uwo mwana yahawe izina rimwe ryo muri Korea.

Uwateye icyuma ni uwo uryamye hasi, wakandagiwe
Uwateye icyuma ni uwo uryamye hasi, wakandagiwe
Ameza yatonyangiyeho amaraso, kuko icyuma yakimuteye ari ku meza n'abandi
Ameza yatonyangiyeho amaraso, kuko icyuma yakimuteye ari ku meza n’abandi

BBC

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ibibera mur’Iyis ya Rerema birababaje peee.

  • Hababaje ibya Ruhara n’aho Njwili nzadefiriza,nk’ubu aba bana b’isi baba barwanira iki ahobahereye?

  • ubukoko abantu bazageza ryari kugira ngo bareke ubugizi bwanabi?ariko ntacyo yesu ajyiye kubirangiza!

  • Bamukatishije urwembe ntimukatubeshye

  • Uyu mugome se cga umwiyahuzi, nawe yariyatumiwe muri iyi nama? Yinjiyemo ate? Niba yarabinjiranye se, abashinzwe umutekano barihe? Cga muribo harimo ibyitso? Nabo babakoreho iperereza risesuye, car on ne sait jamais qui peuvent être derrière tout cela..

  • hhhhhhhhh ngo ha baba je ibyaru hara bira kaze noneho hababaje ibyaruhara mmmmmh

Comments are closed.

en_USEnglish