Burkina Faso – Leta yategetse ko umubiri wa Sankara utabururwa
Guverinoma y’inzibacyuho ya Burkina Faso yategetse ko umubiri wa Kapiteni Thomas Sankara wishwe mu 1987 utabururwa hagamijwe kumenya neza niba ari amagufa ye nk’uko bitangazwa na AFP.
Sankara yishwe muri ‘Coup d’etat’ bivugwa ko yateguwe n’inshuti ye magara Blaise Compaore uherutse guhirikwa ku butegetsi n’abaturage mu mpera z’umwaka ushize akajya mu buhungiro.
Kapiteni Sankara afatwa nk’intwari ikomeye mu gihugu cye no muri Africa kubera ibitekerezo byo kwigira kw’abanyafrica imbere y’abakoloni. Yari yashyinguwe mu irimbi mu burasirazuba bwa Ouagadougou, ariko benshi mu bo mu muryango we ngo bashidikanya ko umubiri washyinguwe ari uwe koko.
Guverinoma nshya iyobowe na Perezida Michel Kafando ivuga ko umuryango wa nyakwigendera uzahabwa ibikenewe byose kugira ngo bamenye neza niba ari umubiri w’umubyeyi wabo ushyinguye koko.
Kuva mu 1997 umuryango wa Sankara wasabye ko hakorwa iperereza ku mubiri ushyinguye mu mva ye kuko bakeka ko atari uwa Sankara ubwe.
Ubutegetsi bwa Compaore ntibwigeze bwumva ubu busabe ndetse bwanirengagije icyemezo cy’Urukiko rwa Africa rw’uburenganzira bwa muntu rwasabye ko hakorwa ibizami bya DNA ku mubiri uri mu mva ya Sankara.
UM– USEKE.RW
5 Comments
na ndadaye apfa twumvaga ngobahambye igipupe we bamutamuli tanganyika, ubwonawe bazataburure barebe
Intwari niharanira ukuri kurengera abenegihugu, n’indi miryango muri rusange. Iyi nayo n’Intwari iwabo no muri Africa, hazashyirweho itariki yo kumwibuka kuko yaharaniraga gushyira-ukizana kw’abanyafrica. Urugero rwa Emmery Patrice Lumumba cga se urugero rwahafi iwacu, Intwari y’Imena “Fred RWIGEMA” mu mateka y’uRda kugeza iherezo y’Isi, we’ll always remember him.
Les faits sont tétus.
Abantu bibwirako aho bari bahari ubuziraherezo kandi kugirano bahagere baragombye kwisasira abenegihugu, abo Sentare irabategereje k’umugani w’abarundi.
Abantu muri rusange tugiye dukurikirana Ijambo ry’IMANA isi yarangwamo amahoro asesuye .Muri LUKA 12:2-3 handitswe ngo : kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.
3.Nuko ibyo mwavugiye mu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n’icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru yayo.
Koko ni iki kidasobanutse muri uwo murongo .
Comments are closed.