Updated: Imibare itangazwa na Police ya Tunisia iragaragaza ko kugeza ubu abantu 22 aribo bamaze kwitaba Imana bazira amasasu yarashwe n’ibyihebe guhera ejo mu ma sa sita z’amanywa i Tunis muri Tunisia, hafi y’Ingoro ishinga amategeko. Abagabo batatu bambaye gisirikare nibo bagabye icyo gitero. Abafashwe bunyago ngo bafungiraniwe mu cyumba k’iriya nzu ndangamurage. Muri aba bishwe cumi […]Irambuye
Umukuru w’igihugu cya Senegal, Macky Sall yabwiye abanyamakuru ko hari gutegurwa Kamarampaka yo gusaba abaturage niba bitaba byiza bagabanyijeho imyaka kuyo umukuru w’igihugu yamaraga ku butegetsi, bityo bikabera abandi bayobozi muri Africa urugero rwo kutizirika ku butegetsi. Sall yabwiye abanyamakuru ko ibyo yifuza nibiba, igihugu cye kizaba ari intangarugero mu bihugu by’Africa no kw’Isi mu […]Irambuye
Nyuma y’uko Ishyaka rya Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu nayo bishyize hamwe batsindiye amatora yabaye ejo, umuvugizi w’Umukuru wa Palestine witwa Nabil Abu Rudeineh yabwiye Ikinyamakuru Ma’an Agency ko niba Israel ishaka amahoro mu Karere k’Uburasirazuba bwo hagati, igomba kwemera ko Palestine ari igihugu cyigenga kigomba guturana na Israel mu mahoro. Yongeyeho ko abazaba […]Irambuye
Urukiko rwa Kisilamu rwa ISISI ryakatiye abagabo bane bashinjwaga kuba ma Maneko igihano cyo kwicwa baciwe imitwe. Aba bagabo bashinjwaga gukora ubutasi bagashyira amakuru Leta ya Iraq nayo ikayaha USA. Muri video yashyizwe ahagaragara ejo yerekana aho aba bagabo bacibwa imitwe, iyi video ikaba yari ifite umutwe mukuru ugira uti: “ Gusarura ba Maneko” (Harvesting of […]Irambuye
Nubwo hashize ukwezi ingabo za FARDC ziyemereye ko zigiye kugaba ibitero simusiga byo kwambura intwaro no kwirukana abarwanyi ba FDLR, abatuye agace ka Mwenga babwiye ikinyamakuru Okapi ko kugeza na n’ubu bariya barwanyi bakiri benshi muri kariya gace. Nk’uko bariya baturage babivuga, ngo kugeza ubu abarwanyi ba FDLR bamaze kwicwa ntibarenga makumyabiri(20) mu gihe ngo […]Irambuye
Anlong Pi ni agace kari mu bilometero 18 uvuye ahitwa Siem Reap ndetse na Angkor hazwi nka hamwe mu hantu ba mukerarugendo basura cyane mu gihugu cya Cambodia. Abantu bagera kuri 200 biganjemo abana baba bari aho barunda imyanda ihumanya iba yaramenwe aho. Umunyamakuru ufotora witwa David Rengel yazengurutse ako gace afotora kugira ngo yereke Isi ubuzima […]Irambuye
Mu ijambo yabwiye abaminisitiri bari mu mwiherero uba kabiri mu mwaka wabereye i Kampala President Museveni yanenze ukuntu abayobozi bagenda biguru ntege mu korohereza abashoramari, abasaba kwigira ku Rwanda aho avuga ko bisaba iminsi ibiri ngo umushoramari abe yatangiye imirimo ye. Akibaza impamvu bisaba imyaka ibiri muri Uganda. President Museveni yagaye abashinzwe gucunga ifaranga rya […]Irambuye
Minisitiri w’Ububiligi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere, Alexander De Croo ejo yabwiye iyatangaje ko igihugu cye gihagaritse inkunga y’amafaranga miliyoni 11 z’ama Euro cyahaga Uganda mu rwego rwo kuyitera inkunga mu nzego z’ubuzima. Iki cyemezo Ububiligi bugifashe nyuma y’uko Uganda ifashe umwanzuro wo kohereza abakozi bagera kuri 300 mu birwa bya Trinidad na Tobago kugira ngo […]Irambuye
Umugore w’umunyapolitiki muri Espagne yafashe umwanzuro wo kwambara ubusa ku byapa bimwamamaza agira ngo agerageze kwibonera amajwi. Uyu mugore witwa Yolanda Couceiro Morin ariyamamariza kuba Mayor w’ahitwa Portugalete muri Bilbao. Morin wari umaze iminsi ‘campaign’ ye ibura abantu yafashe umwanzuro kwambara ubusa ku byapa bimwamamaza kugira ngo yongere abashobora kumumenya nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru 20 Minutos […]Irambuye
Imiryango itari iya Leta muri Kivu ya Ruguru iramagana urujya n’uruza rw’inyeshyamba za FDLR zitangiye kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo Kinshasa, ubu zikaba zihunga ibyo bitero zerekeza muri Province Orientale. Visi Perezida akaba n’umuvugizi w’iyo miryango itari iya Leta, Omar Kavota, avuga ko uko guhunga urugamba kw’inyeshyamaba za FDLR zigakwira imishwaro, bishobora guha akazi katoroshye […]Irambuye