Digiqole ad

‘Jihadi John’ uca abantu imitwe muri IS yamenyekanye

Uwiyise ‘Jihadi John’ mu mutwe wa Islamic State umaze iminsi agaragara mu mashusho aca abantu imitwe kuri uyu wa 26 Gashyantare byatangajwe ko yitwa Mohammed Emwazi w’imyaka 27 wo mu gace ka Queen’s Park mu burengerazuba bwa London, UK nk’uko bitangazwa na Reuters.

Jihadi-John basanze yarize ibijyanye na Programming
Jihadi-John basanze yarize ibijyanye na Programming

Uyu musore ngo yize ibijyanye na Programming kuri za mudasobwa muri University of Westminster, ngo yagiye muri Syria mu 2012 maze nyuma yinjira mu mutwe wa Islamic State.

Yagaragaye mu mashusho atema amajosi y’abanyamakuru b’abanyamerika James Foley na Steven Sotloff, yica gutyo kandi uwitwa David Haines, agaragara mu mashusho yo kwica batyo abasirikare 22 ba Syria ndetse anica umunyamakuru w’umuyapani Kenji Goto amuciye umutwe nawe.

Kuva mbere byaketswe kenshi ko uyu musore ari uwo mu Bwongereza kubera amagambo yavugaga mbere yo kwica aba bantu hakumvikana mo imvugo (accent) y’icyongereza cy’abongereza.

Umwe mu nshuti ze ukomoka muri Koweit yabwiye itangazamakuru ati “Ntabwo nshidikanya nzi neza ko Mohammed ari we Jihadi John. Yari nk’umuvandimwe wanjye…ndabizi neza ni we.”

Asim Qureshi, umushakashatsi mu itsinda Cage riharanira uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza wabonanye na Emwazi mbere y’uko ajya muri Syria, yavuze ko nawe yemera ko uyu mugabo ari we Jihadi John.

Qureshi yabwiye the Washington Post ati “Hari ibibahuza byinshi cyane. Ibi bituma ntashidikanya ko ari umuntu umwe.”

Aherutse kugaragara aca umutwe uyu muyapani
Aherutse kugaragara aca umutwe uyu muyapani

Polisi ya London (Scotland Yard) yavuze ko kugeza ubu itahita yemeza aya mazina kuko ngo bishobora gushyira imiryango mu kaga.

Richard Walton wo muri  Scotland Yard avuga ko bari banasabye ibitangazamakuru kutavuga amazina ay’ariyo yose y’uyu mugabo kuko byashyira imiryango mu kaga.

Gusa abayobozi benshi bagahuriza ko uyu agomba gushakishwa akazabihanirwa bikomeye.

Mu kwezi kwa cyenda gushize byavuzwe ko  Jihadi John inzego z’ubutasi za bw’Abongereza za MI5 zari zizi uyu mugabo mbere y’uko ajya muri Syria.

Byamenyekanye kandi ko inzego z’umutekano zari zamaze kumenya amazina nyayo y’uyu ugaragara yica abantu bunyaswa ariko ngo ntatangazwe birinda ko byakwangiza ubukorwa by’ubutabazi  ku bafashwe n’uyu mutwe wa Islamic State.

Ndetse ngo bashakaga kubanza gufata amakuru yose ku miryango ye mbere y’uko uyu amenyekana.

Bivugwa ko mbere y’uko uyu agenda ngo yagendaga ku mihanda akusanya inkunga z’ibikorwa byiza ku barabu bakennye batuye i London ari nako yamenywe na MI5.

Nta mpamvu ivugwa yari gutuma Police cyangwa MI5 bimubuza kujya mu mahanga.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Barebe neza batazica urengana.ariko bamushake arakabije pe.Nyagasani amutabare amuhe umutima wa kimuntu

  • ksks

  • mbega umugabo ukabije ubugome we !!!!!!niba ari we koko,bazamukanire urumukwiye tu!

  • Niba ariwe,bazamukatire gufungwa imyaka 1000 (Dix siècles) + No Gukubitwa buri cyumweru inkoni 700!!!! kugeza Avuye kuri iyi isi…….

    • Yewe, umugabo wiyise Theo ndabona muhwanyije ubugome ntaho mutaniye urebye proposal yawe kubihano yahabwa.Binyibukije inkuru y’urutare rwa Kamegeri mu Karere ka Ruhango n’Umwami.

  • N’abantu ubu mu Rda barimo gupfa impfu zidasobanutse, ninde uzabashakisha ngo bamenyekane nabo bazicwe urwo bari kwica insore nsore z’abacitse kw’icumu?

    • Reka guteranya abanyarwanda di,kuki batabishe se?

  • equation iroroshye uko wica abandi nawe niko bazakugenza,uwo uri we wese.

Comments are closed.

en_USEnglish