Cambodia: Abana bakoreshwa imirimo mibi, ba Mukerarugendo bakaza gufotora
Anlong Pi ni agace kari mu bilometero 18 uvuye ahitwa Siem Reap ndetse na Angkor hazwi nka hamwe mu hantu ba mukerarugendo basura cyane mu gihugu cya Cambodia. Abantu bagera kuri 200 biganjemo abana baba bari aho barunda imyanda ihumanya iba yaramenwe aho. Umunyamakuru ufotora witwa David Rengel yazengurutse ako gace afotora kugira ngo yereke Isi ubuzima bubi bariya bana babayeho.
Icyamutangaje kandi kikamubabaza ni ukuntu ba mukerarugendo baza muri ako gace gufata amafoto mu rwego rwo kwishimisha gusa.
Buri mwana bamuhemba 1€ ku munsi. Urebye ahantu bariya bana korera wakwibaza niba Leta yabo izi iki kibazo!
Mailonline
UM– USEKE.RW
7 Comments
Wowe munyamukuru w’umwuga hera kwayo mafoto ufite ubavugire muri ONU barenganurwe.
Abobana bara hohoterwa bikabije ntibaziko abana ari umugisha kubabyeyi
bareke kubabaza abobamarayika
Ubwo se hari gahunda y,Uburezi kuri bose icyo Gihugu gifite
Akazi ni akazi, ikibi ni uko bakoresha abana, naho ubundi uwakubwira Agronome uko yagowe mu gutegura ifumbire mborera n’uburyo agomba kwihanganira umunuko, Veterinerie ukurikirana ibagwa ry’inka i Nyabugogo, umutekinisiye ushinzwe kwakira impu z’amatungo yabazwe mu Ruganda ntavuze, umukozi muri Morgue furani, usukura ubwiherero rusange nka Nyabugogo kandi agomba kutahava kuko agomba no kwakira udufaranga tuzamuhemba, abashinzwe gukura imyanda mu ngo za Kigali dore banyiribipangu batitaye ku myanda yemewe n’itemewe dore ko n’amatungo yo murugo yapfuye bashyira mu mifuka!!
Ubihuje byose wavuga ngo isi ni uko iteye umuntu arya yavunitse ikiza ni uko tuzayisiga igihe kimwe naho twese ntitwabaho mu munezero siko bikoze. Pole kuri mwe mwese mwihanganira kurya muvunitse cyangwa icyo kurya kivuye mu mwanda.
@Umuseke(wakoze comment): Ibi wanditse ni ibiki? Ntawavuze ko aka kazi kadakwiye gukorwa, ariko abana bakwiye kuba bari ku ishuri aho kuba bakora ibi. Watangiye ubivuga ariko uko waje gusobanura imirimo uvuga ko igoranye ntaho bihuriye n’ikibazo kivugwa hano:gukoreswa kw’abana kandi noneho bakora imirimo yashyira ubuzima bwabo mu kaga.
You have published without my permission history of landfills in Cambodia, and I give you an opportunity to pay me its value. How much they think they are going to pay me? Thank You.
@umuseke: reba neza icyo uwanditse yashakaga kubwira isi, nukudakoresha abana imirimo nkiyi, ishyira ubuzima bwabo mukaga.Naho ibi bakora byo bigomba kubona ababikora gusa batari abana.abo uvuga bafite ubumenyi buhagije bwuko babyitwaramo.
John.
Comments are closed.