Digiqole ad

Tunisia: 22 nibo baguye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe hafi y’Ingoro ishinga amategeko

 Tunisia: 22 nibo baguye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe hafi y’Ingoro ishinga amategeko

Abapolisi ni benshi imbere y’Inteko ishinga amategeko ya Tunisia

Updated: Imibare itangazwa na Police ya Tunisia iragaragaza ko kugeza ubu abantu 22 aribo bamaze kwitaba Imana bazira amasasu yarashwe n’ibyihebe guhera ejo mu ma sa sita z’amanywa i Tunis muri Tunisia, hafi y’Ingoro ishinga amategeko.

Abapolisi ni benshi imbere y'Inteko ishinga amategeko ya Tunisia
Abapolisi ni benshi imbere y’Inteko ishinga amategeko ya Tunisia

Abagabo batatu bambaye gisirikare nibo bagabye icyo gitero. Abafashwe bunyago ngo bafungiraniwe mu cyumba k’iriya nzu ndangamurage.

Muri aba bishwe cumi na barindwi ni abanyamahanga bari baje gutemberera inzu ndangamurage ya Bardo ikunda gusurwa n’abantu benshi muri kiriya gihugu.

Abarwanyi babiri barishwe n’umwe mu bapolisi nawe ahasiga ubuzima. Abicanyi ngo barasaga uwo babonye wese mu bari ba mukerarugendo bari bafashe bunyago.

Mu banyamahanga bishwe harimo Abayapani, Abataliyani, Abadage, n’Abanya Espagne.

Minisitiri w’intebe wa Tunisia Habib Essid yavuze ko bishoboka cyane ko abicanyi bari bafite ibyitso byabirangiye uko biri bubigenze.

Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo Abongereza yemejwe ko ari ukuri na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza. Kugeza ubu nta mutwe w’iterabwoba urigamba iki gitero ariko RFI yaraye ivuze ko ISIS ikorera muri Libya(igihugu gihana imbibi na Tunisia) ariyo yateguye iki gitero ikanagishyira mu bikorwa.

Kuva muri Tunisia haba impinduramatwara yabaye mu Ukuboza 2010, yatumwe ubutegetsi bwavaho(Arab Spring), nta kintu cyerekanaga ko kiriya gihugu cyugarijwe n’ibitero by’ibyihebe.

Abasesesengura ibibera mu bihugu by’Abarabu(Maghreb) bemeza ko Tunisia nayo iri ku rutonde rw’ibihugu ISIS iteganya gutera n’ubwo bwose itarigamba iki gitero.

Amakuru atugezeho muri aka kanya ari gutangwa n’umunyamakuru wa CNN wigenga witwa  Yasmine Ryan aravuga ko bibiri mu byihebe byishwe na Polisi ya Tunisia nk’uko yabibwiwe n’umwe mu bategetsi muri kiriya gihugu.

Aha ni imbere y'Inteko ishinga amategeko ya Tunisia aho bivugwa ko amasasu yavugiye
Aha ni imbere y’Inteko ishinga amategeko ya Tunisia aho bivugwa ko amasasu yavugiye
Iyi foto yafashwe n'umwe mu bafashweho ingwate ayohereza kuri Twitter
Iyi foto yafashwe n’umwe mu bafashweho ingwate ayohereza kuri Twitter
Abapolisi bagose hafi y'aho igitero cyagabwe
Abapolisi bagose hafi y’aho igitero cyagabwe
Hafi y'inzu ndangamurage abapolisi bakomeje guhiga bukware abagizi ba nabi
Hafi y’inzu ndangamurage abapolisi bakomeje guhiga bukware abagizi ba nabi
Ibimodoka bikomeye bya Polisi biri hafi aho
Ibimodoka bikomeye bya Polisi biri hafi aho
Abakuru ba Polisi bari kuganira uburyo bwiza bakoresha ngo babohoze abafashwe bugwate
Abakuru ba Polisi bari kuganira uburyo bwiza bakoresha ngo babohoze abafashwe bugwate
Aha niha abasasu yahitanye abantu barindwi bikekwa ko babiri muribo bari Abongereza yavugiye
Aha niho amasasu yahitanye abantu barindwi bikekwa ko babiri muribo bari Abongereza yavugiye

Iyi ni Video yerekana abaturage bari bafashwe bamwe bari gucika ibyihebe

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ni ha tari

  • ni danger

Comments are closed.

en_USEnglish