ISIS yishe abo yita ba Maneko bane bakomoka muri Iraq
Urukiko rwa Kisilamu rwa ISISI ryakatiye abagabo bane bashinjwaga kuba ma Maneko igihano cyo kwicwa baciwe imitwe. Aba bagabo bashinjwaga gukora ubutasi bagashyira amakuru Leta ya Iraq nayo ikayaha USA.
Muri video yashyizwe ahagaragara ejo yerekana aho aba bagabo bacibwa imitwe, iyi video ikaba yari ifite umutwe mukuru ugira uti: “ Gusarura ba Maneko” (Harvesting of Spies).
Amashusho yerekanya aba bagabo bapfukamye bambaye imyenda y’imikara, abicanyi batatu bo muri ISIS bahagaze inyuma yabo bafite ibyuma bityaye cyane.
Umwe mu bayobozi ba ISIS yari abahagaze iruhande afite imbunda ya AK 47 atunze urutoki hejuru ayoboye iki gikorwa.
Uyu mugabo wari uhagaze yari yambaye ikanzu ndende yerekana ko ashobora kuba ari umwe mu bayobozi ba ISIS.
Mu buryo butandukanye n’uko byari bisanzwe, bica aba bagabo bita ko ari ba Maneko, nta muturage wari uhari ngo arebe.
Mbere y’uko bicwa, buri wese muri aba bagabo yabanje gutanga ikiganiro avuga ukuntu yaje gutata atumwe na Bagdad ariko ntawakwemeza niba barabivugishijwe n’igitutu cyangwa byarabavuye ku mutima.
Bamaze kuvuga byose abicanyi ba ISIS, bahise babaca imitwe babasiga baryamye hasi bavirirana amaraso kugeza bashizemo umwuka.
Iyi ibaye inshuro ya kabiri ISIS yica abo yita ba Maneko ivuga ko yafashe bari gutata ku nyungu za USA, Iraq cyangwa se ibindi bihugu biyirwanya.
Mailonline
UM– USEKE.RW
8 Comments
uwicisha inkota niyo azazira!!
Aba si abaisalam ni ingegera z’abaicanyi gusabakorera inda zabo
Mana unyumve ndagusabye ibintu nkibi ntuzongere kwemera ko bibaho, dukize dayimoni wo kumena amaraso no kutagira impuhwe ubidukize ubituranduremo burundu. urakoze Mana unyumve ndashavuye ndashengutse
Mana ukore ku buryo aya mahano atazongera kubaho. BIRARENZE CYANEE
Aba banyagwa kweli bo kannya ruhurura kubera macinya bo kicwa na bene pfundikira barimo kwica abantu gutya isi ireba koko???
To kill a person is like to slaughter a goat!!! we are living to have an end we know ,but not created to be like these above.so ,guys ! may your soul received by God.
Umuagani wa Rugamba Cyprian isi irashaje. Imana igomba kugira icyo ikora vuba ha ikarimbura aba banyagwa bashaka kurimbura umuryango wa kimuntu. nakumiro ariko
Ndabona basa nkaho babaga amahene. Ni danger p.izi ni interahamwe zabalabu kbs.ngo zizajya mw ijuru kubera gukata amajosi. Cyakora nta mutima wo kwica nagira ariko uwabampa baziritse nabahamba ari bazima.
Comments are closed.