Muhammadu Buhari, watsinze amatora muri Nigeria agasimbura Goodluck Jonathan, kuri uyu wa kabiri yavuze ko atakwizeza abantu ko azabohoza abakobwa b’abanyeshuri 219 bashimutiwe i Chibok n’inyeshyamba za Kisilam zo mu mutwe wa Boko Haram. Ku munsi nk’uyu umwaka ushize nibwo aba bakobwa bashimuswe bavanywe mu ishuri ryisumbuye bigagamo. Hari amakuru aherutse gutangazwa ko aba bakobwa […]Irambuye
Police ya Uganda iravuga ko yaraye iburijemo igitero cy’ibyihebe cyari kugabwa kuri Kaminuza ya Busitema. Police ivuga ko iki gitero cyari cyateguwe n’umwe mu bantu bakorera Al Shabab muri Uganda witwa Abdul Karim. Fred Enanga uvugira Police ya Uganda yabwiye abanyamakuru ko uyu wafashwe akomoka muri Somalia yari yahaye umwe mu banyeshuri amafaranga menshi ngo […]Irambuye
Amakuru atangwa na Amnesty International aravuga ko mu gitondo cya kare kuri uyu wa mbere indege z’intambara z’ingabo zishyize hamwe ziri kurwanya abarwanyi b’aba Houthi bari gushaka gufata ubutegetsi bw’igihugu cya Yemen zarashe mu basivile zikica abantu 25 barimo abagore n’abana batandatu. Abakozi ba Amnesty International bavuganye n’ababibonye n’amaso yabo ndetse n’abaganga, bababwiye ko ibisasu by’indege byarashwe […]Irambuye
Kenya yemeza ko yasabye Umuryango w’abibumbye gucyura abaturage bakomoka muri Somalia babayo bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka kubera kubakekaho guha umusanzu ibyihebe bya Al Shabab byagabye ibitero kuri Kaminuza ya Garissa Itangazo rya Leta rivuga ko Vice President wa Kenya William Ruto yemeza ko igihugu cye cyasabye UN kuba yacyuye Abanyasomalia bitarenze amezi atatu ari […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu gitondo muri University of Nairobi kubera guturika kw’insinga z’amashanyarazi abanyeshuri bakikanze ko ari igisasu gituritse bakwira imishwaro mu kubyigana no guhunga umwe yitaba Imana abandi 150 barakomereka. Insinga z’amashanyarazi zashwanyaguritse zitera urusaku hafi y’aho abanyeshuri bacumbika, nubwo inzu bacumbikamo itagezweho ariko StandardMedia ivuga ko aba banyeshuri bikanze ko ari igitero cy’iterabwboba maze […]Irambuye
Aba bagabo bemejwe n’umuryango w’Africa yunze ubumwe kugira ngo bazabe bari mu Burundi kuri uyu wa mbere taliki ya 17, Mata bayoboye itsinda rizafasha Abarundi kureba uburyo bakumvikana ku kibazo cyo kungera kwiyamamaza kwa President Pierre Nkurunziza kimaze iminsi cyarabaciyemo ibice. Quet Kitumire Masire yahoze ayobora Botswana naho Bakili Muluzi we yayoboye Malawi. Mu minsi […]Irambuye
Iki kimenyetso cyo kongera gutsura umubano hagati ya USA na Cuba, cyabaye mu ijoro ryashize mu murwa mukuru wa Panama (Panama City) aho President wa USA Barack Obama yasuhuzanyije na Raoul Castro umuvandimwe wa Fidel Castro. Mu ijambo yavuze Raul Castro yavuze ko Obama amubona nk’umugabo w’umunyakuri. Mbere yo kuganira mu muhezo bombi, babanje guha […]Irambuye
Alain Juppé, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yahoo, yavuze kuri uyu wa gatanu ko inyandiko Ubufaransa buherutse gushyira ku mugaragaro zijyanye n’ubufatanye bwari bufitanye na Leta ya Habyarimana zizerekana ukuri. Juppé yishimiye kuba izi nyandiko zitakiri ibanga, avuga ko zizerekana ko igitekerezo cyo kuvuga ko Ubufaransa bwagize uruhare […]Irambuye
Ubwo Papa Francis yabwiraga President Museveni ko ateganya kuzasura Uganda, byateye abantu ibyishimo. Ariko ubu bamwe batangiye kugwa mu kantu bamaze kubona ko imyiteguro yo kuzamwakira izasaba ko basora Miliyari eshanu z’amashilingi y’inyongera ku misoro isanzwe. Nk’uko bigaragara mu nyandiko mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yemejwe n’Inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize, abasora bazishyura imisoro ingana na […]Irambuye
Radiookapi yatangaje kuri uyu wa kane ko abarwanyi ba FDLR mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 08 Mata bateye ibirindiro by’ingabo za FARDC mu gace ka Busesa muri Rutchuru, Kivu ya ruguru, mu mirwano bakica umusirikare umwe mu ngabo za Congo undi agakomereka. Ingabo za Congo zabashije gusubiza inyuma abo barwanyi nyuma y’amasaha abiri y’imirwano. […]Irambuye