Digiqole ad

Perezida Buhari yavuze ko bashobora kuganira na Boko Haram

 Perezida Buhari yavuze ko bashobora kuganira na Boko Haram

Perezida Buhari ari muri Amerika aho yatumiwe na Obama

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari mu ruzinduko arimo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko Leta ye ishobora gutegura ibiganiro n’umutwe wa Boko Haram. Uyu mutwe umaze guca ibintu mu bikorwa by’iterabwoba byahitanye ibihumbi by’abantu kuva mu 2009.

Perezida Buhari ari muri Amerika aho yatumiwe na Obama
Perezida Buhari ari muri Amerika aho yatumiwe na Obama

Perezida Buhari yabwiye CNN ati “Boko Haram nitwizeza ko izarekura abakobwa ba Chibok yafashe dushobora kuganira bakatubwira icyo bashaka.”

Abakobwa 216 bo mu ishuri ryisumbuye ry’ahitwa Chibok Boko Haram yabashimuse mu ntangiriro z’umwaka ushize, kugeza ubu nta nkuru ko baba bakiriho, nubwo hari ayemeje ko bishwe n’aba barwanyi ubwo bari basumbirijwe n’ibitero by’ingabo.

Mu kubonana kwa Perezida Obama na Buhari baganiriye ku kibazo cy’umutwe wa Boko Haram udasiba kugaruka mu makuru wagaritse ingogo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka hashyizweho itsinda ry’ingabo zituruka mu bihugu bya Nigeria, Cameroun, Tchad na Niger ngo barwanye uwo mutwe ariko nturaranduka.

Perezida Buhari yimuriye ibiro bikuru by’ubuyobozi bw’ingabo za Nigeria mu mujyi wa Maiduguri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria wari warahindutse isibaniro ry’ibikorwa bibi bya Boko Haram

Kuri uyu wa kabiri nimugoroba abarwanyi ba Boko Haram bateye urugo rw’umugaba w’ingabo muri urwo uwo mujyi batwika inzu hapfa abantu babiri abandi umunani barakomereka.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish