Gereza ya Guantanamo ubu noneho yaba igiye gufungwa
Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika byatangaje ko byamaze gukora gahunda yo gufunga gereza ya Guantanamo Bay iharereye muri Cuba. Perezida Barack Obama yavuze ko azafunga iyo gereza akigera ku buyobozi ariko kubishyira mu bikorwa birananirana.
Kuri uyu wa gatatu White House yatangaje ko igisigaye ari ukwemenzwa n’Inteko y’Amerika naho indi myiteguro ngo yarangije gukorwa nk’uko bitangazwa na Associated Press.
Josh Earnest ushinzwe itangazamakuru muri White House yagize ati “Ibyo gufunga iyo gereza ubuyobozi bigeze ku musozo. Gahunda twarayirangije hasigaye kuyishyikiriza Inteko gusa. Kandi gufunga iyi gereza ni ku bw’umutekano wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika.”
Iyi gereza iri mu za mbere zirinzwe cyane kw’isi ikomeza gutungwa agatoki ko ari ahantu hakorerwa iyicarubozo ryo ku rwego rwo hejuru.
Gereza ya Guantanamo Bay yashyizweho ngo ige ifungirwamo abaregwa iterabwoba n’abo mu ntambara za Iraq na Afganistan batanarinze kugezwa imbere y’ubutabera.
Perezida Barack Obama yiyamamaze ndetse akinagera ku buyobozi mu 2009 yavugaga ko iyo gereza igomba gufungwa. Gusa yagerageje kubishyira mu bikorwa Inteko y’Amerika imubera ibamba.
Gereza ya Guantanamo Bay iherereye ku butaka bwa Cuba ariko bwaguzwe cyera na USA, abafungiyemo ngo bakorerwa ibikorwa bikomeye by’iyicarubozo bibahatira kwemera ibyo baregwa no kubahana gusa.
Abahafungiye bamwe ngo bajya bagerageza kwiyahura aho kubaho batotezwa nabyo ngo bikabananira.
Nubwo bwose White House ivuga ko bari mu nzira yo gufunga iyo gereza haracyari impungenge niba Inteko y’Amerika izemera uwo mugambi, bivugwa ko Obama nka Perezida ashobora gukoresha imbaraga za Veto kugira ngo nibura azasige arangije uyu mugambi yemeye mu ntango z’ubuyobozi bwe.
Gereza ya Guantanamo Bay ubu ifungiyemo imfungwa 116. Kuva yafungurwa imaze kwakira abagera 800.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nagirango ifungiyemo ibihumbi
Niyo kwa KABUGA iGikondo nayo n’uko bazayifunge haberamo ibibi birenze. Hazagire umunyamakuru cga Radio iyo ariyo yose iganirize umwe mubigeze kuhafungirwa, dore ko nta n’umunyamakuru cga muri bamwe bashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu wemerewe kwinjiramo ngo aganirize abahafungiye. Niyo hari umuntu ujemo baha warning cga bihanangiriza imfungwa kutagira amabanga bamena, bakagirango: uwibeshya… azi ibyo abona, Kubahiriza ikiremwamuntu n’iki????
Bo ntawe ubavuga!nta na Human rights zihaba!
Ibintu Neemito avuze nibyo najye mu myaka ibiri ishize nafungiwe hariya hantu kwa kabuga kabsa nta buziranenge hujue uziko bari bandiye ituru mu kabun, namahirwe nagize kuko narinziranye na conseil, namzemo one week ariko navuyemo nsa nkakavumburamashyiga wagirango ndwaye Sida kandi ubwo naziraga kuba naguze umwenda mu Biryogo bamfata kazana akarindi baraterura no muri pandagali ngo piii, yewe nazize urwikirago ariko hariya kwa Kabuga nti nka Sona(prison break), bizi kera hakiba afande gacinya bakujambaga nurushinge kwibya ngo wemere ibyo utakoze
Comments are closed.