Digiqole ad

Nigeria: Boko Haram yashimuse abandi bakobwa n’abagore 60

Abarwanyi bo muri uyu mutwe batangaje kuri uyu wa kabiri ko bashimuse abandi bagore n’abakobwa bagera kuri 60 mu majyaruguru ya Nigeria. Ni inshuro ya gatatu babikoze kuko bwa mbere bashimuse abakobwa barenga 200, nyuma bashimuta abagore 20, ubu batwaye abagera kuri 60.

Abagore benshi mu majyaruguru ya Nigeria bafite impungenge kubera ibiri gukorerwa bagenzi babo
Abagore benshi mu majyaruguru ya Nigeria bafite impungenge kubera ibiri gukorerwa bagenzi babo

Abagore n’abakobwa 60 ngo bashimutiwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu mirenge iri muri Leta ya Borno mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko Boko Haram yigambye ko mbere yo gushimuta aba bagore n’abakobwa yabanje kwica abantu bagera kuri 30.

Babaye abantu b’igitsina gore bari hafi kugera kuri 300 umutwe wa Boko Haram washimuse mu gihe cy’amezi atatu.

Abantu barenga 200 bo bamaze gupfa mu gihe cy’ukwezi kumwe mu majyaruguru ya Nigeria bazira ibitero by’ubwicanyi bifite aho bihuriye na Boko Haram.

Joselyne Uwase
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish