Sudan: Meriam Yahia ubucamanza bwamurekuye
Meriam Yahia Ibrahim Ishag w’imyaka 27 yavuzweho cyane ubwo yakatirwaga uwo gupfa tariki 15 Gicurasi kuko yashakanye n’umugabo w’umukilistu binyuranye n’amategeko ya kislam muri Sudan, ubucamanza bwaho bukaba bwategetse ko uyu mugore arekurwa nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Suna.
Urukiko rw’ubujurire nibwo bwategetse ko arekurwa kuri uyu wa mbere tariki 23 Kamena.
Kumukatira urwo gupfa no gukubitwa ibiboko 100 byatumye amahanga menshi yamagana ubu bucamanza.
Hari nyuma y’uko umwe mu bo mu muryango we amutanze mu butabera ko yashakanye n’umukilistu kandi ari umusilamu, yahise atabwa muri yombi mu kwezi kwa munani umwaka ushize.
Yaburanye ahakana ko atigeze aba umusilamu, umugabo we nawe uba muri Amerika aza kuza muri Sudan guharanira ko umugore we afungurwa.
Umugabo we yatangaje ko bashimishijwe cyane n’amakuru yo kurekurwa k’umugore we kandi bihutiye kujya kumwakira.
Mu muco wa kislam muri Sudan umusilamukazi ushakanye n’umugabo utari umusilamu afatwa nk’umusambanyi agakatirwa ibiboko ijana no kwicwa.
Uyu mugore yari yafunzwe anafite umwana wendaga kuzuza imyaka ibiri, anatwite aza kubyarira mu munyururu mu mpera z’ukwezi gushize.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ukuri kuzahora gutsinda igihe cyose kandi ntawemer’Imana ngo umukoze isoni.
IMANA ISHIMWE CYANE .UYU MUGORE YIRINGIYE IMANA NTIYAHAKANA KO ARI UMUKRISTU NONE IMANA IRAMURENGEYE.BITUBERE ISOMO KO IMANA IDATERERANA ABAYIRINGIYE.
imana ihabwe icyubahiro mwisi hose kuko si umuntu ngo irobanure kubutoni nkuko abantu tumera igira ukuri kuzuye
Imana ihabwe icyubahiro abayiringiye tumenye bushya ko itazabatererana natwe biduhaye isomo ryiza ryo guhamya.Amen
Immana ihabwe icyubahiro mw’isi no mw”Ijuru. Dushimire abagize uruhare urwo arirwo rwose ngo arekurwe kuko yari yaduteye agahinda tutanamuzi. Leta ya Sudani nibishimirwe kandi ikomereze aho muguharanira ubutebera buva ku Mana yaturemye twese tureshya mbere y’uko tumenya amadini ya hano mw’isi.
Nejejwe no kugira neza kw’Imana!!! Ntijya itererena abayisunze ! Glory be to God the Almighty!!
Abasilamu amagana iyo bishwe ntanubimenya. Aba Freres Musulmans bishwe n’IKINYENDARO AL SISI ntabwo Media ibavuga. Ariko UMUKRISTO KAZI umwe yahagurukije isi yose. Abakobwa amagana bafatwaga kungufu na Josef Kony ntanubazi. Abagore bafatwaga kungufu na M23 ntawe ubazi. Ariko abakobwa 200 bashimuswe na Boko Haramu isi yose yarahagurutse. Isomo?
Imana izereka abasiramu b’abicanyi ko ari imana idakunda ivangura kuko ntibyumvikana na busa ukuntu umuntu yihandagaza akica urubozo ngo nuko yashakanye numukristu YEZU NIMUZIMA, OK?
ubu se koko uyu mugore bagirango asige aba bana?!!!!!ariko nizere ko nta muntu wabyaye uri muri aba bamuciriye urwo gupfa kuko baaba ari abagome birenze.Wowe Witwa The islamist ,Nyamuneka gira impuhwe uru ruhinja gukura rukumva ko nyina yishwe azize imyemerere koko ntiyakwicwa nagahinda?!!abo wavuze batakurikiranywe suko ari atari abakristo ,ahubwo nuko mu bisilamu namwe ubwanyu mudakunda abanyu. kuki mushyiraho amategeko abagonga???!!!!!!Hakenewe guhindure imyumvire mugatabariza bene wanyu bicwa ,murabihorera ,nubatabarije mukamwanga.so , nakugira inama wowe Islamist yo guhera mu mahame yidini yanyu mukayahindura.
Nyagasani uhabwe icyubahiro, ni ku bwawe Dawe.
Mana ,turagushimiye cyaaaane kuko wumvise gutaka k’umujakazi wawe n’abamusengeye twese,Uradusubije turishimye.Ntawe ukwizera uzakorwa n’isoni,kdi nubwo yarenganwa azira izina ryawe abikiwe ubugingo buhoraho,Amen.Bitubere isomo.
Imana ihabwe icyubahiro
Niba hari abantu bigira intama kandi ari impyisi ni abakristo. Usanga muri Bible yabo handitsemo…ariko ugasanga bakora ibyo bita “Civilisé”. Uwabona muvuganira uwo mudamu wagorango muri Bible nta tegeko rihana aba APOSTATES. Gutegeka kwa kabiri:13:6-9 havuga iki? wagirango musoma bible mufunze amaso.Niba Imana yica umwana wayose ni kuki mwumva ko kwica ari bibi?The Bible in both the Old and New Testaments command the killing of apostates, and those who disagree need to produce their proofs.After all, the Medieval Churches during the middle centuries, who used to persecute minority Christians and Jews, were not deviants after all! They were simply following their bible.Abakristo icyo barusha abasilamu ni ubryarya gusa no guhisha ibyo bakora.
“Apostasy(Kuva mw’idini) encourages the rejection of law and order in society. One who personally abandons the faith and leaves the country would not be hunted down and assassinated. The death penalty discourages those who might think to join the religion in order to undermine it from within. Western Civilization executes its citizens for giving away state secrets something material. Islaamic law prescribes the death penalty for something far more serious. Rebellion against God is a far greater crime than rebellion against state secrets.” Use your reason and logic if u have any.
wowe Islamist nta kigenda cyawe!!!!!!
Comments are closed.