Ibiro ntaramakuru SAPA biratangaza ko Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma yageze mu gihugu cya Angola mu nama iza kumuhuza na Perezida w’icyo gihugu Jose Eduardo dos Santos, nk’uko byasohowe mu itangazo rya Perezidanse kuri uyu wa gatatu. Iryo tangazo rya Perezidanse ya Africa y’Epfo riragira riti “Abakuru b’ibihugu bombi baraganira ibijyanye no kongera imikoranire […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’Intara ya Katanga Gabriel Kyungu Wa Kumwanza yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona ikwiriye yatuma igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) cyongera kugabanywamo ibice, intara zikava kuri 11 zikagera kuri 25. Ibi yabivuze habura iminsi itatu ngo haterane inama ku rwego rw’igihugu ishyiraho ikanemeza imbibi z’intara nshya z’iki […]Irambuye
Sosiyete Royal Dutch Shell y’Abaholandi icukura ikana curuza ibikomoka kuri petrole yemeye gutanga miliyoni 55 z’ama pounds (miliyoni 70 z’ama euros) ku barobyi bagera ku 15 600 bo mu gace ka Delta du Niger (Niger Delta) kahumanyijwe kuva mu 2008 n’itoboka ry’impombo za petrole z’iyo Companyi. Ishami ry’iyo sosiyete rikorera mu gihugu cya Nigeria, SPDC, […]Irambuye
Ingabo za UN zishinzwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa (MONUSCO), zifatanyije n’igisirikare cya Leta ya Congo zaraye zitangiye ibitero byiswe ‘Kamilisha Amani” ku mutwe w’inyeshyamba za FNL zirwanya leta y’Uburundi ariko zikorera muri Congo Kinshasa. Ibi bitero byagabwe ku wa mbere tariki 5 Mutarama 2015 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho inyeshyamba za […]Irambuye
Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram muri week end ishize wafashe ikigo cya gisirikare ndetse n’utundi duce twinshi mu majyaruguru ya Nigeria hafi y’ikiyaga cya Tchad nk’uko bitangazwa na AFP. Mu duce dutuwe cyane n’abarobyi, aba barwanyi bahagabye ibitero bituma imiryango myinshi ihunga ikoresheje inzura y’amazi yerekeza mu gihugu cya Tchad. Hafi y’ahitwa Baga niho aba […]Irambuye
Itangazo Ibiro bya Presidence ya Africa y’epfo byashyize kuri Twitter riratangaza ko ku mataliki ya 15 na 16 Mutarama hazaba inama izahuza ibihugu byo muri aka Karere (ICGL)n’ibihugu byunze ubumwe mu by’ubukungu muri Africa yo mu Majyepfo (SADC) izabera i Luanda muri Angola bakigira hamwe icyakorwa ngo ikibazo cya FDLR gikemuke burundu. Ibi President Zuma […]Irambuye
President Museveni yemeye ko Gen Sejusa ajya mu kirihuko cy’izabukuru nyuma y’inama yabereye iwe. Yahise ategeka igipolisi cya gisirikare kuva mu nkengero z’inzu ya Gen Sejusa iri ahitwa Naguru aho bari bakambitse guhera mu gitondo cyo kuwa Gatanu. Iyi nama yari iyobowe na Museveni yari yitabiriwe na Gen Elly Tumwine, Gen Sejusa hamwe n’abamwunganira aribo […]Irambuye
Igitangazamakuru Chimpreports cyanditse ko abapolisi bo mu mutwe wa (Military police) bafite intwaro ziremereye kuri uyu wa gatanu bagose urugo rwa Gen David Sejusa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni ruri ahitwa Naguru, mu mujyi wa Kampala. Impamvu yateye abo bapolisi kujya kugota urugo rwa Sujusa ntiramenyekana. Gusa ngo ibyo bije bikurikira icyemezo cy’uyu wahoze […]Irambuye
Umucamanza Thokozile Masipa amaze gusoma ibyemezo byafashwe kuri buri cyaha cyaregwaga Oscar Pistorius harimo kwica umukunzi we Reeva Steenkamp amurashe, yafashe umwanzuro ko Oscar Pistorius ahanishwa gufungwa imyaka itanu. Ariko ngo ashobora kuzarekurwa nyuma y’amezi icumi gusa. Umucamanza Masipa yanze ibyasabwe n’ubwunganizi ko Oscar aramutse afunzwe byatuma ahungabana cyane, avuga ko gereza zo muri Africa y’epfo […]Irambuye
Urupfu rw’umwana w’umukobwa witwa Salome Richard w’imyaka 17 witabye Imana ari kuvurirwa ku bitaro by’Akarere ka Sengerema muri week end ishize rwateye ubwoba abantu kuko hari amakuru y’abavuga ko uyu mwana yishwe na Ebola kubera ibimenyetso yagaragaje. Ubwo uyu murwayi yitabaga Imana, ku bitaro habaye ubwoba budasanzwe abarwayi bamwe barahunga, abantu batangira kwanga kuramukanya bahana […]Irambuye