Africa y’epfo: Oscar Pistorius bamukatiye igifungo cy’imyaka itanu
Umucamanza Thokozile Masipa amaze gusoma ibyemezo byafashwe kuri buri cyaha cyaregwaga Oscar Pistorius harimo kwica umukunzi we Reeva Steenkamp amurashe, yafashe umwanzuro ko Oscar Pistorius ahanishwa gufungwa imyaka itanu. Ariko ngo ashobora kuzarekurwa nyuma y’amezi icumi gusa.
Umucamanza Masipa yanze ibyasabwe n’ubwunganizi ko Oscar aramutse afunzwe byatuma ahungabana cyane, avuga ko gereza zo muri Africa y’epfo zose zifite ubushobozi n’ibikoresho byo kwita ku bantu bafite ubumuga cyangwa ibindi bibazo byihariye.
Ku kifuzo cy’uko Pistorius yahanishwa gukora imirimo ifitiye abandi akamaro, umucamanza Masipa yavuze ko ibi bitaha ubutabera umuryango wakorewe icyaha kandi nta ni somo byasigira abatuye Africa y’epfo.
Yavuze ko kutita ku bintu kwa Oscar Pistorius bikageza naho arasa umuntu wari uje aturutse hafi y’ubwogero n’ubw’iherero bw’iwe, bitaba impamvu ngabanyacyaha kuko Oscar yagombaga kubanza akareba uwo muntu niba koko ari umugizi wa nabi mbere yo kurasa cyangwa se akaba yarihishe niba koko yari afitiye impungenge ubuzima bwe.
Umucamanza Thokozile Masipa amaze gukata urubanza yasabye impande zombi kugira icyo zivuga ku cyemezo cy’Urukiko, maze ari ubushinjacyaha ari n’ubwunganizi bemera ko igihano gitanzwe gishyize mu gaciro ku bw’inyungu z’umuryango w’abatuye Africa y’epfo bose.
Ubushinjacyaha bwamusabiraga imyaka icumi naho ubwunganizi bwo bugasaba ko yahabwa imyaka itatu akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Umuryango wa Reeva Steenkamp nawo wemeye ko ubutabera bwatanzwe bityo urubanza rwari rumaze amezi arindwi rukurikiranwa n’Isi yose ruba rurashojwe Oscar Pistorius ahanishijwe gufungwa imyaka itanu.
BBC
UM– USEKE.RW
3 Comments
UBWO KOKO UBUZIMA BW’UYU MWANA N’IMYAKA ITANU BIRI KU MUNZANI?
ni ubundi uwapfuye ntabwo aribugaruke;gusa bakwiye kumvikana n’iwabo wu mukobwa naho byose ni ubusa ninzika izaguma gukura.
i
In south african law, he will only serve a 1/6 which is only 10 months in jail then he will be eligible to be in house arrest for the remaining 4 years. So the guy will be out of jail by september 2016.
Comments are closed.