Digiqole ad

Africa y’epfo: Oscar Pistorius bamukatiye igifungo cy’imyaka itanu

Umucamanza Thokozile Masipa amaze  gusoma ibyemezo byafashwe kuri buri cyaha cyaregwaga Oscar Pistorius harimo kwica umukunzi we Reeva Steenkamp amurashe, yafashe umwanzuro ko Oscar Pistorius ahanishwa gufungwa imyaka itanu. Ariko ngo ashobora kuzarekurwa nyuma y’amezi icumi gusa.

Mu rukiko ari gusezera ku ri benewabo
Mu rukiko ari gusezera ku ri benewabo

Umucamanza Masipa yanze ibyasabwe n’ubwunganizi ko Oscar aramutse afunzwe byatuma ahungabana cyane, avuga ko gereza zo muri Africa y’epfo zose zifite ubushobozi n’ibikoresho byo kwita ku bantu bafite ubumuga cyangwa ibindi bibazo byihariye.

Ku kifuzo cy’uko Pistorius yahanishwa gukora imirimo ifitiye abandi akamaro, umucamanza Masipa yavuze ko ibi bitaha ubutabera umuryango wakorewe icyaha kandi nta ni somo byasigira abatuye Africa y’epfo.

Yavuze ko kutita ku bintu kwa Oscar Pistorius bikageza naho arasa umuntu wari uje aturutse hafi y’ubwogero n’ubw’iherero bw’iwe, bitaba impamvu ngabanyacyaha kuko Oscar yagombaga kubanza akareba uwo muntu niba koko ari umugizi wa nabi mbere yo kurasa cyangwa se akaba yarihishe niba koko yari afitiye impungenge ubuzima bwe.

Umucamanza Thokozile Masipa amaze gukata urubanza yasabye impande zombi kugira icyo zivuga ku cyemezo cy’Urukiko, maze ari ubushinjacyaha ari n’ubwunganizi bemera ko igihano gitanzwe gishyize mu gaciro ku bw’inyungu z’umuryango w’abatuye Africa y’epfo bose.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga imyaka icumi  naho ubwunganizi bwo bugasaba ko yahabwa imyaka itatu akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Umuryango wa Reeva  Steenkamp nawo wemeye ko ubutabera bwatanzwe bityo urubanza rwari rumaze amezi arindwi rukurikiranwa n’Isi yose ruba rurashojwe Oscar Pistorius ahanishijwe gufungwa imyaka itanu.

Ababyeyi ba Reeva binjira mu rukiko mu gitondo cy'uyu munsi
Ababyeyi ba Reeva Steenkamp binjira mu rukiko mu gitondo cy’uyu munsi
Nyirarume na Nyirasenge ba Oscar nabo bari baje bizeye ko umuhungu wabo yagirwa umwere
Nyirarume na Nyirasenge ba Oscar nabo bari baje bizeye ko umuhungu wabo yagirwa umwere
Itangazamakuru mpuzamahanga ryari rihari gukurikirana isomwa ry'uru rubanza rumaze amezi arindwi
Itangazamakuru mpuzamahanga ryari rihari gukurikirana isomwa ry’uru rubanza rumaze amezi arindwi
Umucamanza Thokozile Masipa ati:"Ku bw'inyungu z'umuryango wiciwe, Pistorius ahanishijwe igifungo cy'imyaka itanu."
Umucamanza Thokozile Masipa ati:”Ku bw’inyungu z’umuryango wiciwe, Pistorius ahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu.”
Akimara gukatirwa imyaka itanu, Pistorius yagaragaje amarangamutima mu rukiko
Akimara gukatirwa imyaka itanu, Pistorius yagaragaje amarangamutima mu rukiko
Uhagaze ni Nyararume ari kumukomeza ati: "Tuzakuba hafi"
Uhagaze ni Nyararume ari kumukomeza ati: “Tuzakuba hafi”
Nyina wa Reeva yemeza ko nubwo bakatira Oscar  burundu, ariko umukobwa we yishe atazagaruka
Nyina wa Reeva yemeza ko n’ubwo bakatira Oscar burundu, ariko umukobwa we yishe atazagaruka
Abapolisi bajyanye Oscar aho agomba kumara imyaka itanu afungiye
Abapolisi bajyanye Oscar aho agomba kumara imyaka itanu afungiye
1413889829953_wps_37_PRETORIA_SOUTH_AFRICA_OCT
Agiye kwinjira mu modoka y’imfungwa
Abapolisi basaba abanyamakuru bari uruvunganzoka guha akanya Pistorius ngo yinjire mu modoka y'imfungwa
Abapolisi basaba abanyamakuru bari uruvunganzoka guha akanya Pistorius ngo yinjire mu modoka y’imfungwa
Pisterius azamara imyaka itanu muri iyi gereza ya Kgosi Mumpuru 11 Management Center
Pistorius azamara imyaka itanu muri iyi Gereza ya Kgosi Mumpuru 11 Management Center
Abunganizi be bavugaga ko nageramo ashobora kuzagirirwa nabi na bagenzi be b'abahezanguni
Abunganizi be bavugaga ko nageramo ashobora kuzagirirwa nabi na bagenzi be b’abahezanguni
Reeva Steenkamp afite imyaka 19
Reeva Steenkamp afite imyaka 19

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • UBWO KOKO UBUZIMA BW’UYU MWANA N’IMYAKA ITANU BIRI KU MUNZANI?

  • ni ubundi uwapfuye ntabwo aribugaruke;gusa bakwiye kumvikana n’iwabo wu mukobwa naho byose ni ubusa ninzika izaguma gukura.
    i

  • In south african law, he will only serve a 1/6 which is only 10 months in jail then he will be eligible to be in house arrest for the remaining 4 years. So the guy will be out of jail by september 2016.

Comments are closed.

en_USEnglish