Digiqole ad

Zuma arasaba ko muri uku kwezi hazaba inama yiga ku kibazo cya FDLR

 Zuma arasaba ko muri uku kwezi hazaba inama yiga ku kibazo cya FDLR

Itangazo Ibiro bya Presidence ya Africa y’epfo byashyize kuri Twitter riratangaza ko ku mataliki ya 15 na 16 Mutarama hazaba inama izahuza ibihugu byo muri aka Karere (ICGL)n’ibihugu byunze ubumwe mu by’ubukungu muri Africa yo mu Majyepfo (SADC) izabera i Luanda muri Angola bakigira hamwe icyakorwa ngo ikibazo cya FDLR gikemuke burundu.

Zuma arifuza ko hazaba inama ku italiki ya 15 na 16 i Luanda bakiga ku kibazo cya FDLR
Zuma arifuza ko hazaba inama ku italiki ya 15 na 16 i Luanda bakiga ku kibazo cya FDLR

Ibi President Zuma yabisinyiye nyuma gato y’umunsi umwe italiki ntarengwa yo gushyira intwaro hasi kwa FDLR irangiranye n’umunsi hejo hashize ku italiki ya kabiri, Mutarama 2015.

Muri ririya tangazo,Ibiri bya Presidence y’’Africa y’epfo batangira bavuga ko bazi neza icyemezo FDLR yari yaremeye kuzakurikiza cyo gushyira intwaro bitarenze kuri uyu wa gatanu, ariko kugeza ubu hakaba bose batararangiza kuzishyira hasi kandi  ngo barahawe igihe gihagije.

President Zuma Jacob yemeza ko guhera muri Kamena 2014, abarwanyi ba FLDR  magana atatu na mirongo itatu na barindwi(337) aribo bashyize intwaro 234 hasi ni ukuvuga 24 ku ijana.

Iri tangazo ryemeza ko ibyo FDLR iri gukora byerekana ko idakurikiza ibyo yemeranyijwe na SADC ndetse na ICGLR.

Hagati aho Zuma ukuriye SADC arasaba ko abakuru ba FDLR ndetse n’abarwanyi bayo muri rusange bakwishyikira MONUSCO bagashyira intwaro hasi.

Itangazo rya Presidence ya Africa y’epfo ryemeza ko kiriya gihugu na SADC muri rusange bafite ubushake butajegajega bwo guca intege imitwe yose  yitwara gisirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru wa SADC yasabye abandi bakuru b’ibihugu birebwa n’iki kibazo kuzitabira iriya nama izabera i Luanda kugira ngo bigire hamwe icyakorwa ngo imitwe irimo na FDLR irimburwe burundu.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Presidence y’Africa y’epfo Clayson Monyela  ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane(Spokesperson for the Department of International Relations and Cooperation).

Clayson Monyela  niwe wasinye ririya tangazo
Clayson Monyela niwe wasinye ririya tangazo

UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Ariko ikibazo cya FDLR gikeneye kwigwaho iki kitazwi?? ubwicanyi bwabo ni nde utabuzi?? gufata abagore n’abakobwa ba congo ni nde utabizi?? ingengabitekerezo yo kurimbura abatutsi muri aka karere ni nde utabizi?? Ibi mbona ari ugukina ku mubyimba abacongoman bamaze imyaka 20 baburabuzwa n’izi nterahamwe

  • Ibi byo kwiga igikwiye gukorerwa fdlr ko bimaze imyaka n’imyaka ni iki gishya cyahindutse ku mahano akorwa n’uyu mutwe kuburyo bikerereza kuwubuza gukomeza kubuza amahoro aka karere?? mbona ibi ari ugutiza umurindi ibikorwa by’ubwicanyi bikorerwa abanyekongo kandi afrika y’epfo ntacyo itazi ariko irigizankana hejuru y’ubuzima bw’abana n’abagore bakomeje gufatwa ku ngufu no kwicwa.

  • arashaka imishyikirano na Leta yu Rwanda ibe yiteguye ibyiyo nama ntakindi nibyo bashaka .

    • Kayihura humura Ibyo ntibishoboka. ntawugomba kudufatira ibyemezo.

  • Urakoze zuma naho abavuga kurasa siwo muti wikibazo

    • ibinganoro ushaka nibihe bitakozwe? cg ntibararangiza umugambi wabo none murashaka kubaha amahirwe! anyway just let us wait icyo nzi cyo Igisubizo kirahari. Intore ntiziganya zishakamo igisubizo

  • I completely agree with the SA president`s decision.

  • Biteye isoni n’agahinda, Inama zarabaye ndetse zihagije kuri FDRL yabaye indirimbo, Monusco ijya muri Congo yavugaga ko igiye kurimbura imitwe yose yitwara gisirikare, bahereye kuri M23, none ubu bati Inama yiga kugisshya kihe?

  • Watandukanya ute Zuma na Kayumba na Rudasingwa? Nti bikwi guhabwa agaciro kuko ku byakira nu kwa kira ikindi kibazo gikomeye, ahubwo HE na twihere gohead twi kemurire ikibazo nkuko abatigisha ibisubizo tu byishakemo

  • ikigaragara nuko ibyo kurasa bitarimo. Kigali ibe yiga uko yakora imishyikirano wenda ya nyirarureshwa, niho biri gushya bishyira!!! muraba mureba

    • hahahhaha ngo imishikirano! nande!? sha ntacyo dutinya kandi turiteguye bihagije. nta mishyikirano twagirana n’inkora maraso

  • Ariko bariya bahungu ba Zuma bakaba nabakuru ba Kikwete babitwariye iwabo bakabana nabo niba babakunze. Gusa rank za gisirikare zateshejwe agaciro. Yemwe ejo sinzi aho nababonye mumakoti bicaye ngo niba Generals. Narinzi ko General umuntu abihabwa nibikorwa bya gisikare. Kwicara mumashyamba utuma abana kwiba nogufata abagore kungufu no gucuruza amakara bigira umuntu General. Ndasaba leta y`Urwanda kutazaha agaciro iyo nama. Mushikiwabo nanajyayo ntakagire icyo azavuga dore ko mbizi ko Prezida atajya guta umwanyawe.

  • FDLR ntabwo ari inyeshyamba zisanzwe.imbaraga za FDLR ntabwo ari intwaro ahubwo ni impamvu cga cause iharanira.
    Iyo guvernoma yacu yirirwa isaba abahisi nabagenzi ngo bayifashe FDLR kandi idatera u Rwanda biba byerekana ubwoba itera.
    Amaherezo yu nzira ni munzu.uko bizamera kose u Rwanda ruzemera imishyikirano nirwanga RWARA izabyutsa UMUGARA.
    Inama zarabaye nyinshi cyane. Iyo koko FDLR iba izaraswa baba batangiye kuyirasa kuko abasirikare bariyo.isi ifite abanyakuri benshi niyo mpamvu kurasa abacunguzi bizagorana

    • uzanyibuke neza kandi unyibutse nguhaye iminsi 30, uzambwire ko naho arasa FDLR ukamisha wiereye aho uri, ko isi ifite abanyakuri.INDA NINI NIYO IBATUMA GUTUKA IYAABYAYE

  • Ariko nge rwose ndashoberwa iyo numva ibyo uyumugabo avuga isi yose yavuzeko ntazindi nama zizaba zivuga kuri FDRL none we ngo kwiga ibyakorerwa umutwe wabicanyi abanyarwanda icyo tuzi nuko S/Africa idashaka ko ziriya nkoramaraso zikorana naba Kayumba bahungiyeyo baraswa kuko ingabo zabo arizo zifite iyonshingano yambere rwose turasabako imbaraga zakoreshejwe barasa M23 yo yarifite nimpamvu bazikoresha barwanya bariya bajenosideri naho guhora mu ikinamico ntacyo bitwungura nkabaturage bakarere kibiyaga bigali Nyakubahwa Minister Mushikiwabo yari yabivuze ko mitariki izagaragaza ababeshya nabatabeshya none birabaye gusa twe nk’abanyarwanda duhora twiteguyeko ntanarimwe amahanga azaducyemurira ikibazo FDRL yakagombye gutaha mumahoro kuko hari nabobabanaga ubu batashye turimo gufatanya kubaka igihugu cyacu naho nubwo bashyigikiwe ntabwo bazagaruka kwica abantu hano mu rwanda twese twiteguye kurengera igihugu cyacu kuwagerageza kuduhungabanyiriza umutekano uwariwe wese

  • hhhhhaaaa ariko njye narumiwe inama zumwaka ushize ziti kuri 2 january fdlr niba itarayamanika nukuyirasa none turi kuri enye ngo indi nama niterane shame to you ZUMA shame to SADC shame to MONUSCO shame to UN shame to KABILA….. VIVE RWANDA VIVE H.E P.K

  • Arko narumiwe izo nimbabazi ki mufitiye aba congoman Nabo ubwabo ntibavuga nkayo muvuga , Ese mwarebye ibireba u Rda , uwabashinze Congo ninde ko muzi kwishyira hejuru Mwebwe nimutange amazina yabo mukeneye muri Fdlr Nakoze jenocide ubundi bakatirwe arko Fdlr yo izahoraho niyo

    mwayisiga isura mbi kajana amahanga arayizi kdi arayishyigikiye , Ahubwo nimuhame hamwe akanyu kashobotse .
    Isu

  • @Bosco , Ihumurire kandi munjye mwibuka history y’u Rwanda ibuka neza igihe cy’imishyikirano muri mirongo 91 amahanga acyeneye ngo FPR ikorane imishyikirano na reta yicaga abanu kumanywa kandi mwibuke ko uwabyanze agihari kandi tukimufite mwe muhure ahubwo RUDASUMBWA naduhe uburenganzira niba banze gutaha kuneza tubamuzanire kungufu batahe mu rwababyeye bave mubikorwa bibi barimo naho nagihe twigeze tugirira amahirwe nogufatirwa imyanzuro namahanga, aho gutegereza inama z’amahanga ahubwo nkabanyarwanda dusabe uburenganzira Rudasumbwa umubyeyi wacu abanyarwanda twese H E. Pual Kagame areke tubazane vuba amahanga akiri mumayeri yayo nkuko yabikoze yanga imishyikirano amahanga yasabaga abaynarwanda barimo gutemwa mugihugu akifatira umwanzuro nkuko nawunjya awumufatira .

  • turaza kubazana tu reka atwemerere Rudasumbwa gusa reka gato avuge urababona munkambi mu Rwanda muminsi mike

  • Mwese Murata umwanya, numva icyo kibazo gifite abo kireba,ari nabo bakwiye kugicyemura

  • Ikigaragara Minister Louise yarabivuze ati tuzareba abigiza nkana cyangwa ababeshya icyo yavugaga turakibonye kandi ntibitunguranye. Inama naha ubuyobozi bwacu nuko izi nama zitakongera kwitabirwa kuko n’amatike ajya gupfa ubusa yakora ibindi. Nkongera nkabwira ababyinira ku rukoma ko umubano wa SADEC n’interahamwe ntacyo utwaye cyane kuko na leta ifite ahandi ifite umubano

    • Uvuze neza KAMANZI, Ni uguta igihe ngo Agiye mu inama yo gukemura ikibazo cya FDLR, inama zitegurwa n’abayishyigikiye!!! Inama zo gusinziriza ngo FDLR ikomeze yisuganye neza!! abo bohereza muri Congo kuyirwanya aba ari abo kuyishyigikira no gukorana business!! Ubu igihari mbona ari Ugushotora u Rwanda barasa ibisasu mu Rwanda kugirango tujye muri Congo, maze biriya bihugu byose bifatanyije na Monusco bitange umusada kuri FDLR binjire mu Rwanda. So rero rwose MUSHIKIWACU dukunda cyaneee,njye ndabona mwabihorera bagategura ayo manama yabo, twebwe tugacungana n’imipaka yacu ndetse natwe dufatanyije n’incuti zacu, maze iyo FDLR bashaka bakomeze bakine nayo muri Congo ,ikomeze yice abanyekongo, tuzarebe amaherezo n’uzabihomberamo, Kandi nibashaka ko habaho n’intambara y’akarere kose izabe kuko ntakundi byagenda, kandi U Rwanda ntago rufite abanzi gusa dufite n’inshuti. NTIMUGUMYE GUTA IGIHE MU MANAMA Y’ABANZI HARI IGIHE MUZAJYAYO MUSANGE N’UHAGARARIYE FDLR ARAHARI BATARABIBABWIYE!!!!!

  • uko byagenda kose ntabwo leta y’u Rwanda uzashyikirana na fdlr rwose, ibi mubyumve kandi ntibizabavemo, ndasaba abayobozi bacu kuzitabira iriya nama arko bya nyrirarureshwa bakazumva byinshi maze bakavuga bike bityo tukareba icyo bazavuga, iki ni ikimwaro kuri UN nanone

    • Nidashyikirana na FDLR izashyikirane n’abandi, erega FDLR si kamara. Icyangombwa ni uko bigomba kumvikanako, u Rwanda ari urwatwese, tukaba turufiteho uburenganzira muri byose. Mumiyoborere,mubukungu no mubyiza byose igihugu gifite. Ntabwo rero aribyabamwe. FDLR izavaho ejo hazavuka ikindi gisa nayo mugihe cyose kwikanyiriza bizaba bikiriho. Nibyo byaranze amateka y’iki gihugu, nihatagira igikosorwa twitwaje ko ngo hehe dufite imbaraga.Nyamara kandi ingero ni nyinshi zabari bazifite, bakazikoresha nabi, muzi uko byabagendekeye

  • ariko ayo nza mana azaba yiga kuki? ko icyemezo cyafashwe bakeneye kwiga kuki kindi rwose

  • Ngo HE natange “go ahead ” mujye kwirangiriza ikibazo ????? Ibyo muvuga ntimubizi koko !!!! Uvuga ibyo ni utazi intambara icyo aricyo !!!! None se urumva HE ashobora gutanga uruhushya rwo gutera muli RDC igihugu cyigenga ????? Ibyo ntiyabikora, kandi abikoze yabyirengera !!! Niko se, harya niba nibuka M23 icyayikubise igata toni 300 i Chanzu igakizwa n’ amaguru cyarahavuye ????? Niba kitarahavuye, niyoherezeyo RDF !!!! Ariko mwe mushyigikiye icyo gitekerezo muzabe arimwe mufata iya mbere, ni biba na ngombwa mujyaneyo n’ abana banyu !!!! Akandi kabazo ngira ngo nibarize abo bashyigikiye icyo gitekerezo : harya Monusco ifatanyije na FARDC na RDF muli UMOJA WETU, KIMYA I, KIMYA 2 baranduye FDLR ???? Burya koko ngo “UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE”, kandi ngo “UMUNWA NTACYO UPFANA NA NYIRAWO” !!!!

    Dore aho nibereye daaa!!!!!!

    • Ukuri uri ukuri koko ariko kwa FDLR kuko incyuro za Umuja wetu, kimya 1,kimya 2 M23 n’ibindi bigaragaza ukuri kwawe, gusa icyo wiyibagiza nkana kandi ni uko FDLR ( kimwe n’abayishyigikiye) igizwe n’aba génocidaires n’uyirimo wavutse nyuma ya 94 yabaye mu ngingabitekerezo yayo donc yaramwokamye ku buryo ntaho ataniye na ba se na ba nyina! Wowe ufite akazina keza cyane “UKURI” wowe wiyemeje urugamba rw’amagambo bareke aho gutega ijosi biyemeje gupfa barwana!! Mbega agasuzuguro aho wibereye aho!!!

  • AMAHIRWE YURWANDA NUKO GENERAL KAYUMBA NA MAJOR , DR GEN BYABAGAMBA FDLR ,YABACIYE AMAZI IYO BAZA KUBEMERA , IMVUGO YALIGUHINDUKA !!!!!
    NTAMUNTU UZAHEMUKIRA URWANDA NGO BIMUGWE AMAHORO

  • Ok, iyo nama izabe u Rwanda ruyitabire, gusa ndibaza niba Zuma yarabaye UN cyane ko ariyo yatanze itariki ntarengwa ikemeza ko MONUSCO izarasa abanze gushyira intwaro hasi. Abivuga Hon. MUSHIKIWABO, kureba kure kwawe biranejeje. uzongere uturebere ikibyihishe inyuma kuko si gusa.

  • Njye mpora mbabwira ko Isi ari mbi mukanseka! Isi nta kuri igira buri wese yirengagiza ukuri akurura ashaka aho inyungu ze ziri. Kandi kuba hameneka amaraso Atari ayawe ntacyo biba bikubwiye!! mbabwije ukuri ko hirya no hino abantu bicwa abandi barebera ariko amaherezo bamenyeko nabo bizajya bibageraho. Abanyarwanda twishwe isi irebera none n’abatwishe ubu bakinica abandi muri Congo bamwe baracyabafata nk’abantu batagize icyo batwaye! Njye mbona amaherezo ari uko abantu bose bazaba ibyihebe ari nako kurangira kw’Isi. Ibitwaro bicurwa bizarangiza isi kandi muzabibona

  • kinamico.com

  • Do not make me laugh you say “ngo Louise areba kure” areba kure nyine . You think that you have the same political sight ,you are outside the politics while she is inside the politics she knows all, even she knows the reason why they are not fighting it. We, people,do not know how the game is being played, we are observers so let us obseve and avoid to involve in what we do not know.

  • Biratangaje kubona umutwe nka FDLR wingingwa gutaha na UN cg ibihugu bikomeye pe! FDLR ikomeka he? FDLR igizwe n’abanyarwanda bavuye mu Rwanda bakoze genocide y’abatutsi bahungira mu cyitwaga Zaire yaje kuba DRC( harimo abari FAR n’abandi bakomoka ku miryango y’abanyarwanda babaga i Rwanda mbere no mu gihe cya genocide bafite ibitekerezo ko u Rwanda ari urwa bahutu gusa kuko genocide bayikoze bagambiriye kumaraho ubwoko bw’abatutsi abatwa bo ntacyo bumva bari babatwaye kubera ko ntaruhare bagiraga mu miyoborere y’igihugu ko kandi abahutu aribo bagomba kuyobora u Rwanda bagendeye kuri Nyamwishi bigishijwe kuva mu ngirwa revolution ya 1959) FDLR kandi ikomoka ku bo twitaga abacengezi basize bakoze amahano ya continuing genocide yo 1997 batsinzwe basubira DRC. Intambara yabo yari iteye ite? bicaga abaturage bategeraga mu mihanda, bica abatutsi basangaga aho bageze(urugero Mukamira, Bigowe n’ahandi) cg undi wese basangaga atabashyigikiye mu ginga bitekerezo zabo zokwica icyitwa umututsi. Ese hari icyo UN yakoze ngo babe bakurikiranwa? Oya. Ariko ubu barabingingira gutaha cg gushaka ibhugu bibakira ntankurikizi nanke mu byaranze muri icyo gihe cyose. ibihugu bizabakira ntibyabura kuko ibibashyigikiye,binabafasha birahari kandi bikomeye, cyane cyane ubufaransa kandi bwabakira bose.

  • Njye ndagira inama our government to boycott the meeting/summit cz this is unbelievable .

  • Nubwo ubuyobozi ndetse n’ubutegetsi bw’igihugu bufite ubushake ndetse na gahunda yo kusana imiryango y’abanyarwanda bakaba baranabigaragaje umunsi bemera kureka gukurikirana izo Nterahamwe zitwa FDLR bikarekerwa inzego zitwa ko zizabikemura, ariko ubwo bushake bwagiye buteshwa agaciro na FDLR zinabifashijwemo n’abazishygiye kugeza ubu.

    Kwingingirirwa gutaha iwabo , guhendahendwa kugeza naho nizitahutse zibona ubufasha bunarenze ubwo abo bakoreye jenoside ntacyo bizigisha.

    Ubwo nimukomeze muhange amaso umuryango mpuzamahanga muzabona uburyo ukinisha ibitekerezo by’abantu. Zuma we ntacyo namuvugtaho uretse ko ashaka kureba uburakari bw’abategetsi gusa

    Ntarugera François

  • e.FDler.Yamazeguhungiramubindibihugukuyibona biragoye.Abakongomani .Baruhutse.Abarundinibobatarikuryama..Cibitoki.Rugombo.Mabayi.Muyange.Barahangayitse.Ntibaryama..Kubera.FDL

Comments are closed.

en_USEnglish