Digiqole ad

RDC: Ibitero byagabwe kuri FNL byagombye guha isomo FDLR –Kobler

 RDC: Ibitero byagabwe kuri FNL byagombye guha isomo FDLR –Kobler

Ingabo za UN zishinzwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa (MONUSCO), zifatanyije n’igisirikare cya Leta ya Congo zaraye zitangiye ibitero byiswe ‘Kamilisha Amani” ku mutwe w’inyeshyamba za FNL zirwanya leta y’Uburundi ariko zikorera muri Congo Kinshasa.

Martin Kobler umuyobozi wa Monusco
Martin Kobler umuyobozi wa Monusco

Ibi bitero byagabwe ku wa mbere tariki 5 Mutarama 2015 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho inyeshyamba za FNL zari zifite ibirindiro.

Nk’uko byigambwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Monusco, ngo nyuma y’amasaha atandatu urugamba rwamaze, ibirindiro byari bifitwe n’inyeshyamba za FNL mu bisiza bya Uvira byigaruriwe n’izo ngabo za UN.

Martin Kobler, uyuobora ingabo za Monusco, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara yavuze ko ibitero byagenze neza, ndetse ngo kuri we byakabaye ubutumwa ku yindi mitwe yose yitwaje intwaro harimo na FDLR.

Martin Kobler yibukije imitwe yose na FDLR ko ikwiye guhitamo amahoro, igatanga intwaro ku bushake.

Ibi byanavuzwe n’umuvugizi w’ingabo za Monusco Lieutenant-colonel Félix Bass watangaje ko igiteri cy’ejo hashize kuri FNL gikwiye gutanga ubutumwa ko isaha n’isaha n’indi mitwe yitwaje intwaro na FDLR ishobora kugabwaho ibitero.

Lieutenant-colonel Félix Bass yagize ati “Turiteguye mu bijyanye no gutegura, ndetse n’imyiteguro yararangiye… Ibyo gutanga intwaro ku bushake nta musaruro ufatika wabivuyemo, ndetse kugeza ubu gukoresha ingufu za gisirikare nk’uko byasabwe na SADC n’Inama y’ibihugu by’akarere (ICGLR) n’intumwa zidasanzwe za UN bicyashoboka.”

Yavuze ko ingabo zishyize hamwe za Monusco n’iza Leta ya Congo, zifite ubushobozi n’ubushake bwo kugaba ibyo bitero igihe icyo aricyo cyose n’aho ariho hose ku mutwe w’inyeshyamba za FDLR, igihe byaba bisabwe.

Mu bitero byagabwe ku mutwe wa FNL muri km 25 z’umujyi wa Uvira, ngo Monusco yakoresheje kajugujugu 9, ingabo zirwanira ku butaka n’ibimodoka by’intambara nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo w’inzibacyuho muri Monusco, Maj. Gen Jean Baillaud.

Jean Baillaud yavuze ko imyitwarire y’inyeshyamba yahindutse, ubu ngo Monusco ikaba ihangayikishijwe no gufata abayobozi bakuru b’imitwe y’inyeshyamba babuza abo bayobora gutanga intwaro ku bushake.

Yavuze ko nubwo ibitero byatangiye ku nyeshyamba, na n’ubu gushyira intwaro hasi ku bushake amarembo afunguye ku babishaka.

Yagize ati “Turabasaba gushyira intwaro hasi. Turashaka kubaha amahirwe yo gukiza ubuzima bwabo. Turashaka guha amahirwe imiryango yabo, tukabasaba gushyira intwaro hasi.”

Leta y’u Rwanda yasabye, mu itangazo ryasohotse ku rubuga rwa Internet www.gov.rw ko Monusco n’abandi bashinzwe kurwanya umutwe wa FDLR, ushinjwa kuba bamwe mu bawugize baraseze bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, kwihutisha ibikorwa byo kuwurwanya.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • None se ko FDRL yo batayibigabaho ahubwo? kimwe nuko nayo yaba ifatanije na Fdrl bose ko bibera muri DRC congo birirwa bisangirira na MONUSCO. None ngo biyiberer isomo? hahaahhaha.

  • None se ko FDRL yo batayibigabaho ahubwo? kimwe nuko nayo yaba ifatanije na FNL bose ko bibera muri DRC congo birirwa bisangirira na MONUSCO. None ngo biyiberer isomo? hahaahhaha. Kobler rwose arasetsa ngirango aziko ibya MONUSCO bitazwi

  • Iyi si irasekeje cyane. Ibintu byose byabaye inyungu gusa ndetse z’abantu basa naho ari bamwe. Abazi umubare w’inama zabaye mu myaka ishize ziga ku kibazo cya FDLR muzasanga zitagira ingano nyamara nta musaruro. Kobler ntabwo ari we uzarangiza iki kibazo kuko nawe azi ko ibyo avuga atari byo biri ku mutima we. FDLR izarangizwa muri DRC igihe ucukura amabuye y’agaciro yabishatse. Haje kunaniza u Rwanda ku buryo bugaragara ariko baribeshya tuzarandura FDLR burundu inzira bizacamo yose bizarangira bishobotse. Ntabwo UN yarangiza iki kibazo kuko yo ishyira imbere gusa imvugo nziza ariko zitajya zishyirwa mu bikorwa. Nta hantu nzi na hamwe UN yatsinze urugamba uretse kwatsa umuriro ubundi igahungisha abakozi bayo bamwe bahembwa za miliyoni z’amadorali,ubundi abaturage bagashira.

    FDLR ikingiwe ikibaba cyane n’ibihugu by’Ubutariyani,France,Belgique n’abandi harimo n’imiryango mpuzamahanga. Umutwe umaze imyaka 20 utarasenywa ngo uveho ejo bazawufasha gutera u Rwanda kuko bazaba bavuga ko abawugize ari abere,abavukiye mu ishyamba nyamara ingengabitekerezo ya Jenoside barayifite. None se FDLR ibyayo bizarangira bite?Obama nta kintu na kimwe yari yatangaza uretse gusa gushora abantu nyamara dushatse ducane umubano n’ibihugu byigize abapolisi b’isi. Iriya nama yahamagajwe na Zuma na Kikwete nta musaruro uzavamo kuko n’amabwiriza bahawe na Obama na Francois Hollande yo gushyigikira FDLR. Umuti kuri FDLR ni ukujya kuzana ziriya nyeshyamba ku ngufu kandi bundi burenganzira dusaba.

  • deadline niyo kurasa FDLR byabananiye? Murasakuza gusa barabacukurira zahabu mwabarasa mute se? Waca kelele nyiwazungu

  • Yewe hari umuyobozi wavuze ko iyi si itagira ukuri ntangiye kubibona, ibi bishenzi by’ibizungu byigira inndyarya bikadutega amafaranga bikanadutse ibyirabura by’inda nini byarangiza bigafata za speech z’amafuti gusa. None se FNL ni FDRL ? uretse ko wenda bafite ibisanira ariko bavuga ko bagiye kujya ibumoso kumbe bibereye iburyo . Gusa twe tuziko rimwe bazakorwa n’isoni nyinshiiiiiiiiiiiiiiiiii, tuzabyirangiriza , ni ikibazo cy’umwanya gusa

    • You and who? and WHO ARE YOU?

  • Mu ngamba zafashwe na Onu mu gusenya inyeshyamba zose ziri muri Congo,FNL ntiyarimo kuko itarizwi.Ariko M.Kobler aratandukira akagaba ibitero kuri FNL,kandi FDRL ihari,na mandat yabo ya 6months yararangiye?Nti mwumva ko ari ukujijisha?
    Ese iby’i Burundi by’ejo bundi bihuriye he na za nkoramaraso zimaze 20 ans zidegembya?

  • Ariko uwo mugabo ntagira n’isoni? Ngo bagabye igitero kuri FNL none se FNL niyo yari ikingirije FDLR bakaba babanje kuyigizayo ngo babone uko bagera kuri FDLR. Ibyo ni ukurangaza amahanga, nibakore ibyo biyemeje cg berure bavuge ko bayishyigikiye!

  • Biriya ni ukugirango,bakomeze bereke Leta y’u Rwanda ko ntagaciro bayiha na gato, ko ibyifuzo byabo ntagaciro na gato babiha, biriya ni nko gusubiza rya Tangazo rya Leta risaba Kubahiriza gahunda yo kurasa FDLR. Aho kubikora bagahera kubarwanya leta yi BURUNDI!!!!! birumvikana kuko BURUNDI nayo ifatanyije na Monusco. Hari icyo tugomba kumenya neza ko ABITWAKO BASHYIZWEHO KURWANYA FDLR ARIBO BASHYIZWEHO KUYISHYIGIKIRA, muyandi magambo nibo MWANZI. AKARENGANE KU ISI gakorwa n’ibihugu bikomeye (France,USA ,England ;etc) ku bihugu byo hasi cyane cyane muri AFRIQUE NA ASIE. Bigwizaho ibitwaro bya KIRIMBUZI, bakarasira ibindi bihugu kubikora. Hari icyo tugomba gukora:
    1. Kutazigera na rimwe dutekereza ko MONUSCO na biriya bihugu bindi aribyo bizakemura ikibazo cya FDLR;ngo tubereke ko niba batayirashe hari igikuba cyacitse iwacu,ahubwo tubereke ko tuzi neza imigambi yabo,kandi twiteguye kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu kucyo byasaba cyose;(Aha navuga nko kutitabira inama z’urwiyerurutso zitegurwa nabo,nkiyatumijwe na Zuma);

    2.Kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma habaho AKARENGANE mu gihugu cyacu ,ikintu cyatuma natwe ubwacu dusubiranamo ntitwumve ibintu kimwe,ahubwo tugasenyera umugozi umwe;

    3. Gusenga Imana ,kandi twirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma Uwiteka adukuraho amaboko, cyane cyane bikozwe na Leta;

    4. Kubumbatira umubano mwiza dufitanye n’ibihugu by’incuti kandi bitwumva;apana ibidutera inkunga bigamije izindi nyungu zabyo;

    5. Kuba maso no Kwitegura urugamba mu buryo bwose bushoboka cyane cyane ubwa GISILIKARE;

    Uwiteka abane n’Abanyarwanda twese,ahindure imitima y’abagishaka kumena amaraso, abafite inda nini no kwigwizaho imitungo basyonyora abafite intege nke bitwaje icyo baricyo;Idufashe dutsinde umwanzi wese.Mu izina rya Yesu.Amen

Comments are closed.

en_USEnglish