Uganda: Urugo rwa Gen Sejusa rwagoswe n’abapolisi bafite intwaro
Igitangazamakuru Chimpreports cyanditse ko abapolisi bo mu mutwe wa (Military police) bafite intwaro ziremereye kuri uyu wa gatanu bagose urugo rwa Gen David Sejusa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni ruri ahitwa Naguru, mu mujyi wa Kampala.
Impamvu yateye abo bapolisi kujya kugota urugo rwa Sujusa ntiramenyekana. Gusa ngo ibyo bije bikurikira icyemezo cy’uyu wahoze ari kabuhariwe mu ngabo za Uganda mu bijyanye n’ubutasi cyo kuba yaranze kugirana imishyikirano na Perezida Museveni.
Gen Sejusa kuri uyu wa kane yatangarije abanyamakuru ko adatinya gufungwa ngo azarwanira imiyoborere myiza no kubaha uburenganzira bwa muntu.
Iki kinyamakuru kivuga ko umunyamakuru wacyo Kenneth Kazibwe yavuze ko abapolisi bangiye abanyamakuru gufata amafoto.
Aho muri Uganda ngo byitezwe ko Gen Sejusa agomba gufatwa akajyanwa imbere y’urukiko ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi, gukwiza impuha, kuva mu gisirikare no gutegura ibikorwa byo kugumuka.
Muri iki gikorwa cyo kugota urugo rwa Gen Sejusa, ngo hagaragayemo umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Brig. Leopold Kyanda, akaba ariwe ukiyoboye.
Uyu Kyanda ngo ni we wanataye muri yombi uwari Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi mu mwaka ushize.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Mujye mwandika inkuru zakorewe ubucukumbuzi neza.Ntabwo Amama Mbabazi wigeze kuba umukuru wa guverinoma ya Uganda yigeze afungwa.Yafungiwe hehe?
Iyinkuru yanyu irasekeje !! Ese kuki mutaduha inkuru nzima isesenguye koko!”
Ibigarasha ntaho bitari rero !!!!
Abifiza impinduka zishora abaturage mu ntambara z’urudaca kuko bananiwe kuba impunzi batuze bayoboke cg imbwa zibarye.
Africa warakubititse africa warababaye….
Nkuyu ari muyahe ???
Experience atabona hirya no hino ngo yiturize !!!! Yewega.
Ishyaka ni rifite imbunda.
Ubundi yazaga gukora iki.Nta bushishozi yabishyizemo
@polepole ikibazo cy’abanyarwanda bamwe ntimusoma. reba the newvision unasome chimpreport nibwo ubona ko haribyinshi wibwira ko uzi kandi muri wowe ubura byinshi.
Amafoto wayareba hano.
http://www.newvision.co.ug/news/663347-updf-speaks-out-on-military-deployment-around-gen-david-sejusa-s-house.html
http://www.bukedde.co.ug/news/82268-abajaasi-ba-militale-beebulungudde-amaka-ga-gen-sejusa.html
http://www.observer.ug/index.php?option=com_content&view=article&id=35746:gen-sejusa-put-under-house-arrest-&catid=74:breakingnews&Itemid=117
Comments are closed.