Uganda: Gen Sejussa yemerewe gutaha agahabwa ikiruhuko cy’izabukuru
President Museveni yemeye ko Gen Sejusa ajya mu kirihuko cy’izabukuru nyuma y’inama yabereye iwe. Yahise ategeka igipolisi cya gisirikare kuva mu nkengero z’inzu ya Gen Sejusa iri ahitwa Naguru aho bari bakambitse guhera mu gitondo cyo kuwa Gatanu.
Iyi nama yari iyobowe na Museveni yari yitabiriwe na Gen Elly Tumwine, Gen Sejusa hamwe n’abamwunganira aribo Michael Mabikke na David Mushabe, Brig Ramathan Kyamulesire hamwe n’abandi bantu batanu bakorera inzego za Presidence.
Amakuru atangwa na Sunday Monitor avuga ko kuwa Kane, taliki ya mbere Gen Sejusa yari yanze kwitaba ibiganiro yari yatumiwemo na President Museveni, asaba ko yabanza agasubizwa mu buzima busanzwe .
Yanze ndetse no kuganira nawe kuri telefone. Nk’uko bivugwa na The Sunday Monitor, President Museveni akinjira mu Nzu iwe aho yari yatumiye bariya basirikare bakuru twavuze haruguru harimo na Sejusa yaramubajije ati: “Urifuza ko tuganira ku zihe ngingo?”
Undi yamusubije ko yifuza ko yahabwa ikiruhuko kizabukuru kuko amategeko abimwemerera kandi abapolisi b’abasirikare(Military Police) bavanwa iwe bagasubira mu bigo byabo.
Museveni yamwijeje ko agiye gutaha iwe amahoro kandi agasubizwa mu buzima busanzwe kandi bariya bapolisi bakava iwe.
Kuri uyu wa Gatandatu, ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda byahwihwisaga ko Gen Ssejusa afunzwe n’inzego za gisirikare nyuma y’uko zari zimaze igihe runaka zigose iwe.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Iyo bayita politics nuko agakino karangiye mwakoze kwitabira match
Gen sir tight your belt fighting for any change it is very costing, give it time.
nkunda ko iganda haba democracie…iyo yibeshya se akaba ari mu rwanda??????hahahahhaahah
Ahandi haba demokarasi n’uburenganzira bwa muntu! Bravo President Museveni.John
Sejjusaa abaye umugabo museven aba umugabo wumunyabwenje yiba abanya politiki bose babigenzaga nkabo afrika yagira amahoro abali bose mumashamba ya congo bagatahaa bagasaba imbabazi mr president nabanyarwanda muli rusanje twababalira
Comments are closed.