Digiqole ad

Nigeria: Boko Haram yafashe ikigo cya gisirikare

 Nigeria: Boko Haram yafashe ikigo cya gisirikare

Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram muri week end ishize wafashe ikigo cya gisirikare ndetse n’utundi duce twinshi mu majyaruguru ya Nigeria hafi y’ikiyaga cya Tchad nk’uko bitangazwa na AFP.

Boko Haram kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize yashimuse abakobwa 200 b'abanyeshuri n'ubu iracyabafite.
Boko Haram kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize yashimuse abakobwa 200 b’abanyeshuri n’ubu iracyabafite, ubu yigaruriye n’ikigo cya gisirikare

Mu duce dutuwe cyane n’abarobyi, aba barwanyi bahagabye ibitero bituma imiryango myinshi ihunga ikoresheje inzura y’amazi yerekeza mu gihugu cya Tchad.

Hafi y’ahitwa Baga niho aba barwanyi bafashe ikigo cya gisirikare nyuma y’amasaha menshi barwana n’ingabo nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye hafo aho.

Iki kigo giherereye i Baga muri 180Km uvuye mu mujyi wa Maiduguri, ari nawo mukuru muri Leta ya Borno yo mu majyaruguru ya Nigeria.

Iki kigo ngo gisanzwe kibamo ingabo kandi z’ibihugu bya Niger na Tchad ku bufatanye na Nigeria mu guhashya umutwe wa Boko Haram.

Abantu benshi ngo barishwe muri aka gace muri week end ishize ndetse n’amazu menshi ngo aratwikwa mu gihe cy’amasaha arindwi y’ibitero bya Boko Haram nk’uko bitangazwa na Lawan Ajukalumbu umwe mu bahungiye muri Tchad wari uhatuye.

Mu Ugushyingo umwaka wa 2014 abarwanyi ba Boko Haram bitwaza amahamwe y’idini ya Islam, aha muri aka gace bari bahishe abacuruzi b’amafi 48, ndetse no mu 2013 bari bahishe abantu 187 banatwika amazu arenga 2000 aha hitwa Baga.

Leta ya Nigeria yakomeje gushyirwaho igitutu ngo ihashye uyu mutwe ariko benshi bakomeje kuyinenga intege nke mu guhangana na Boko Haram ubu bivugwa ko ifite igice hafi 1/3 cy’igihugu cyose cya Nigeria ifitemo imbaraga.

Ibice Boko Haram ifitemo ijambo inashobora kugabamo ibitero
Ibice Boko Haram ifitemo ijambo inashobora kugabamo ibitero

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Boko haramu ni inyeshyamba z’iterabwoba zikomeye cyane. kandi usanga batitaweho mu kurwanywa. Isi yose yarabaretse barica urubozo. Baramutse bafashe Nigeria kandi urabona ko bishoboka, Alshebab nayo yahita ifata Somaliya na Kenya.
    Nibahagurukirwe

  • Uya bivuge ubisubire izagifata cyose

Comments are closed.

en_USEnglish