Africa y’epfo: Julius Malema arakekwaho kuba maneko wa CIA
Abantu bane bafite ijambo rikomeye muri Politiki y’Africa y’epfo barashinjwa kuba ba maneko ba Central Intelligence Agency(CIA), ibi bikaba ari Ibiro by’ubutasi bya USA.
Aba bose uko ari bane nta numwe ucana uwaka na President Jacob Zuma. Uw’ingenzi muri aba ni Julius Malema ukuriye ishyaka riharanira ubwigenge mu by’ubukungu ry’Abanyafrica y’epfo(Combattants pour la Liberté économique).
Thuli Madonsela ushinzwe itsinda ryikurikirana ibya ruswa ivugwa mu nzego nkuru za Leta nawe ari muri abo bane bakekwaho kuba ba maneko ba CIA.
Ku italiki ya gatanu, Werurwe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko agiye gutangiza iperereza risesuye kubivugwa kuri bariya bantu.
Abashinjwa bo bavuga kiriya ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo ari uburyo bwo kurangaza abaturage ngo batabona cyangwa ngo bavuge icyuho kigaragara mu nzego z’ubutasi bw’Africa y’epfo.
Jeune Afrique
UM– USEKE.RW
1 Comment
Hahaha wwwww. African Leaders Jokes
How Comes
Comments are closed.