Digiqole ad

Nigeria: Umukobwa w’imyaka 10 yiturikirijeho igisasu ahitana abantu 20 

 Nigeria: Umukobwa w’imyaka 10 yiturikirijeho igisasu ahitana abantu 20 

Inyeshyamba za Boko Haram zimaze kwivugana abatari bake kuva mu 2009

Mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa  Nigeria mu mujyi wa Damatura kuri iki cyumweru  umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yiturikirijeho igisasu ubwo yari mu kivunge cy’abantu bari mu isoko ryitwa Sunday Market, abagera kuri 20 bahasiga ubuzima abandi bagera kuri 50 barakomereka.

Inyeshyamba za Boko Haram zimaze kwivugana abatari bake kuva mu 2009
Inyeshyamba za Boko Haram zimaze kwivugana abatari bake kuva mu 2009

Nubwo nta muntu urigamba ubwo bugizi bwa nabi ngo bimenyerewe ko ibikorwa nk’ibi nta wundi ubikora atari umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame akaze ya kisilamu, Boko Haram.

Abantu amagana n’amagana bamaze kugwa mu bitero bya Boko Haram kuva Perezida Mohammad Buhari yagera ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu. Nubwo kurimbura Boko Haram ari cyo kintu cya mbere yari yasezeranyije abatuye Nigeria.

Iki gitero cyakozwe n’umwana w’imyaka 10 w’umukobwa, kibaye mu gihe hashize iminsi 12 gusa ikindi gitero gisa nacyo gihitanye abagera ku icyenda abandi bagakomereka.

Icyo gihe umwiyahuzi w’umugore nabwo yiturikirijeho igisasu ari mu isoko ubwo abantu bahahaga bitegura umunsi mukuru wa Eid al Fitr.

Nyuma gato yiki gitero abandi bagore babiri batawe muri yombi mu nkengero z’isoko ryatewe ngo rikunda guhurirwamo n’abantu benshi cyane bihambiriyeho ibisasu, ariko ku bw’amahirwe bafashwe batarakora ishyano.

Iki gitero cyabaye nyuma y’igitero cyabaye ku munsi wa gatandatu mu gihugu cy’igituranyi cya Cameroun mu  gace k’amajyaruguru  mu mujyi wa Maroua kikaba cyarahitanye abagera kuri 20 gikomerekeramo abagera kuri 70.

Icyo gitero nacyo ngo cyakozwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 gusa. Ibi bitero byose bigabwa muri kariya gace bikaba bigabwa n’abarwanyi bagendera ku mahame ya kisilam ba Boko Haram.

Kuva Perezida Buhari yagera ku butegetsi yavuze agiye gukora ibishoboka byose akarimbura Boko haram ndetse yahise akora ibikorwa bigaragaza ubushake bwo kuba yayirwanya ariko bikomeje kumubera ingorabahizi.

Perezida Buhari akigera ku butegetsi yahise yimura ikicaro gikuru cy’ingabo akivana mu murwa mukuru Abuja akijyana mu mujyi wa Maiduguri. Umujyi ufatwa nk’uw’amavuko ya Boko Haram.

Si ibyo gusa kuko yahise ahindura abayobozi bakuru b’ingabo ndetse ubu yatangiye ubufatanye bw’ingabo n’ibihugu bituranyi bya Cameroun na Chad.  Ibi bihugu byashyizeho umutwe w’ingabo uhuriweho ufite icyicaro N’Djamena mu murwa mukuru wa Chad.

Gusa ibyo bikorwa byose ntibibuza ibikorwa bibisha bya Boko Haram kuba umunsi ku wundi ari nako bitwara ubuzima bw’abatari bake abandi bibatera ubumuga.

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mubatwike.

  • Ubwonamwe murabyunva uzikose ibyobyose ntababa babyihishe inyuma Jehovah tabara kuko turimubihe byanyuma abobitabye imana R.I.P to all nabobakomereste nyagasani abane namwe Kandi nihanganishije imiryango yanyu

  • Nigeria irafitwe
    ese ubwo ubundi harya BUKU HARAMU Irarwanira iki
    igamije iki

Comments are closed.

en_USEnglish