Dr Donald Kaberuka agiye kugarura BAD i Abidjan
Mu masezerano aherutse gusinywa, hagati y’abayobozi ba Cote d’Ivoire n’Umuyobozi wa banki itsura amajyambere ya Africa (BAD) Donald Kaberuka, yanzura ku bijyanye no kugarura BAD ku gicumbi cyayo i Abidjan muri Cote d’Ivoire.
Tariki 27 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri i Abidjan, Dr Donald Kaberuka yasinye amasezerano na Daniel Kablan Duncan Ministre w’Ububanyi n’Amahanga yo kugarura BAD muri Cote d’Ivoire.
By’agateganyo, Banque Africaine de Development yimuriye ikicaro cyayo i Tunis muri Tunisia kuva mu 2003, bitewe na COUP D’ETAT yageragejwe mu 2002 i Abidjan.
Muri aya masezerano yasinywe mu mpera z’ukwezi gushize, Leta ya Cote d’Ivoire yemereye BAD gusubirana ikicaro cyayo gifite ubunini bwa m2 4 777, inemerera iyi banki ikindi kibanza kingana na m2 5 360 cy’aho ishobora kuzagurira inyubako zayo.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Dr Donald Kaberuka akaba yarakiriwe ku meza na President Alassane Ouattara nkuko tubikesha Jeune Afrique.
Outtara na Kaberuka baziranye kuva kera, mu 1987, Kaberuka yari umuyobozi w’ubukungu muri Organisation interafricaine du café (OIAC) yari ifite ikicaro i Abidjan, aha akaba yarahamaze imyaka 7. Aha ngo yahamenyeye ururimi rw’igifaransa, ndetse anahamenyanira na Outtara baba inshuti.
Donald Kaberuka akaba yaritabiriye umuhango w’irahira rya Alassane Outtara nka Perezida wa Cote d’Ivoire tariki 21 Gicurasi, aha akaba yaranakomoje ku igaruka rya BAD i Abidjan.
Kugarura BAD i Abidjan byaba ngo binyuranyije n’ibyemejwe mu nama y’abayikuriye yabereye i Lisbonne muri Portugal muri uyu mwaka, yemeje ko BAD itasubira muri Cote d’Ivoire mbere y’imyaka 3, ni ukuvuga mu 2015.
Gusa i Lisbonne bakaba baranateganyije ko, niba Cote d’Ivoire igize amahoro, inama y’abayoboye BAD (Conseil des gouverneurs) ariyo yonyine ishobora kwemeza ko BAD yasubizwa i Abidjan mbere y’iyo myaka 3.
Iyi nama ikazaterana yiga ku myanzuro izaba yatanzwe n’inzobere zoherejwe muri Cote d’Ivoire kwiga umushinga wo gusubiza icyicaro cy’iyi Bank ku gicumbi cyayo kuva yashingwa mu 1964.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
5 Comments
Nibayireke isubireyo uriya muygabo ni umunyabwenge buriya yamenye ukuri kuri terrain ndavuga i ABIDJAN.
Kandi ndumva ntacyo byaba bitwaye.
Donard buriya rwose ibintu byo kuyobora amabanki nibintu bye ni umuhanga cyane.
Icyicaro cya BAD i Abidjan cyaherukaga gukorerwamo mu 2002
Byaba ari ibintu byiza kandi byaba bigaragaza isubirana n’umutekano muri Ivory coast. Dr. Donald buri nawe yamaze kubitohoza neza kandi turamwemera cyane.
kuki batayizana i kigali ?Ngaho nimusabe muzahabwa?
Bayiza KGL wana, biriya ni uko ngo ari incuti na ouatara nyine!!!
Comments are closed.