Digiqole ad

DRC: Kabila yarahiye, Tshisekedi nawe azarahira kuwa gatanu

Kuri uyu wa kabiri nibwo President Kabila Joseph Kabange yarahiriye kongera kuyobora Repubulika iharanira demokrasi ya Congo i Kinshasa.

Kabila mu muhango wo kurahira kuri uyu wa kabiri
Kabila mu muhango wo kurahira kuri uyu wa kabiri

Uwo batavuga rumwe wemezako nawe yatowe Etienne Tshisekedi, akaba nawe yatangaje ko azarahirira kuyobora Congo kuwa gatanu tariki 23 kuri stade de Martyrs i Kinshasa.

Imbere y’umukuru b’urukiko rw’ikirenga, Kabila yarahiriye Imana n’abacongomani kuzuza neza inshingano yongeye guhabwa n’abaturage.

Ingabo n’ibimodoka by’intambara bikaba byari byakwirakwijwe muri Kinshasa ngo ikome imbere abateza imyivumbagatanyo mu gihe cy’uyu muhango ukomeye.

President Robert Mugabe wa Zimbabwe, niwe muyobozi wenyine w’ikindi gihugu wari uhari nkuko tubikesha BBC. President Ali Bongo wa Gabon, Faure Gnassingbe wa Togo na Denis Sassou Nguesso w’abaturanyi Congo-Brazzaville byari biteganyijwe ko baza ariko ntibahageze.

Madame Olive Lembe Kabila n'umuhungu we Laurent-Désire Kabila Junior bari bahari
Madame Olive Lembe Kabila n'umuhungu we Laurent-Désire Kabila Junior bari bahari

Abahagarariye ibihugu byabo muri Congo Kinshasa, bari bategetswe kuba bari muri uyu muhango cyangwa bagahambirizwa.

Ibimodoka bya Blindée byari byoherejwe kandi no kuri stade de Martyrs aho abambari ba Tshisekedi bari benshi, ari naho Tshisekedi azarahirira kuwa gatanu.

Hagati aha Tshisekedi akaba yasabye abambari be kurangwa n’ituze muri iki gihe, mu gihe bategereje ko nawe arahirira kuyobora Congo.

Umuryango w’ibihugu bigize Ubumwe bwa Africa ukaba wemera amatora yabaye muri Congo, n’intsinzi ya President Joseph Kabila Kabange.

Kabila,40, wavukiye mu burasirazuba bwa Congo aho akunzwe cyane, agakurira muri Tanzania, ahanganye bikomeye na Tshisekedi ukunzwe cyane i Kinshasa.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • inzovu ebyiri aho zirwaniye hababara ibyatsi barebe no kunyungu za rubanda nako za abanyekongo murantunga.

  • Aba bategetsi ba kongo ra ko bagiye kumera nka mobutu!!!!!! ariko kabila ntacyo ubu turumvikana!! ahubwo navugango congratulation

  • ariko Tshikedi arahangara yiyamamaza ngo natsinda azirukana abanyarwanda ngo ahereye ku ba generaux babanyarwanda murumva agira ubwenge, ameze nka jean marie le pen wavuze ngo natsinda azirukana abirabura muri equipe y’igihugu ubu yavuye muri politique adatowe, tshisekedi kabira aramufunga maze ndebe

  • Ils sont tous fous, personne n’est digne.
    Chacun ne regarde que ses intérêts.
    Il serait mieux que ces 2 types fassent une bonne démonstration de boxe en présence des kinois pour prouver qui peut gouverner (exploiter) le congo. Joli match!!!!!!

  • iyo ufite igihe uragikoresha ubwo bazi inyungu bazabigiriramo.ariko se KABILA we!!ntabyera ngo de ntitumwise shyashya.

  • Uriya musaza Tscisekedi yibeshye ko ibye bishobora kumera nk’ibyo muri Ivory cost.Nawe se wabigereranya ute!Arasani Commission y’amatora yari yaremejwe ko yatsinze,Etienne commission yemeje ko yatsinzwe;Watara yari ashyigikiwe n’amahanga cyane cyane l’une des superpuissance les françcais,Etienne nta n’umwe umuri inyuma.Watara yagaragazaga ubumwe bwaba Ivoiriens?Etienne ngo ntashaka abanyarwanda n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda,… ngaho nahanyanyaze nzaba ndeba.

  • BABIRI BAGIYE GUTUMA HAPHA IBIHUMBI BYA BANTU

Comments are closed.

en_USEnglish