Digiqole ad

Misiri: Urukiko rwahagaritse gupima ubusugi bw’abakobwa bafunzwe

Urukiko mu mujyi wa Cairo rwategetse ko igikorwa cyo gupima niba abakobwa bafungiye mu mabohero y’abasirikare ari amasugi gihagarara.

Abakobwa bagiye batabwa muri yombi muri ubwo buryo
Abakobwa bagiye batabwa muri yombi muri ubwo buryo

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko umwe mu bapimwe ubusugi akaza kurekurwa, Samira Ibrahim, areze mu nkiko ko bamupimye ku ngufu.

Samira, yashinjaga abasirikare bari bamutaye muri yombi kumupima niba ari isugi ku ngufu, nyuma yuko yari yafatiwe mu bigaragambyaga kuri Tahir Square i Cairo agatabwa muri yombi.

Umwanzuro w’uru rukiko rwa Cairo ngo wakiranywe ibyishimo byinshi, abapimwaga ngo bari babangamiwe cyane.

Kuva Hosni Mubarak yahirikwa ku buyobozi, habayeho ukwigaragambya kwinshi kwabasabaga ko agatsiko k’abasirikare kayoboye Misiri gaha ubutegetsi abasiviri, iyi myigaragambyo ngo yitabirwaga cyane n’abakobwa.

Abakobwa batabwaga muri yombi bigaragambya, ngo barapimwaga bakareba niba ari amasugi, kugira ngo batazarekurwa bakavuga ko bafashwe ku ngufu igihe bari bafunze.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yavugaga ko iki gikorwa cyateshaga agaciro abo cyakorerwaga.

Rwema Egide
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • ni ibi wowe Egide uzatahira.

  • Ubwo nubundi hari ibyobicyeka kuki batavuze ko bashobora nokubagarira babakuita bakavugako ngo bazacyekako babafashe kungufu?ndumva atarishyashya bababicyeka amababa byagaragayeko abasirikare bahohotera abari nabategarugori.bigomba guhagarara kukobiteye inkecye.birarambiranye iryohohoterwa.

  • sinarinzi ko habaho na sugimaitre.

  • Ibyo bintu ni bibi cyane!
    Ni umuco mubi, ubu ndi se baba babafungira iki bagiye bareka bakavuga ukuri? Gufunga byabaye ibikangisho kubayobozi babi bagira ngo bacecekeshe abaturage!!
    Ntibikwiye!!

Comments are closed.

en_USEnglish