Digiqole ad

Joseph Kabila niwe watorewe kuyobora DRCongo

Joseph Kabila Kabange, 40, yongeye gutorerwa kuyobora indi myaka itanu  Republika Iharanira demokrasi ya Congo, ku bwiganze bw’amajwi 8 880 944 angana na 48.95% by’abatoye, ibi ni ibyatangajwe by’agateganyo na Komisiyo y’amatora muri Congo kuri uyu wa gatanu.

Joseph Kabila Kabange/photo Internet
Joseph Kabila Kabange/photo Internet

Uwo bari bahanganye bikomeye, Etienne Tshisekedi wa Mulumba, yamukurikiye n’amajwi 5 864 795 ni 32.33% by’abatoye ku mibare yatangajwe na Daniel Ngoy Mulunda umukuru wa komisiyo y’amatora.

Ku bantu 32 024 640 bari biyandikishije ko bazatora, hejuru gato ya miliyoni 18 nibo bitabiriye amatora yo kuwa mbere tariki 28 Ugushyingo, ni 58.81% by’abagombaga gutora bose hamwe.

Gutangaza ibyavuye mu matora byari biteganyijwe tariki 6 Ukuboza, bikerereweho iminsi 2, kubera ibibazo by’ibikoresho no gutegereza amajwi yavaga mu byaro bya Congo, nkuko byatangajwe na Ngoy Mulunda.

Mu mijyi ya Goma na Lubumbashi, abashyigikiye Kabila bari batangiye kubyina intsinzi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Kugeza ubu, mu mijyi nka Kinshasa, hari ubwoba bw’uko hakwaduka imvururu ziturutse ku bashyigikiye  Etienne Tshisekedi watsinzwe by’agateganyo, kuko bigaragara ko ntakiri buhinduke.

Kabila Kabange uri ku butegetsi kuva mu 2001 nyuma y’iraswa rya se Laurent Desiré, yongeye gutorerwa mandat ya kabiri mu 2006, uwo bari bahanganye bikomeye icyo gihe Jean Pierre Bemba, ubu afungiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye kubera ibyaha ku nyoko muntu aregwa.

Tariki 17 Ukuboza, nibwo biteganyijwe ko uwatsinze amatora azatangazwa bwanyuma, President Kabila ntagihindutse, arahirire mandat ya gatatu ari nayo yanyuma mu itegekoshinga ry aCongo, tariki 20 Uku kwezi.

Source: Reuters,Radiookapi

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • nubundi ni umwana muto niwe wagakwiye kuyobora bajareka ibyo bisaza bindi bishaje gusa apfa kugirana umubano mwiza nabanyarwanda kuko urwanda yarwigiraho byinshi kandi byiza !!!!!!! congs kabira azajye arebera kuri H.E kagame amugire inama yuko bayobora

  • ubutegetsi buturuka kuri RUREMA, umuntu rero watowe n’abaturage, burya IMANA Iba yaramutoye ikimurema, simbona impamvu yo kumurwanya, keretse nyine abakunzi b’intambara!

  • GUSA NAWE ASABWE KWIHANGANA AKAGIRA BYINSHI AHINDURA YEGO NTAKO ATAGIZE BUT AGERAGEZE AREBE UKO YAKEMURA IKIBAZO CYABATURAGE BARIHO NABI KANDI IGIHUGU GIFITE UMUTUNGO MWINSHI URIBWA NABO HEJURU GASA AREBE UKO YAHEMBA INGOBO ZIGIHUGU NDETSE NIZINDI NZEGO ZO HASI AHO KUVUGA KO BAGOMBA KWIHEMBA NIHO HAVAMO UMUTEKANO MUKE MUGIHUGO.KANDI ARWANYE RUSWA MUBYUKURI YIGIRE KURWANDA NAMUGIRA INAMA YO GUFATA MUZEHE WACYU NDAVUGA H.E PAUL KAGAME INTWARI YABANYARWANDA.KANDI MBERE YABYOSE YISHIRE MUMANA KUKO NIYO YAMUHAYE UBUTEGETSI.

Comments are closed.

en_USEnglish