South Sudan: Abantu 200 bahungaga imirwano bapfuye barohamye
Umuvugizi wa gisirikare muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mutarama, yatangaje ko abantu bagera kuri 200 bitabye Imana nyuma y’aho ubwato bwari bubatwaye bahunze imirwano ikomeje kubera muri iki gihugu, ahitwa Malakal.
Impamvu yateye ubwato kurohama ngo ni uko bwari bwikorerye ibintu n’abantu biburusha imbaraga, nibura abantu babarirwa hagati ya 200 na 300 biganjemo abagore n’abana bahungaga imirwano iri kubera mu mu murwa mukuru wa leta nto yitwa Haut-Nil, Malakal.
Aka gace kabereyemo imirwano kegereye umugezi wa Nile (White Nile) hakaba haza ku isonga mu gucukurwamo peterole muri Sudani y’Epfo.
Kugeza ubu hakaba hari amakuru atangaza ko aka gace kaba kari mu maboko y’inyeshyamba nk’uko zakomeje kubitangaza.
Ibi byaje kunyomozwa n’umuvugizi wa gisirikare Philip Ahuer, aho yatangaje ko n’ubwo imirwano ikomeje gusumira aka gace ariko inyeshyamba zitakigaruriye.
Kugeza ubu hatangazwa ko umubare w’abamaze kugwa muri izi mvururu zishingiye ku moko ugera ku bihumbi 10 nyamara UN yo ivuga ko abamaze kuburira ubuzima muri iyi mirwano bagera ku bihumbi 395.
The Guardian
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mana tabara south sudan nkuko watabaye abanyarwanda nange nkaba nkiriho.banyamasengesho dusenge cyane dusengere izo nzirakarengane.Imana irunva kdi irakora.
Comments are closed.