DRC: “Drone” yakoze impanuka irashwanyagurika
Indege yo mu bwoko bwa “Drone” y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo yashwanyagurikiye ku kibuga cy’indege cya Goma muri Congo kuri uyu wa gatatu, nta muntu wahagiriye ikibazo nk’uko byemezwa n’ umuvugizi w’ingabo za MONUSCO.
Impanuka yashwanyaguje iyi ndege yabaye ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 15 Mutarama ubwo iyi ndege nto cyane yageragezaga kujya hasi ku kibuga cy’indege cya Goma.
Umwe mu bakozi ku kibuga cy’indege cya Goma yemeje ko iyi ndege itagira umupilote yashwanyaguritse yose yose.
Prosper Basse uvugira ingabo zatumwe kugarura amahoro muri Congo za Monusco yemeje ko aka kadege kaba ari gato cyane koko kashwanyaguritse.
Ati “Nta muntu n’umwe wahakomerekeye. Turi kureba icyaba cyateye impanuka y’iyi ndege.”
Izi ndege zoherejwe muri Congo ari ebyiri, zije mu bikorwa byo kugenzura no gushaka amakuru ku mitwe yitwaje intwaro muri Kivu ya ruguru.
Izi ndege zagurutse bwa mbere mu kirere cya Goma kuwa 3 Ukuboza 2013.
Izi ndege kabuhariwe mu kureba ikiri ku butaka, zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo ngo zijye zitanga amakuru y’ukuri ku rujya n’uruza mu duce turimo inyeshyamba ndetse no ku mbibi z’ibihugu bya Uganda, Congo n’u Rwanda.
Izi ndege zoherejwe ari ebyiri zakozwe n’ikigo kitwa Selex ES, igice kimwe mu ngabo z’Ubutaliyani zitwa Finmeccanica.
Ni utudege duto, kamwe gafite uburebure bwa metero eshanu. Iyoherezwa ry’indege zo muri ubu bwoko muri Congo ryavuzweho cyane mu ntangiriro z’umwaka ushize.
Leta y’u Rwanda ifite ikicaro mu kanama k’umutekano ka Loni, yamaganye izi ndege mu izina rya Africa ivuga ko ibibazo by’umutekano muri Congo bikwiye gucyemurwa n’inzira zemeranyijweho n’ibihugu bya Africa cyane cyane ibyo mu karere.
Indege za Drones zoherejwe muri Congo zahageze nyuma y’uko intambara ikomeye ya M23 na Leta ya Congo irangiye, ndetse benshi bibajije ikindi zije gukora nyuma y’iyo ntambara.
Bene izi ndege zikoreshwa cyane na Leta z’unze ubumwe za Amerika mu kwivuna abo mu mitwe y’iterabwoba bihugu bya Pakistan,Afghanistan na Yemen.
Izi ndege ni kabuhariwe mu kwitegereza uko ibintu bimeze ku butaka, ndetse izahawe ubushobozi zikarasa nta guhusha aho ziyemeje.
Zikoreshwa n’ababa bari ku butaka bakoresheje za mudasobwa cyangwa “Telecomande” zabugenewe zikaguruka zonyine.
Muri Afghanistan Pakistan na Yemen bivugwako zimaje kwica abarenga ibihumbi bitanu bose hamwe.
Unmanned Aerial Vehicle (UAV) nzizo ndege zahawe akazina ka “Drone”, ubusanzwe iri ijambo ry’icyongereza rivuga Inzuki z’ingabo, imisusire y’uruyuki ikaba ari nayo y’aka kadege gakoranywe ubuhanga butangaje.
Mu bihugu bya Africa, Congo na Africa y’Epfo nibyo ikirere cyabyo kimaze gukoresha izi ndege. Muri Africa y’Epfo batangiye gukoresha utu tudege mu Ukuboza 2012 zigamije kurwanya ba rushimusi b’inyaswa bita inkura (Rhinoceros).
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ntizizi gushwanyagurika, ubundi se hari icyapfaga?
ZILIYA NDEGE NTABWO MUZIZI. BULIYA ILIYA IBA YARANGIJE AKAZI YAKORAGA YATANZE REPORT KU BAYIHAYE AKAZI. JYEWE HALI IYANJYANYE KALASHI NEZA NEZA.
izo ndege se hari icyo zidutwaye ko ziri muri Congo ? Rwangombwa mujye mwirinda ibitekerezo bibi
Ariko musigaye ufite urwango ruteye ubwoba mumitima yanyu
ntabwo zizi gushya, ubundi se usibye akavuyo bateza hari ikiza kibavaho?
ariko njye mbona UN byarayiyobewe none se igihe zimaze mu kirere zatanze ayahe makuru? ko FDLR ihora ikora ibitero ko ntacyo ndumva babivuzeho? reka nubundi zishye ntakamaro kazo.
Ntacyashwanyagurikaga ahubwo na benezo yiba bashyaga bagakongoka. Aho gukemura ikibazo cyabanyekongo baheze munkambi ngo bazanye drones zo kureba m23 ntizirebe fdlr ica ibintu, nonsense
ubwo yakorechejwe numutsa
Izabazwe ukoresha iyo telecommande ubwo niwe wayimanipiye(manipuler)nabi!!
yooo; noneho abazungu si ugupirata barengereye umuntu wapirase igikoresho kigiye gukoreshwa na onu ateye ate aha njye mbona abantu bose bashaka gukora igeragezaryibikoresho bazanjya banjya muri congo ngo ni ukubatabara.birakwiyeko afurika twiha agaciro ubwacupeeeeeeeeee
oya reka nabo bamenyeko imbaraga zigira imana gusa bamenyeko icimana itashatse kitakoreka , ubuse ntibabona kwa ba kongomani barengana
uko byagenda kose Congo izishyura uwo mujenge ngo ni Drone babazaniye, ntibagire ngo rutuku yaje kubafasha,bapfana iki se? yibereye mu bucuruzi bw’umutungo kamere wayo, ubutaha bazayihanurira ku nzirakarengane no kumazu , nzaba mbarirwa ibya Congo……………..Africa warakubititse kabisa;…
Nta gitangaje kirimo indenge zisanzwe zikora impanuka ngira ngo DRC ni cyo gihugu cya mbere gifite indege zishaje bagenzure neza niba iyi Drone nta kibazo cya technique yari ifite kuko akenshi ni byo bikunze guhanura indenge. Ikindi ni uko izi ndenge nta cyo zimaze kuzakemura uretse kuneka gusa na byo bifitiye akamaro abazitumye. Izi ndenge zirica kuko iyo ziri mu kirere ntishobora gutandukanya imipaka y’agace karimo adui n’agace kazima.Sinishimiye iyi mpanuka ariko nta nubwo intangaje kabisa.
NAGIRA NGO NIBUTSE ABANTU IBI BIKURIKIRA UWITEKA IMANA IRI HEJURU YA BYOSE KANDI ATARIWE URINZE ZARUHIRA UBUSA DUKWIYE KUMENYA KO IMANA IRI HEJURU YA BYOSE IBYO BIBEREKE KO HEJURU Y’UWAZIKOZE HARI UWAMUREMYE AKANNA N’UBWO BWENGE TUREKE GUTINYA DRONS AHUBWO TUTINYE IMANA TUNAYUBAHE MURAKOZE.
Comments are closed.