Melodie ategereje ko umwana we azahitamo icyo studio ye izakorerwamo
Mu minsi ishize Bruce Melodie umaze kwagura izina rye cyane mu muziki, yashinze inzu itunganya umuziki yise ‘Igitangaza Music Studio’. Icyo gihe akaba yaravugaga ko ariyo izajya ikorera umukobwa we indirimbo. Kuri ubu ngo ategereje ko amenya kuvuga agatanga amabwiriza y’icyo izakoreshwa.
Itahiwacu Britta umukobwa wa Bruce Melodie umaze amezi 11 avutse, ngo niwe ugomba gutegeka icyo iyo nzu izakora mu gihe yaba adashaka gukora umuziki nka Se.
Bruce Melodie avuga ko ariyo mpamvu yonyine ituma iyo nzu itagaragara mu bikorwa bya muzika cyane. Uretse ko ubu arimo kuyitunganyirizamo album y’indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ yifuza gushyira hanze.
Mu kiganiro na Isango Star, yavuze ko kuba yari asanzwe amenyerewe cyane guhita ashyita hanze indirimbo nshya ariko ubu bikaba bisa naho birimo gutinda kandi afite aho gukorera umuziki, ari uko arimo kwiga uburyo yakwegukana Guma Guma.
Ku bijyanye na studio y’umukobwa we yagize ati “Ntegereje ko amenya kuvuga akambwira icyo iyo studio tuyikoresha. Wenda ashobora kumbwira ko adashaka gukora umuziki nkabona kuyikoresha ubucuruzi ku mugaragaro”.
Melodie yakomeje avuga ko arimo gukora ku ndirimbo ze zirimo inshya yise ‘Turaberanye ‘ n’indi yise ‘Umutwe’ ku buryo amashusho yazo n’umunyamahanga azayabona akifuza kumenya uwo muhanzi.
Ni ku nshuro ya gatatu ajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko ntabashe kuryegukana. Bwa mbere arijyamo yabaye uwa gatatu, naho ubwa kabiri aba uwa kabiri.
Ibyo rero ngo bimuha imbaraga z’uko atagomba kugira ikosa na rimwe akora ryatuma ataryegukana kuri iyi nshuro. Kuko ndetse amaze kuneza icyo asabwa ngo abe yaryegukana.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW