Danny Nanone yatawe muri yombi na Police azira kurwanya abashinzwe umutekano
Ntakirutimana Mudathiru umuraperi umenyerewe cyane nka Danny Nanone mu muziki, kuva kuwa gatanu ushize afungiwe kuri Station ya Polise i Nyamirambo azira gushaka kurwanya abashinzwe umutekano barimo n’umugenzacyaha.
Hari hashize iminsi igera kuri itatu ari gukurikinara ikibazo cy’umwana we ngo washakaga kujyanwa hanze na nyina mu buryo butumvikanyweho.
Ibi ngo byatumye bajya kuri polise kurangiza icyo kibazo ariko Danny Nanone we ntiyanyurwa n’imikirize y’urubanza ari nabyo byaje gutuma havuka impaka hagati ye n’umukobwa babyaranye.
Kuko mu nyandiko bagiranye kuri police, yavugaga ko Danny akwiye guha umwana nyina noneho igihe nawe amushakiye akaba yagira uburenganzira bwo kumubona dore ko n’umwana yari amaze iminsi kwa Danny Nanone.
Amakuru Umuseke ukesha Maitre Bayisabe Irene wigeze kunganira Bruce Melody mu mategeko mu rubanza rwe na Super Level ubu ugiye kunganira Danny Nanone, avuga ko intandaro yo gufungwa kwa Danny yatewe n’umujinya atabikoze kubera izindi mpamvu.
Yagize ati “Ikibazo cya Danny n’umukobwa babyaranye sicyo kibazo kimufungishije. Ahubwo afunzwe kubera umujinya yagize ntiyumvikane n’abashinzwe umutekano”.
Maitre Irene akomeza avuga ko umunsi wose Danny yari yirirwanye n’umugenzacyaha mu buryo bwo kubanza kumwumvisha neza uko ikibazo cye n’umukobwa cyarangira neza.
Noneho muri uko gushaka gusobanurirwa ko akwiye kureka umwana akabana na nyina atari yakumvise neza, haje kuza umwe mu bashinzwe irondo bakunze kwitwa ‘Dasso’ ahita afata Danny Nanone ashaka kumwambika ipingu.
Aho ngo niho havuye kutumvikana bityo ajyanwa kuri Police. Mu kiganiro Maureen wabyaranye na Danny yagiranye na Radio 10, yasabye ibitangazamakuru byatangaje ko ariwe watumye Danny afungwa ko atariko bimeze.
Avuga ko nta kibazo na kimwe afitanye na Danny ko yafunzwe azira kutumvikana n’abashinzwe umutekano ko atari we wabiteye.
Ku kibazo cy’indezo z’umwana cyavugwaga, uyu mugore yabihakanye yivuye inyuma avuga ko mu myaka itatu umwana amaze avutse atari yabura ikimurera.
Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko igihe icyaha cyo kurwanya abashinzwe umutekano cyamuhama, ashobora gufungwa hagati y’imyaka itatu n’itanu.
Maitre Bayisabe Irene yongeye kubwira Umuseke ko Danny Nanone ashobora kujyanwa kuri Parike kuri uyu wa mbere cyangwa se ku wa kabiri.
Danny Nanone ni umwe mu bahanzi barimo guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6. Mu gihe icyaha cyaba kimuhamye akaba yahita avanwa mu irusha aho ashobora guhita asimburwa n’undi muhanzi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
nibamufungure uwo muturage ngo ni dasso yamushyiragaho ipingu kubera iki hari umuntu yari yishe
nibamurekure ubundi c iyo bamubwira batamwambitse amapingu
Comments are closed.