Abahanzi bari muri PGGSS6 basuye urwibutso rwa Gisozi
Kuri uyu wa 22 Mata 2016 abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi basobanurirwa amwe mu mateka aranga urwo rwibutso ndetse n’ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gutemberezwa urwo rwibutso, bafashe igihe cyo gutanga ibitekerezo nka bamwe mu bageza ubutumwa kuri rubanda nyamwinshi.
Basobanuriwe ko ubundi kera abanyarwanda bose bahuriraga mu moko agera kuri 18. Ubuhutu,Ubututsi, Ubutwa, ntabwo byari ubwoko ahubwo byari inzego z’abantu zikubiye muri ya moko.
Igihe cy’ubukoroni ivangura rishingiye ku moko nibwo ryatangiye, cyane cyane ubwo hadukaga ikarita y’indangamuntu mu w’1932. Muri uko kuvangura abantu mu w’1932, abakoroni bafashe umuntu utunze inka 10 bamwita umututsi. Naho ufite munsi yahoo bamwita umuhutu.
Bakomeje basobanurirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari ikintu cyaje gitunguranye. Ahubwo ko ubutegetsi bubi bwari buyoboye Leta ari umugambi bwari bumaranye igihe.
Uretse gusura urwo rwibutso bakanasobanurirwa amateka, abo bahanzi batanze amafaranga ibihumbi Magana atanu (500.000 frw) yo gukomeza kusigasira urwo rwibutso nk’imwe mu nzu irimo amateka akomeye.
Biteganyijwe ko abo bahanzi bazatangira ibitaramo hirya no hino mu Ntara ku itariki ya 14 Gicurasi 2016. Igitaramo cya mbere kikazabera i Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Photo:Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Uriya mugabo wo muri Uban boys mumubwire azajye atebeza, wagira ngo ni ba baturage bo murutumva ingoma
Comments are closed.