‘Ko nashize’ imwe mu ndirimbo zifite amashusho meza muri 2016
Hari hashize amezi agera kuri abiri Butera Knowless ashyize hanze indirimbo yise ‘Ko nashize’ mu buryo bw’amajwi (Audio). Kuri ubu yashyize ahanze amashusho y’iyo ndirimbo yatangiye kuvugisha abantu benshi basanzwe bakurikirana umuziki nyarwanda.
Muri ayo mashusho, hagaragaramo umwihariko w’imbyino ndetse n’imyambarire itandukanya iy’ubu ndetse n’iyo umwana w’umukobwa yambaraga hambere.
Nk’uko Knowless abivuga, avuga ko ayo mashusho nubwo bitari byoroshye ko afatwa uko byifuzwaga ashimira buri muntu wese ushobora kuba yaragize uruhare mu ifatwa ry’ayo.
Ati “Igihe kirageze ku bahanzi nyarwanda ko tugomba kumenya akamaro k’umuziki aho kuba wakora muzika nk’umuntu ushaka kwishimisha gusa. Kuko turashoboye ahubwo dukwiye kumenya igituma umuziki wacu utambuka ngo wamamare mu Karere”.
Butera Knowless ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimwe mu marushanwa akomeye abera mu Rwanda ateza umuziki imbere.
Akaba nawe mukobwa rukumbi waryegukanye mu nshuro eshanu iryo rushanwa ryari rimaze ritangiye. Biteganyijwe ko iyo ndirimbo ‘Ko nashize’ izagaragara kuri album arimo gutegura gushyira hanze yise ‘Queen’.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
cherie knowless uzongere witukuze nibwo wari keza dore uri gusubira kuba nyirabukara ntibikubereye.
Thanks Knowless, vedio nayikunze cyane. Nihe shobora kuyigura ?
nice song dear , komereza aho ,tukwifurije ibyiza gusa ntuzacike intege muvandimwe year4fin/ev tukurinyuma
@ Nicole wowe urareba ibara ry’uruhu ntunakunze n’ibihangano bye? Knowless! courage rata komereza aho, you are in the best way!
Comments are closed.