Abahanzi nyarwanda bakire abo ari bo biteze imbere – Fille

Mutoni Fille umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki we muri Uganda ukunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko u Rwanda rufite abahanzi benshi b’abahanga ariko kubera gushaka kwigana abandi bishobora kubabera imbogamizi y’iterambere ry’umuziki. Uyu Fille aherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie bayita ‘Hallo’. Iyo ndirimbo ikaba yaranafashije Melodie kumenyekana cyane muri Uganda kubera imiririmbire ye. Avuga […]Irambuye

Itsinda rya ‘The Brothers’ rishobora gusubirana

Izina “The Brothers”, ryibutsa benshi indirimbo nka ‘Byabihe’, ‘Nyemerera’, ‘Yambi’, ‘Sawa sawa’ n’izindi. Hashize igihe kinini iri tsinda ritandukanye, gusa ubu bishoboka ko iri tsinda ryasubirana. Fikiri Nshimiyimana (Zigg 55), Victory Fidele Gatsinzi (Vicky) na Daniel Semivumbi (Danny Vumbi) nibo bahanzi bari bagize iryo tsinda. Nyuma baza gutana kubera impamvu zitandukanye,  byagiye bivugwa ko bashobora kuba barapfuye […]Irambuye

Miss Jolly yerekeje USA kuvuga k’ubukerarugendo bw’u Rwanda

Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, kuri uyu wa kane yagiye muri Amerika mu imurikagurisha ryiswe ‘USA/AFRICA EXPO’ aho agomba kuvuga ku bukerarugendo mu Rwanda (Tourism in Rwanda) nka kimwe mu bihugu biri mu nzira y’iterambere muri Afurika. Saa 14h00’ zo kuri uyu kane nibwo yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma arahaguruka yerekeza i […]Irambuye

Massamba,Kayirebwa,Kayiranga,Nyiranyamibwa, MariyaYohana…ni inde uzabahembera muzika bakoze?

Buri mwaka dushima ibigezweho ndetse iby’indashyikirwa bigahembwa ariko ubona kenshi abo muri muzika badasubiza amaso inyuma ngo barebe Kirushyu Thomas, ngo bahembe Byumvuhore, ngo bashime kandi bahembe amazina nka Massamba Intore, Kayirebwa,Ben Kayiranga, Samputu, Suzana Nyiranyamibwa, Mariya Yohana n’abandi benshi bahaye inzira umuziki w’u Rwanda. Abenshi muri aba bakoze indirimbo mu myaka ishize ariko n’ubu […]Irambuye

Massamba agiye gushyira hanze album ya 10 iriho indirimbo 30

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016 muri Mille Collines, Massamba Intore yasobanuye ko yamaze gutunganya indirimbo 30 zirimo iza kera n’inshya yahurije kuri album yise ‘Inganzo ya Massamba Intore Icyogere’. Iyo album akazayimurikira abantu ku itariki ya 30 Werurwe 2017 icyo gihe akazabihuza n’umunsi umuryango we wibukiraho Mzee […]Irambuye

The Ben ni umuririmbyi, Meddy ni umubyinnyi – Mukuru wa

Meddy na The Ben, ni abahanzi bakunzwe cyane mu rubyiruko n’abakunda muzika nyarwanda, abafana ba muzika ntibahwema kubagereranya. Ubu byariyongereye cyane kubera indirimbo baherutse gusohorera rimwe zikunzwe muri iyi minsi. Dan Byiringiro akaba mukuru wa The Ben ari ku ruhande rwa murumuna we, we avuga ko aba bahanzi bombi umwe ari umuririmbyi undi akaba umubyinnyi. […]Irambuye

Hagiye gukusanywa amafaranga yo gufasha umuryango wa Mbamba Olivier

Binyujijwe mu ikompanyi yitwa ‘Urumuri rw’abahanzi’ iyoborwa na Issa Dusingizimana, hagiye gukusanywa amafaranga yo gufasha umuryango wa Mbamba Olivier umwe mu bakinnyi ba filime bari bakunzwe cyane mu Rwanda uherutse kwitaba Imana. Mu rwego rwo gushaka icyakomeza gutunga umuryango we yasize w’umugore n’abana bane harimo ufite amezi umunani gusa, hagiye kwerekanwa bwa mbere filime ‘Screening’ […]Irambuye

Navio yasabwe 15000 USD ngo akorane indirimbo na WizKid

Daniel Lubwama Kigozi umuraperi ukomeye wo muri Uganda uzwi cyane nka Navio, ngo yasabwe amadorali ibihumbi cumi na bitanu (15000 USD) yo kuba yakwemererwa gukorana na WizKid indirimbo. Bihwanye n’amanyarwanda miliyoni 12. Muri weekend ishize nibwo WizKid yakoreye igitaramo i Kigali cyiswe ‘Beer Fest’ cyateguwe n’uruganda rwa Bralirwa binyujijwe mu kinyobwa cya Mutzing. Icyo gihe […]Irambuye

en_USEnglish