Digiqole ad

Bruce Melodie yashimishijwe no guhura na Mimi la Rose bwa mbere

 Bruce Melodie yashimishijwe no guhura na Mimi la Rose bwa mbere

Bruce Melodie na Mimi la Rose wahoze muri Orchestre Impala

Bruce Melodie umuhanzi umaze kugira izina rikomeye cyane mu muziki w’u Rwanda mu njyana ya RnB, kuba yaragize amahirwe yo guhura na Mimi la Rose waririmbaga muri Orchestre Impala ngo n’inzozi atigeze yibaza ko yazazikabya.

Bruce Melodie na Mimi la Rose wahoze muri Orchestre Impala
Bruce Melodie na Mimi la Rose wahoze muri Orchestre Impala

Avuga ko abahanzi bato bafite amahirwe menshi yo kugira ibyo yigira ku bantu nk’aba. Bitari ukumva ko bashaka kwamamara by’igihe gito ahubwo bakwerekwa inzira yatuma bazakomeza kuvugwa nkuko ‘Impala’ ikivugwa.

Mu gutangira ubuhanzi bwe, Melodie ngo yajyaga yumva indirimbo z’Impala kuri radio ariko akibaza ko mu bari bayigize nta n’umwe ubaho cyangwa se yazahura nawe.

Mu gihe gito bamaranye baganira, yabwiye Umuseke ko hari inama yamuvanyeho ndetse ko yifuza no gukomeza kugira ibyo amwigiraho.

{La Voix du Peuple} bivuga ijwi rya rubanda yaje kwitwa ‘Impala’, ni Orchestre yashinzwe na Mimi la Rose na Sebanani mu mwaka w’1975.

Icyo gihe kubera ko Mimi la Rose atabaga mu Rwanda ahubwo yari avuye i Rubumbashi mu ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yabwiwe ko hari abandi basore bazi kuririmba.

Bityo ajyana na Sebanani muri Eto Kicukiro babonana na Soso Mado wiberaga aho. Bidatinze baje gukomeza gukurikirana ubuhanzi bwa Kaliwanjenje nawe biza kurangira bamuzanye bishyira hamwe ari bane baba baniyise ‘Orchestre Impala’.

Bakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo, Uribeshya, Ubaye uwande, Niba utaravuzwe, Anita mukundwa, n’izindi nyinshi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ohooo MIMI LA ROSE we yararokotse disi, ndamuzi cyane mu “mpala” imana ihabwe icyubahiro koko burya ntabaphira gushira, nizereko ari kumwe na MAKANYAGA, MIBILIZI nabandi mu “MPALA NSHYA”! IMPALA yasize indilimbo nubu nizo nzima, nziza wunva nturambirwe ahubwo ukajya usubiza inyuma kugirango ugume kuzumva, ziryoheye amatsi sana, ngaho rero bahanzi beza mukomeze gushimisha abanyarwanda mu bibutsa ibya kera.

  • ETO Kicukiro, iyo mwanditse “Eto” aho muba mudukoze mu jisho.Iri shuli ryashinzwe muri 1954.

    • Uzarisenye. Rigutwaye iki? Mushakira ibibazo aho bitari. Murashaka ngo ibintu byose bizasenywe? Bazice n’abantu bavutse uwo mwaka bose ukunde wishime. Wasanga bene wanyu barize cg biga muri iryo shuri. Ubwo ni ubugoryi nshuti. Grow up!

Comments are closed.

en_USEnglish