Digiqole ad

Rafiki ngo yiteguye kurasanira ku ruhembe aho aviriye mu ngando

 Rafiki ngo yiteguye kurasanira ku ruhembe aho aviriye mu ngando

Rafiki Mpazimpaka ukora injyana ya Coga style

Ubusanzwe mu kinyarwanda “Kurasanira ku ruhembe” ni ijambo risobanurako akazi ukora cyangwa se ikintu ubamo cyane arirwo ruhembe rwawe.

Rafiki Mpazimpaka ukora injyana ya Coga style
Rafiki Mpazimpaka ukora injyana ya Coga style

Rafiki Mpazimpaka ukora injyana ya Coga style nyuma yuko avuye mu itorero ry’abahanzi ryabereye i Nkumba, ngo kurasanira mu ruhembe niryo somo yahakuye.

Kuri we avuga ko kurasanira ku ruhembe agiye gukora, ari ugushaka uburyo asangiza abakunzi b’ibihangano bye inyigisho  yungukiyemo mu itorero. Bityo bakore ibyo bazi atari ugukunda indirimbo gusaa…

Yabwiye Umuseke ko niba uri umuhanzi ugomba guhanga ibihangano birimo inyigisho zubaka sosiyete ubamo aho gukora izigomesha urubyiruko.

Ati “Ubuhanzi buri mu byiciro bitandukanye, ariko birakwiye ko dukora ibihangano bifite icyo bimariye abazabyumva”.

Akomeza shimangira ko agiye gukomeza kurasanira ku ruhembe rwe akora ibihangano byiza  kandi bimuteza imbere kuko gutera imbere kwe n’igihugu azaba agitanzeho umusanzu bitewe n’abo azaha imyumvire mizima.

Muri uku kwezi kw’Ugushyingo aratangariza abakunzi b’ibihangano bye ko arimo kubategurira indirimbo nshya yitwa ‘Aka number kawe’, ko hari n’umushinga w’indirimbo nshya afitanye na Mani Martin bise ‘So serious’.

Rafiki yamamaye cyane mu mwaka wa 2005 mu ndirimbo zitandukanye zirimo ize n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye. Muri izo harimo ‘Tukabyine’ yakoranye na Miss Jojo, Igikomando n’izindi.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • azabanze areke agatabi azabigeraho

  • Ese niwowe Rafiki? Indirimbo uririmba umukobwa uva kucanika ndaseka ndatemba. Ariko mugabo watwiciye ururimi rwacu rwurukiga.

Comments are closed.

en_USEnglish