Nta muraperikazi ukiba mu Rwanda, bose bibera muri Afrobeat- Candy Moon
Candy Moon ni umwe mu baraperikazi bahoze mu itsinda rya Imperial Mafia Land ryabarizwagamo P-Fla na El Poeta.
Nyuma y’aho aviriye muri Kenya aho yigaga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ngo yasanze mu Rwanda nta muraperikazi ukihaba.
Mu myaka ine ari muri Kenya, avuga ko yakomeje gukurikirana umuziki w’u Rwanda. Icyo yakomeje kubona ni uko mu baraperikazi yasize bakora injyana ya Rap bayivuyemo ahubwo bakigira muri Afrobeat.
Ibi bikaba ngo byaramweretse ko abayikoraga bose batayikoraga nk’impano bari bafite ahubwo bashakaga kumenyekana no gushaka aho bakura amikora vuba na bwangu.
Avuga ko Oda Paccy ariwe yumvaga ko afite byinshi azakora ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda mu bakobwa. Ariko aho aziye yumvise nawe yfitiye ibindi yibereyemo.
Candy Moon wamenyekanye mu ndirimbo nka’Nta wasi wasi, Ndihaniza’ n’izindi yagiye akorana n’abahanzi batandukanye.
Yabwiye City Radio ko ajya gufata icyemezo cyo kuba aretse umuziki akajya kwiga yabitewe n’umu producer umwe wanze kumukorera indirimbo kubera ko nta bushobozi yari afite bwo kubahiriza ibyo yasabwagaga.
Bityo ko kugeza ubu aho agarukiye mu Rwanda afite akazi kamuhemba ari nayo mpamvu yongeye gusubira mu muziki kandi yizera ko agiye kuwukora nk’umunyamwuga.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW