Digiqole ad

Mu myaka itandatu amaze mu muziki, hari ibyo Ciney yishimira

 Mu myaka itandatu amaze mu muziki, hari ibyo Ciney yishimira

Mu myaka itandatu amaze akora umuziki, hari ibyo Ciney yishimira

Ciney Aisha uririmba injyana ya HipHop ndetse akaba n’umushyushya rugamba mu bitaramo bitandukanye nka MC, ngo hari ibintu bitatu adashobora kwibagirwa mu gihe agikora umuziki cyangwa se n’igihe azaba yaranawuhagaritse.

Mu myaka itandatu amaze akora umuziki, hari ibyo Ciney yishimira
Mu myaka itandatu amaze akora umuziki, hari ibyo Ciney yishimira

Mu myaka itandatu amaze akora umuziki dore ko yatangiye kumenyekana cyane nk’umuhanzikazi ukora injyana ya rapu muri 2010, yishimira kuba izina rye ryaramenyekanye mu buryo bwiza.

Avuga ko benshi mu byamamare hari abamenyekana mu ngeso runaka bigatuma izina rye rijya mu mitwe y’abantu kubera ibikorwa bitandukanye.

Ciney yishimira kuba yarize amashuri ye neza nta nkomyi kuko yakuze akunda ishuri none ubu akaba agiye gusoza kaminuza kuko ageze mu mwaka wa gatatu mw’ishami rishinzwe gutanga amasoko ya leta no gucunga za contract (Procurement and contract management ) muri kaminuza yigenga ya Mountain Kenya University.

Ikindi avuga kimukora ku mutima, ngo ni urwego umuziki we uriho kuko ngo hari aho wavuye hari naho ugeze nubwo ngo aziko hakiri urugendo rw’ibindi ashaka kugeraho ariko kuri ubu anyuzwe naho urwego umuziki we ugezeho.

Muri 2010 ubwo yatangiraga umuziki by’ubunyamwuga, yahereye ku ndirimbo ya mbere yise
(GAME OF LOVE ) yafatanyije na Paccy, Knowless, ndetse na D_Pink.

Kuri ubu ngo nubwo agifite intambwe ashaka kugeraho mu muzika akora ndetse no mu buzima busanzwe, ntacyo yicuza.

https://www.youtube.com/watch?v=XPpfIWvn1wg

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Hahahaa, ko ndeba se atazi neza n’ibyo yiga, ngo gucunga amasoko ya leta ! NI ukuva ryari ijambo “procurement” risobanura gucunga aasoko ya Leta ?

Comments are closed.

en_USEnglish