Sinzi kwisanisha mba uwo ndi we -Mchoma (USA)

Nizeyimana Didier ufite izina ry’ubuhanzi rya Mchoma, ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda baba muri Amerika. Avuga ko adashobora kwisanisha ahubwo anezezwa n’uwo ariwe. Ni nyuma yuko ashyize hanze ifoto ye afite igitiyo arimo gukura umucanga mu nzira. Ibi akaba avuga ko hari benshi batabibona ariko usanga babiciye bigacika. Mu butumwa ‘comments’ yagiye abona kuri iyo foto, […]Irambuye

Senderi ntazongera kuvugisha Abanyamakuru batamaze imyaka 3 mu mwuga

Kubera gutunguzwa ibibazo n’Abanyamakuru badafite ibibaranga ID, Senderi yashyizeho ihame ryo kutazongera gutanga ikiganiro ku munyamakuru atazi ko afite uburambe bw’myaka itatu muri uyu mwuga. Ibi abitangaje nyuma y’aho ahuriye n’uwiyise umunyamakuru mu rugo rw’inshuti z’aho yari yasuye agahita amubaza icyamuzanye n’ikimugenza. Muri icyo kiganiro bagiranye, Senderi avuga ko yagerageje kumubaza aho akora ndetse niba […]Irambuye

Radio & Weasel muri USA gusubiranamo indirimbo ‘Plenty plenty’ na

Moses Nakintije Ssekibogo( Radio) na Douglas Mayanja (Weasel) bagize itsinda rya Goodlyf, barimo gusubiranamo na Snoop Dogg umunyamerika wakunzwe cyane mu njyana ya HipHop indirimbo yabo bise ‘Plenty plenty’. Inkuru dukesha urubuga rwa BETAfrica, ivuga ko iyo ndirimbo abo bahanzi bakoreye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2016, ubu igiye gusubirirwamo i Hollywood. Ni nyuma […]Irambuye

Umuraperi w’Umurundi (B Face) yibasiye bikomeye abaraperi bo mu Rwanda

Mu ndirimbo yise ‘La Différance’ yakoreye mu Rwanda muri studio ya Super Level isanzwe ikorera itsinda rya Urban Boys, uyu muraperi w’Umurundi yibasiye amazina y’abaraperi barimo P Fla, Bulldogg, Oda Paccy na Amag The Black. Muri iyo ndirimbo ye, avuga ko abaraperi b’Abarundi ntaho bahuriye n’abo mu Rwanda. agenda anatanga ingero z’amazina y’abo azi bakomeye […]Irambuye

Knowless yabonye kompanyi bazakorana umwaka

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare umuhanzikazi Knowless Butera yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire y’igihe cy’umwaka yagiranye na kompanyi ya Itel icuruza amatelefone. Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye iyi kompanyi yavuze ko impamvu bifashishije Knowless ari uko ari umwe mu bahanzi bakozeho ubushakashatsi bagasanga afite umubare munini w’abamukurikirana. Avuga ko mu buryo bw’ubucurizi no […]Irambuye

King James ntiyemeranya n’abahanzi bajya gukorera indirimbo hanze

“Umuziki w’u Rwanda ubwawo nturabasha guhaza umuhanzi. Gufata amafaranga ukayaha icyamamare ngo mukorane indirimbo ariko kitari bugufashe kuyimenyekanisha n’igihombo”- King James King James ufatwa nk’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, atangaje ibi nyuma y’aho akoranye indirimbo n’Umunyamerika Kevin Lyttle bise ‘Girl is mine’ ntihagire aho igera. Ibi byose bikaba byaratewe n’ibyo […]Irambuye

Abanenga umuziki w’ubu bashaka kumva uwuhe?- Makanyaga A

Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi bo hambere bacyumvikana cyane mu muziki w’ubu. Nk’umwe mu bakorana bya hafi n’abahanzi bakiri bato, avuga ko bidakwiye ko bajorwa ahubwo bashyigikirwa mu bikorwa bagerageza gukora bibateza imbere mu muziki. Mu gihe gishije yigeze kuba umwe mu batarumvaga neza ubutumwa bw’abahanzi b’ubu. Icyo gihe akaba yaranagiye anenga imyandikire y’indirimbo […]Irambuye

en_USEnglish